Abanyarwanda 45,3% banenga serivisi za WASAC

Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore babwiye Inteko rusange ko imitangire ya serivise y’urwego rushinzwe gutanga serivisi z’Amazi Isuku n’Isukura WASAC ziri ku gipimo cyo hasi nk’uko bigaragara mu isesengura rya Raporo y’iyi Komisiyo.

Depite Nabahire Anastase Perezida w’iyi Komisiyo yavuze ko Komisiyo yashatse kumenya ingamba inzego zibishinzwe zifite mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’imitangire ya serivisi itanoze muri WASAC .

YAvuze ko abanenga imibonekere y’amazi meza ni 45.3%.

Nyuma y’iri sesengura Depite Nabahire avuga ko baganiriye na Minsiteri y’Ibikorwaremezo (MININFRA) n’ibigo biyishamikiyeho bagaragarije Komisiyo imishinga irimo gushyirwa mu bikorwa hirya no hino mu Gihugu, irimo kwegereza abaturage amazi, ndetse n’imiyoboro y’amashanyarazi basobanura ko ibyinshi mu bibazo bizaba byarangiye bitarenze impera za 2029.

Depite Mukabunani Christine avuga ko hakwiye kujyaho ingamba zihamye zo gukurikirana inzego zidashyira mu bikorwa inshingano bigatuma abaturage batagerwaho na Serivise nziza uko bikwiriye.

Ati “ Ikibazo mfite ni ukubera iki WASAC itakoze amavugurura bikaba bimaze imyaka 5 bidashyirwa mu bikorwa kandi byarafashweho umwanzuro, nasabaga ko Inteko Ishinga amategeko yajya ikurikirana ibiri mu nshingano zayo kugira ngo aho bitashyizwe mu bikorwa byubahirizwe”.

Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore yasanze kandi hari ibibazo bizakomeza gukurikiranwa n’Umutwe w’Abadepite binyuze muri Komisiyo zibifite mu nshingano.

By’umwihariko, havuzwe ibibazo by’imikorere n’imitangire ya serivisi itanoze byafashweho umwanzuro n’Inteko Rusange mu G9ushyingo 2021 usaba ko hakorwa amavugurura muri WASAC hakaba hashize imyaka igera kuri 5 bitararangira.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka