Abantu 100 batwara ibinyabiziga bamaze guhanwa bazira guhenda abagenzi

Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya by’ingendo, abagera hafi ku 100 batwara abagenzi bamaze guhanirwa kubahenda bazamura ibiciro.

Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwatangaje ko rurimo gukurikiranira hafi mu Gihugu hose ishyirwa mu bikorwa ry’ibiciro bishya by’ingendo biherutse gushyirwaho.

Rwasabye abatwara abagenzi kubahiriza no kumanika ibiciro aho abagenzi bategera no mu modoka ndetse kandi abagenzi basabwa gukomeza gutanga amakuru kuri 2222, no ku mbuga nkoranyambaga za RURA.

Ibitekerezo   ( 6 )

Biteye amatsiko

Ishimwe giribt yanditse ku itariki ya: 19-04-2026  →  Musubize

Dukore twunguke

Ishimwe giribt yanditse ku itariki ya: 19-04-2026  →  Musubize

ariko mutubwirire ecofleet ko hafi 10% yamafaranga yishyurwa muntoki za ba chauffeurs kandi bose.Nka ville-kimironko ni 705FRW ariko umushoferi afata 500.Ibi nabyo ko arubujura kui batabyitaho; kuko nibahomba bazatangira kuzamura ibiciro;hari na bambaye utu gilets ngo bara controla wapi ntacyo bakora.ikindi twibaza nikuki bus zifite camerra ariko zikaba zidakora.

KADI yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Bazagere nomuri vunga kuko bishyuza uko bashatse

Alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Bazagere nomuri vunga kuko bazamuye ibiciro.gutendeka byo babigize umuco

Alias yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

RURA nikomeze neza rwose,ahubwo na Polisi ibafashe. Ikindi Leta muri rusange igaruke kuri gahunda yo guhagarika imodoka hirya no hino hakurikijwe ibyerekezo (Gahanga, Kabuga, Bishenyi,...), hanavugururwe byihuse Nyabugogo dore ko n’imodoka zabuze Aho zijya, guhagarara hanze mu muhanda birabangamye cyane.

Kabarangira J Claude yanditse ku itariki ya: 17-04-2026  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka