Abanyarwanda barenga 300 batahutse ku bushake

U Rwanda rwakiriye Abanyarwanda 314 batashye ku bushake bava muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), barimo abari bamaze imyaka irenga 30 barahungiye mu burasirazuba bw’icyo gihugu.

Ni umubare ugizwe n’imiryango 105 yakiriwe kuri uyu wa Gatatu tariki 24 Nzeri inyuze ku mupaka munini uhuza Umujyi wa Goma n’uwa Rubavu (Grande Barriere), barimo abagabo, abagore, abasore n’inkumi hamwe n’abana.

Aba batahutse baje basanga abandi barenga ibihumbi bibiri baheruka gutaha mu bihe bitandukanye, barimo 533 batashye muri Kanama hamwe n’abandi 642 batashye muri Gicurasi muri uyu mwaka.

Hari n’abandi bababanjirije barimo icyiciro cyari kigizwe n’abagera 796 n’ikindi cyari kigizwe n’abagera 360 bakuwe mu bice bitandukanye bya Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo, bose bahuriye ku kuvuga ko baruhutse guhoza akarago ku mutwe bahunga intambara zidashira.

Claude Damascene Niyitanga ni umwe mu batahutse mu cyiciro cyageze mu Rwanda muri Gashyantare, wagaragaye ku mupaka aje kwakira bamwe mu bo mu muryango we bari barasigaye muri RDC.

Avuga ko umutekano n’amahoro yasanze mu Rwanda byatumye ashishikariza abo yasizeyo gutaha mu rwababyaye.

Yagize ati “Nasanze igihugu ari umutekano n’amahoro, iterambere, utahuka bakaguha ibyo uba wifashishije byo kurya mu gihe utarahinga, bakaguha n’amafaranga, ukishyurirwa na mituweri y’umwaka wose. Ubu ndahinga nkaba ndimo no korora kuko naguze n’amatungo mu mafaranga bampaye.”

Abatashye bavuga ko imwe mu mpamvu nyamukuru itumye bataha ari uko barambiwe ubuzima bwo muri RDC bwiganjemo intambara zidashira.

Umwe mu bagore batahanye n’abana babiri ati “Tubonye dukeneye gutaha iwacu mu Rwanda kuko muri RDC haratunaniye, intambara za zidashira tumaze kuzirambirwa.”

Mugenzi we ati “Icyatumye duhitamo gutaha ni uko imibereho yo muri RDC yaturambiye, no kutabona ubwisanzure, guhora twirukanka.”

Aba kandi bageneye bagenzi babo basizeyo ubutumwa bubashishikariza gutaha, kuko basanze u Rwanda rutekanye kandi bishimiye gutaha mu gihugu cyabo.

Bati “Nibwo twabona igihugu kimeze gitya, batwakiriye neza mu magambo no mu bikorwa, tubona n’icyo kunywa, mbega twanezerewe cyane. Icyadushimishije ni uko twumvise ko tugiye kubaho mu buzima busanzwe nk’ubw’Abanyarwanda dusanze mu gihugu, tukabona indangamuntu, tugafashwa no mu gihe tutari twagera mu byacu. Byadushimishije cyane.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa, yabasabye gutinyuka bakamenya ibyo u Rwanda rugenera Abanyarwanda bose bakabyitabira.

Yagize ati “Nta mpamvu Umunyarwanda akwiye kwitwa impunzi mu gihugu gifite umutekano gutya akagihunga kandi nabo biragaragara ko babeshywe. Icyo tubabwira ni ukuza bakamenya ko bageze mu gihugu batakiba mu mashyamba, batinyuke bamenye ibyo u Rwanda rugenera Abanyarwanda bose, babyitabire. Bakomeze kandi guha ubutumwa ababo basigayeyo, kugira ngo nabo bazatahe cyane ko bazaba babaha ubuhamya bwiza bw’ibyo nabo ubwabo biboneye.”

Abahungutse bahise berekezwa mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi iri mu Karere ka Rusizi, aho bagomba guhita babarurwa, bagafashwa kwinjiza imyirondoro yabo kugira ngo bahabwe serivisi zose zihabwa Abanyarwanda, zirimo indangamuntu, mituweri, n’ibindi by’ibanze birimo ibikoresho by’isuku, ibiribwa n’ibindi.

Ibarura ryakozwe na Leta ya Kinshasa muri Gicurasi 2015, ryagaragaje ko mu Burasirazuba bwa Congo habarurwa Abanyarwanda ibihumbi 208.

Aba bagiye babuzwa gutaha n’umutwe wa FDLR kuko aribo ukuramo urubyiruko winjiza mu gisirikare, ni bo ukoresha mu bikorwa byo gushaka ibitunga uyu mutwe ndetse bagakoreshwa mu buhinzi, mu bucuruzi bw’amakara n’imbaho, abandi bagakoreshwa mu gucuruza urumogi.

Umuyobozi bwa AFC/M23 buvuga ko burimo gucyura abanyamahanga mu bice bayobora, mu gushaka umutekano w’uduce bafashe.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka