Abanyarwanda ntibazategekwa gutura mu nyubako zigeretse mbere ya 2050
Minisiteri y’Ibikorwa Remezo (MININFRA) irizeza Abanyarwanda ko nta gahunda ihari yo gutegeka abantu gutura mu nyubako zigeretse gusa, kuko nta mpungenge zihari z’uko ubutaka bwo guturaho bushobora kuzashira mu gihe cya vuba.
Ibi byagarutsweho nyuma y’impungenge zagaragajwe na Depite Tumushime, wavuze ko yari azi ko politiki ya Leta y’imiturire ishishikariza abantu kubaka bajya hejuru mu rwego rwo kubungabunga ubutaka, akibaza impamvu hakigaragara inyubako nyinshi zitageretse cyangwa zigeretse rimwe gusa.
Uyu mudepite yagaragaje ko atishimiye imiterere y’imyubakire ikomeje kugaragara hirya no hino mu gihugu, cyane cyane mu Mujyi wa Kigali, aho abantu benshi bakomeje kubaka inzu zitageretse cyangwa zigeretse rimwe gusa, bigatuma ubutaka bukoreshwa nabi.
Yasabye Minisiteri y’Ibikorwa Remezo gufata ingamba zo guca intege bene izo nyubako, anajya inama ko hashyirwaho politiki isaba abashaka kubaka inzu zo guturamo kujya bishyira hamwe bakubaka inyubako zigeretse (apartments) mu buryo bwo kubungabunga ubutaka.
Ibi byatumye abaza Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore, icyo barimo gukora kuri iki kibazo, ubwo yari yitabye Inteko Ishinga Amategeko ku wa 17 Werurwe 2026, asobanura ibibazo byagaragajwe n’Abadepite ku mitunganyirize y’imijyi n’imikoreshereze y’ubutaka.
Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko Leta idafite gahunda yo gutegeka Abanyarwanda kubaka bajya hejuru, asobanura ko uko ibintu biteye ubu, ubutaka bwo guturaho buhagije kugeza nibura mu mwaka wa 2050.
Yagize ati “Igishushanyo mbonera cy’imiturire cyarabibaze neza, kandi niba gikurikijwe neza, nta kibazo cy’ubutaka bwo guturaho kizabaho mbere ya 2050.”
Yakomeje asobanura ko aho gutegeka abantu kubaka inyubako zigeretse, Leta yahisemo gushyira imbaraga mu kubaka izo nyubako ku giciro gito, nk’iziri mu duce twa Mpazi na Nyabisindu, hagamijwe kwimura abatuye mu kajagari no gutuma n’abandi bagenda babyitabira.
Yongeyeho ko gutura mu nzu zinyanyagiye zitageretse bituma ibikorwaremezo birimo imihanda, amazi n’amashanyarazi bibageraho bihenze bigatuma ikiguzi cy’ubuzima kibahenda.
Nubwo bimeze bityo, bamwe mu badepite bagaragaje ko batanyuzwe n’imikoreshereze y’ubutaka, banabaza impamvu Leta ikomeje kwemera ko hubakwa amashuri atageretse kandi ubutaka ari buto.
Depite Murora yavuze ko hari aho amabwiriza atangwa n’inzego zibishinzwe usanga adatanga amabwiriza yo kubaka inyubako zigeretse kubera ikibazo cy’ingengo y’imari.
Ati “Ikibazo twabonye mu mashuri ya Leta ni uko n’uyu munsi hari ayubakwa adafite inyubako zigeretse, bitewe n’uko amabwiriza atangwa ashingiye ku ngengo y’imari idahagije.”
Minisitiri Gasore na we yemeje ko koko ikibazo cy’ingengo y’imari gihari, asobanura ko rimwe na rimwe bahitamo kubaka ibyumba byinshi by’amashuri byoroheje kugira ngo bakemure ikibazo cy’ubucucike, aho kubaka bike bihenze.
Ati “Byakabaye byiza kubaka tujya hejuru, ariko iyo urebye ubushobozi buhari n’ubucucike mu mashuri, hari aho usanga ari ngombwa kubanza kongera ibyumba kugira ngo abana batiga babyigana cyane.”
Yongeyeho ko bidashoboka gushyiraho politiki ibuza burundu kubaka amashuri atageretse, kuko byabangamira gahunda yo kongera ibyumba by’amashuri bikenewe cyane.
Abadepite banagaragaje impungenge ku Karere ka Kamonyi, bagaragaza ko gakomeje gushyirwa mu cyiciro cy’icyaro mu bijyanye n’imiturire, bikagabanya ubushobozi bwako bwo gutegura site z’imiturire zigezweho.
Basabye MININFRA gusuzuma niba igihe kitageze ngo Kamonyi ishyirwe mu mijyi yunganira Kigali, kugira ngo ibone ubushobozi bw’ibikorwa remezo.
Ikibazo cy’ingengo y’imari y’ibikorwa remezo kandi cyagaragajwe nk’intandaro y’imyubakire y’akajagari mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, aho abadepite banasabye ko hakoreshwa ikoranabuhanga rya satelite mu gukurikirana abubaka batubahiriza amategeko, nk’uko bikorwa mu Mujyi wa Kigali.
Minisitiri w’Ibikorwa remezo yemeye ko koko site z’imiturire zirimo kuzamuka mu turere twegereye Kigali, nka Kamonyi, Bugesera na Rulindo, zirimo guteza igitutu cy’ibikorwa remezo, ariko ashimangira ko Leta irimo kugenda ishyira imbaraga mu kubaka imihanda n’inzira z’amazi kugira ngo ifashe izo site gutera imbere mu buryo bunoze.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
|
murakoze kubaka inzu igeretse byaribyo ariko hafiyatwese ndabushobozi ndawaga ibyiza nukubibura.
Abo badepite bababahaze imisoro yabaturage bakumva ko rubanda rugufi rutabaho ,sindumva bavugira abaturage Wenda mwaborohreza.kd naguca kuruhande Abanyarwanda benshi baracyenye bakeneye ababavugira apana kwirindwa birata ,twishira kurwego tutariho
Abo badepite bababahaze imisoro yabaturage bakumva ko rubanda rugufi rutabaho ,sindumva bavugira abaturage Wenda mwaborohreza.kd naguca kuruhande Abanyarwanda benshi baracyenye bakeneye ababavugira apana kwirindwa birata ,twishira kurwego tutariho
Minister Gasore yasubije neza cyane. Birakwiye ko abadepite bakwiye kumenya imibereho y’abanyarwanda kurusha undi uwo ariwe wese. Ahubwo ndabona position ya Dr. Gasore mu gusubiza ariyo yo kuvugira Rubanda wagirango ahubwo niwe mudepite. Gusa ku rundi ruhande icyo abadepite bavuga nicyo ariko hari uburyo cyavugwamo kikumvikana neza ntibakivuge nk’abataba mu rwanda kandi dusangiye igihugu.
Ese abo badepite nabo bubatse inzu zigeretse, sinabonye abenshi bubatse cadastre ahubwo ugasanga ni nabo bamara ubutaka ngo barashaka za Jardin, parkings aho gutera ihema n’ibindi.
Uyu munsi umunyarwanda ugize amahirwe abona uko yagondagonda akazu ko kubamo, ariko abo bamara guhaga umushahara wa leta bakaza kuvuga ibyo nabo batashobora. Kandi ubwo muri manda itaha bamukuye kuri lisite yasigara atabasha no kwishyura mituweli.
Ndabyemera ko imyubakire ikwiye kunozwa ariko abadepite batanga ibitekerezo birimo gushyanuka nibikosore. Nkunze Minister uko amusubije. Dr Gasore Imana igukomeze uriyoroshya kandi inshingano uzikorana ubushishozi.