Bamaze kwakirwa, bakomereza mu nkambi y’agateganyo ya Nyarushishi kugira ngo bandikwe, ndetse bahabwa n’amakuru ku Rwanda. Aba bujuje umubare w’abantu 5,612 bamaze gutaha mu Rwanda baturutse muri DRC muri uyu mwaka wa 2025.
Muri bo harimo abatahutse 252 bari bakiriwe by’agateganyo mu nkambi ya Kijote bafashijwe kujya mu Turere bakomokamo, bahabwa amafaranga, ibiribwa, bishyurirwa n’umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza, mu rwego rwo kubafasha kumenyera imibereho mishya mu Rwanda.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|