Abana bafite Autisme ni abana nk’abandi
Ababyeyi b’abana bafite Autisme bavuga ko ari abana nk’abandi nubwo baba bafite imyitwarire idasanzwe, itandukanye n’iy’abandi, kuko iyo bakurikiranywe uko bikwiye bashobora kwigirira akamaro bakakagirira n’Igihugu.
Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Kane tariki 2 Mata 2026, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu bukangurambaga bugamije kumenyekanisha Autisme, kugira ngo abana bayifite bitabweho, hatagira aho bahezwa.
Umwe mu babyeyi bafite abana bafite Autisme, Kagame Emmy, avuga ko bitamworoheye kumenya ikibazo umwana we afite.
Agira ati "Akiri muto nabonaga nta kibazo afite, wenda ari ugutinda kuvuga nkumva ari ibisanzwe. Ku myaka itatu namujyanye mu ishuri nk’abandi, ariko ntungurwa no kubona bamwirukana kubera imyitwarire ye itandukanye n’iy’abandi bana. Namujyanye ku rindi shuri bo baramugumana ariko bikampenda, ariko nigira inama yo kumujyana kwa muganga, gusa ntacyo bamfashije kuko na bo batari babisobanukiwe".
Ati "Nyuma naje kumenya ikigo cya Autisme Rwanda cyita ku bana bafite iki kibazo, njyayo mbatekerereza uko umwana wanjye ameze, ni bo bambwiye ko afite Autisme. Baramwakiriye, ajya mu ishuri ryabo, none ndabona ubu bigenda biza, nubwo ataravuga neza ariko ubu arasuhuza, akakubwira icyo ashaka, kandi ni umuhanga mu ikoranabuhanga, baramufashije cyane, aho ageze ni aho kwishimira".
Uyu mubyeyi akomeza akangurira bagenzi be bafite abana bafite Autisme, kutabakingirana cyangwa ngo babafate nk’aho ntacyo bamaze, ahubwo babiteho kuko na bo bashoboye.
Undi mubyeyi ni Kajeneza Ciella Estimée, ufite umwana w’imyaka 8 ufite Autisme, gusa ubu ngo yishimira intambwe umwana we agezeho.
Ati "Umwana wanjye w’imfura w’umukobwa, yagiraga imyitwarire yihariye, hazaga abashyitsi mu rugo akihisha, ntakine n’abandi bana ahubwo akigunga. Abaturanyi bavugaga ko yirata, bikanyobera. Ku myaka 2.5, namujyanye mu mashuri y’incuke ariko baza kumbwira ko umwana wanjye ahobora kuba afite Autisme. Agize imyaka itatu rero namujyanye muri Autisme Rwanda, ajya mu ishuri batangira kumwitaho nk’abantu babizobereyemo.
Ati "Ubu afite imyaka umunani, yagiyeyo yambara pamperse kuko atamenyaga ko akeneye kwituma, ariko ubu nubwo atavuga yijyana ku bwiherero. Ntacyihisha abantu, ntagikubagana bikabije, umubwira ikintu akacyumva, mbese ubu ndishimye".
Kajeneza asaba sosiyete nyarwanda kwakira abana bafite Autisme, babakunde, babiteho, aho kubita amazina abatesha agaciro.
Umuyobozi wa Autisme Rwanda, Rosine Duquesne Kamagaju, avuga ko abana bafite Autisme bitaweho bagera kuri byinshi.
Ati "Ni abana nk’abandi, twe tumaze imyaka 11 tubitaho, hari abava mu ishuri ryacu bakajya mu mashuri asanzwe bakigana n’abandi kandi bagatsinda neza. Igikuru ni ukubitaho byihariye, ukabereka urukundo, ibindi byose bagenda babigeraho bityo bakigirira akamaro ndetse bakakagirira n’Igihugu. Ntibagafatwe nk’abadashoboye".
Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije w’Akarere ka Kicukiro, Huss Monique, yibukije Abanyarwanda kubanira neza imiryango ifite abana bafite Autisme.
Ati "Tumenye ko Autisme ihari, kandi tubanire neza ababyeyi bafite abana bafite Autisme, tubafashe kubitaho bityo umwana wese akomeze kuba nk’undi. Tuzafatanya rero kugira ngo ubu bukangurambaga bugere ku bandi babyeyi, abarimu bo mu mashuri asanzwe kugira ngo na bo bamenye Autisme, bityo kwita ku bana bayifite byorohe".
Autisme igaragarira mu myitwarire idasanzwe y’umwana, mu mivugire ye kuko kuvuga bimugora ndetse no mu mibanire n’abandi, gusa ibi byose bigenda bikosoka buhoro buhoro, iyo umwana yitaweho, akajyanwa mu ishuri aho guhezwa mu gikari.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|