
Abanyarwanda baba mu Bubiligi biteguye kwakira Perezida Kagame.
Mu itangazo ubuyobozi bwa Diaspora mu Bubiligi bwashyize ahagaragara, bwavuze ko buzakora imyiyereko yo kwakira Perezida Kagame, uzaba wahaje mu nama yiga ku iterambere ry’u Burayi.
Mu itangazo bagira bati “Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi ibatumiye i Buruseli mu myiyereko yo gushyigikira urugendo rwa perezida Kagame, tariki 7 na 8 Kamena 2017, (ahitwa) i Tour et Taxis, bikazakurikirwa n’ubusabane.”
Perezida Kagame yaherukaga mu Bubiligi mu 2010, aho nabwo yahuye n’Abanyarwanda baba muri iki gihugu n’ahandi mu Burayi.

Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Tuzamwakira umuyobozi wacu cyane
ndetse nibiba nangombwa tumutaramire bitinde
Imana yahanze perezida kagame imuha ubwiza imuha ubwenge kugirango azabe intwari mu rwanda afurika ndetse no kwisi hose kuko ibikorwa bye birivugira twe tumufata nk’umucunguzi wacu kuko yadukuye kure nkuko imana yohereje mose gukura abisiraheri mu egypta kwa falawo. (®da Paul kagame in)
mbakosore gato: Mzee wacu aheruka mu Bubiligi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Mata muri 2014!