Abanyarwanda batuye Congo Brazaville bahuriye mu birori byo Kwibohora
Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Nyakanga 2026, Ambasade y’u Rwanda muri Repubulika ya Congo, ku bufatanye n’abanyarwanda bahatuye, bahuriye mu muhango wo kwizihiza umunsi wo Kwibohora, ku nshuro ya 32, umuhango wabereye muri Hotel Hilton -Les Tours Jumelles.
Uyu muhango witabiriwe n’abasaga 400; biganjemo Abanyarwanda batuye mu mujyi wa Brazzaville n’inshuti zabo, abagize guverinoma, abahagarariye ibihugu byabo muri iki gihugu ndetse n’Imiryango mpuzamahanga ndetse n’abayobozi mu nzego zitandukanye muri Congo.
Umushyitsi mukuru yari Nyakubahwa Denis Christel Sassou N’Guesso, Minisitiri w’ubutwererane mpuzamahanga no Guteza Imbere Ubufatanye hagati ya Leta n’Abikorera
Mu ijambo yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango, Ambasaderi w’u Rwanda muri Congo,
Bwana Parfait Busabizwa, yavuze ko uyu munsi ari umunsi ukomeye mu mateka y’u Rwanda. Yagarutse ku rugamba rwo kubohora u Rwanda, aho Ingabo za RPA zari zirangajwe imbere na Gen. Maj. Paul Kagame zavanye igihugu mu mwijima, zigahagarika jenoside yakorewe abatutsi; none ubu u Rwanda rukaba ari igihugu gifite icyerekezo kibereye Abanyarwanda b’ingeri zose.
Yasobanuye ko mu myaka 32 ishize, u Rwanda rwageze kuri byinshi byiza byatumye isura yarwo ihinduka mu ruhando rw’amahanga, anasangiza abitabiriye uyu muhango iterambere u Rwanda rwagezeho mu bukungu n’imibereho myiza y’abaturage hagendewe kuri gahunda y’icyerekezo 2050, ati: “n’ubwo hari ibyagezweho, u Rwanda rukomeje urugendo rwo kuzamura urwego rw’iterambere
Ambasaderi Busabizwa, asoza ijambo rye yashimiye leta ya Congo ku mubano mwiza ifitanye n’u Rwanda, ndetse n’ubushake yagaragaje mu gushimangira ko ishyigikiye Isoko Rusange rya Afurika (ZLECAf/AfCFTA) ndetse n’ingamba zigamije koroshya urujya n’uruza rw’Abanyafurika hagati y’ibihugu byabo.
Yahamagariye kandi urubyiruko rw’u Rwanda gukomeza kurangwa n’indangagaciro z’ubunyangamugayo, gukunda igihugu no gukora cyane, avuga ko ari byo shingiro rya Kwibohora.
Abitabiriye ibi birori basusurukijwe n’itorero Amaliza ry’abanyarwanda batuye I Brazzaville ndetse n’itsinda ndangamuco ryo muri Congo ryitwa Fantastique.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|