Abana barwaye ‘Autism’ bizihije Noheli banagenerwa impano

Abana bafite indwara ya Autism bitabwaho n’ikigo cya Autism Rwanda, bizihije Noheli banagenerwa impano zitandukanye, ndetse n’umuryango Rotary Club ukaba wageneye iki kigo impano y’ibikoresho binyuranye byifashishwa mu kwita kuri aba bana.

Abana barwaye ‘Autism' bizihije Noheli
Abana barwaye ‘Autism’ bizihije Noheli

Abana bafite ubu burwayi bisaba ko bitabwaho mu buryo bwihariye, ari yo mpamvu iki kigo gikenera ibikoresho byinshi kandi bihenze, kuko mu kubafasha gukira ubu burwayi habamo no kubigisha, cyane ko iki kigo ari n’ishuri rifite umwihariko wo kwigisha abana bafite ubu burwayi.

Umuyobozi wa Autism Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, yavuze ko ari iby’agaciro kubona abafatanyabikorwa babafasha kwita kuri aba bana.

Ati “Twizihije Noheli, abana barishimye ndetse n’ababyeyi babo. Ikindi twakiriye ibikoresho twagenewe n’abafatanyabikorwa ari bo Rotary Club Mont Jali ifatanyije na HIS, ni ibikoresho bidufasha gukomeza kwigisha aba bana, byose hamwe bikaba bifite agaciro ka Miliyoni 26 z’Amafaranga y’u Rwanda. Ni iby’agaciro rero kubona abafatanyabikorwa nk’aba”.

Ababyeyi bafite abana muri iki kigo, bishimira uko kibafasha, kuko ngo iyo umwana ahageze ntibitinda kugaragara ko hari ibigenda ihinduka bigana aheza, nk’uko bigaragazwa na Umutesi Sharon,uhafite umwana w’imyaka itanu.

Ati “Njya kumenya ko afite Autism yari afite imyaka itatu, nkabona atavuga ngira impungenge ni bwo namujyanye kwa muganga w’abana, amusuzumye yemeza ko ari Autism. Uyu mwana yarangwaga no gukubagana cyane, ijoro ryose ntasinzire, ntashake kwegerana n’abandi bana, mbese ukabona afite imyitwarire itandukanye n’iy’abana bo mu kigero kimwe na we”.

Ababyeyi bishimira ukoiri shuri ribafashiriza abana
Ababyeyi bishimira ukoiri shuri ribafashiriza abana

Yungamo ati “Umwana wanjye agiye kumara umwaka hano, iri shuri ryaramufashije cyane kuko ubu akina n’abandi, yamenye kuvuga amagambo amwe n’amwe, amenya ko akeneye kwituma akajya ahabugenewe. Umwana ubu arasinzira sinkirara nicaye, yisiga amavuta akaniyambika, asabana n’abandi bana, arandika mbese ubu ni amashimwe gusa kuri iri shuri, ridufatiye runini”.

Perezida wa Rotary Club Mont Jali, Claver Irakoze, avuga ko ibikoresho batanze birimo ibifasha abana n’ibifasha abarimu babo.

Ati “Ni ibikoresho birimo ibitabo, mudasobwa z’abarimu, tablets ku bana kuko bakunda ikoranabuhanga, amagare, imyicungo n’ibindi. Ikindi kwari ugusangira Noheli n’aba bana n’ababyeyi babo. Ishuri ryari ryatumenyesheje ibikoresho rikeneye, kubera ko dusanzwe dufatanya na Autisme Rwanda, gukora ubuvugizi nuko biraboneka, ni igikorwa natwe twishimiye”.

Akomeza akangurira indi miryango ndetse n’abantu ku giti cyabo, kugira ubumuntu bagafasha aba bana ndetse n’abandi kuko abakeneye ubufasha ari benshi.

Mu byo ikigo cyahawe harimo amagare y'abana
Mu byo ikigo cyahawe harimo amagare y’abana

Autism ni uburwayi bukunze kugaragara ku bana bari mu kigero cy’imyaka ibiri n’igice kugeza kuri itatu.

Muri Autism Rwanda ubu hari abana 92, ariko abahaciye ngo baragera muri 300, gusa ngo hari abandi benshi bategereje kuzajya muri iri shuri, kuko nta bushobozi rifite bwo kwakira ababyifuza bose.

Rosine Duquesne Kamagaju
Rosine Duquesne Kamagaju
Ibikoresho byahawe iki kigo
Ibikoresho byahawe iki kigo

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka