Abangavu baragirwa inama yo kwirinda inshuti mbi

Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irasaba abakobwa b’abangavu, kwirinda inshuti mbi n’igitutu cyazo, kuko bituma hari abangavu bakurikiza inama mbi za bagenzi babo bananiranye, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina imburagihe.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry'ubukungu no kurengera umwana muri MIGEPROF asaba abana b'abakobwa kwirinda inshuti mbi zibakururira mu busambanyi
Umuyobozi Mukuru ushinzwe iterambere ry’ubukungu no kurengera umwana muri MIGEPROF asaba abana b’abakobwa kwirinda inshuti mbi zibakururira mu busambanyi

Bimwe mu byo abakobwa bafite uburere bubi banduza bagenzi babo, harimo kwiyambura ubusugi byitwa ko butakigezweho.

Hari kandi kwishora mu buraya bagamije gushaka amafaranga, gushimisha imibiri, no kwitwaza iterambere, rituma abangavu batacyumvira ababyeyi babo.

Ni muri urwo rwego Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) irimo kuzenguruka mu Gihugu hose, itanga ibiganiro ku babyeyi, abakobwa babyariye iwabo, inzego z’ubuyobozi bw’ibanze n’iz’umutekano, hagamijwe kurwanya inda ziterwa abangavu.

Hatanzwe ibiganiro ku nzego zitandukanye bigamije gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Hatanzwe ibiganiro ku nzego zitandukanye bigamije gukomeza kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Kimwe mu bibazo MIGEPROF igaragaza bituma abangavu bishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi, harimo amatsinda y’inshuti mbi agusha abangavu, no kuba ababyeyi bataganiriza abana ku gihe.

Ibiganiro ku bana bakiri bato ni ingenzi

Umuyobozi Mukuru muri MIGEPROF ushinzwe iterambere ry’Umuryango, no kurengera umwana, Umutoni Aline, asaba ababyeyi kuganiriza abana bakiri bato.

Avuga ko iyo abana bamaze kwigira hejuru, baba baramaze guta umurongo wo kugirwa inama, kuko baba badasobanukiwe n’ingaruka z’imyitwarire mibi no kwifatira imyanzuro.

Agira ati "Ababyeyi bakwiye gutangira kuganiriza umwana akiri muto, abana na bo bakwiye guhitamo inshuti nziza, kuko usanga bene abo babi, ari bo banduza bagenzi babo, babaha amakuru atari yo, nyamara bagakurikije inama bagirwa n’ababyeyi, n’abandi babarera, abana bakwiriye kwirinda igitutu cy’urungano gituma bitwara nabi".

Ni muri urwo rwego, abangavu basaga 120 bo mu Karere ka Ruhango, basoje igikorwa cy’ukwezi cyo kubafasha gusubira mu buzima buzira ihohoterwa n’ubwigunge, nyuma yo guterwa inda z’imburagihe.

Minisiteri y’Iterambere ry’Umuryango igaragaza ko ikigamijwe, ari ugushishikariza ababyeyi kwita ku buzima bw’imyororokere bw’abana babo, no kubabonera umwanya wo kubaganiriza ndetse no guhanura abakiri bazima no guhana abari mu nzira yo kwiyangiza.

Agaruka ku bufasha buhabwa abangavu, n’abandi babyaye batishoboye bahabwa nk’inkunga, asobanura ko Umunyarwanda mwiza ari uwigize, kuko ubufasha butangwa buhabwa uri mu kaga, bityo ko ntawakwishimira kubyara ngo afashwe kuko bumara igihe gito.

Agira ati "Ubufasha ntabwo ari ubwo gushora abana mu busambanyi, ni ubwo gutabara abamaze kwiyangiza, ntabwo rero bikwiye ko kwangirika ugafashwa byatuma wumva ko uzakomeza utyo kuko ubufasha bumara igihe gito. Ni ngombwa kumva ko gukora ukigirira akamaro ari byo bizagutunga igihe cyose".

Mukahabyarimana Chantal avuga ko nk’umubyeyi, asanga hari uruhare rw’ababyeyi mu gutuma abana bishora mu busambanyi bakiri bato, n’ubwo n’abana babo baba bitwaye nabi.

Avuga ko we, umwana we n’umugabo we bahuye n’ikibazo cy’ihungabana, nyuma y’uko umukobwa wabo atwaye inda akiri muto.

Agira ati, "Twebwe ababyeyi tubifitemo uruhare, ntabwo twajyaga tuganiriza abana, kuko yaba njyewe n’umukobwa wanjye twahuye n’ihungabana, amaze gusama inda yarabimpishe kugeza ifite amezi atanu, nahise nkubitwa n’inkuba, nshaka no kwiyahura, na we yahoraga arira yarahungabanye".

Uwo mubyeyi na bagenzi be bafashe umwanzuro wo kwita ku bana babo babyaye n’abuzukuru babo, kuko n’ubwo batabihisemo, bagize uburangare mu burere bukwiye umwana.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka