Abana 27 bari mu igororero rya Nyagatare bategerejwe mu bizamini bya Leta
Ubuyobozi bw’Urwego rw’u Rwanda rushinzwe Igorora (RCS), rwatangaje ko abana 27 bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare ari bo bagomba gukora ibizamini bya Leta mu mwaka w’amashuri wa 2025/2026.
Aba bana bari mu byiciro bitatu birimo 11 bamaze gukora ibizamani bya Leta bisoza icyiciro cy’amashuri abanza, mu gihe abandi 16 babitangira mu gitondo cyo ku wa Gatatu tariki 15 Nyakanga 2026, barimo 10 basoza icyiciro rusange hamwe na 6 bazakora ibisoza amashuri yisumbuye.
Mu myaka yashize abana bakoraga ibizamini bya Leta baturutse mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bagiye babitsinda ku kigero cya 100%.
Bagize amahirwe yo guhabwa imbabazi na Perezida wa Repubulika nk’uko amategeko abimwemerera, bagasubira mu buzima busanzwe nk’abandi Banyarwanda.
Ubuyobozi bwa RCS, buvuga ko abamaze kubikora n’abandi bategereje gukora ibyo bizamini, biteguye neza nk’uko bisabwa ku bandi banyeshuri, ku buryo nta kabuza ko bazabikora kandi bakabitsinda.
Umuvugizi wa RCS, CSP, Hillary Sengabo, avuga ko kuba hari abagiye bakora ibizamini bya Leta, bagahabwa imbabazi, bagafungurwa by’agateganyo, bidakwiye gufatwa nk’itegeko.
Ati “Guhabwa imbabazi, gufungurwa by’agateganyo, biriya ni igeno ntabwo ari itegeko, ntabwo ari uburenganzira bwabo, ushobora kubihabwa cyangwa ntubihabwe. Ariko mu myaka yashize byajyaga bikorwa, n’ubu bishobora gukorwa, ariko bitanakozwe nta kidasanzwe, kubera ko hariya mbere na mbere bari mu gihano. Igihe rero atararangiza igihano cye ngo ajye hanze akomeze amashuri, abanza gukora igihano.”
Yungamo ati “Iyo arangije, nk’urangije umwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye, kubera ko nta Kaminuza ibamo mu igororero, ashobora kujya mu myuga kuko hari imyuga, hariya ntabwo yabura icyo yiga. Ariko kugeza uyu munsi nta bana dufite bafite icyo kibazo.”
Guhabwa imbabazi no gufungurwa by’agateganyo ntabwo bikuraho ko andi mategeko akurikizwa, kuko no kuri abo bana hakurikizwa amategeko asanzwe agenga abandi Banyarwanda.
CSP Sengabo ati “Ntabwo bikuraho amategeko, na bo niba afunguwe by’agateganyo akaba asabwa kwitwara mu buryo runaka buteganywa n’itegeko, na we arabwubahiriza. Kandi ikindi ntabwo bikuraho ubusembwa bw’uko yigeze gukoraho icyaha (Criminal record). Buriya aba yanditse ko yakoze icyo cyaha. Kuba wahawe imbabazi cyangwa wafunguwe by’agateganyo ntibikuraho ubusembwa bw’uko wakoze icyaha.”
Iyo umwana afunguwe mu buryo bw’agateganyo cyangwa agahabwa imbabazi, ntabwo aba agikurikiranwa na RCS, kuko inshingano z’urwo rwego zirangirira mu igororero.
CSP Sengabo ati “Iyo umuntu asoje igihano yahawe, akurikiranwa n’inzego z’ibanze kuko aba agiye mu bandi Banyarwanda muri rusange, icyo tumuha ni icyemezo cyerekana ko yarekuwe (release certificate), ni cyo kimufasha kwiyandikisha mu bindi bisanzwe byo mu Kagari mu Mudugudu, mu Murenge, kubona Indangamuntu, na we agashyirwa mu bandi baturage.”
Ubuyobozi bwa RCS, buvuga ko hari abahabwa imbabazi bagafungurwa by’agateganyo, ariko bakongera kwisanga bagonganye n’amategeko hakabaho insubiracyaha, nubwo atari benshi.
Muri rusange abana bose bagororerwa mu Igororero ry’abana rya Nyagatare uko ari 632 barimo abakobwa 19. Abahafungiye bose bariga, kuko muri iryo gororero habamo amashuri asanzwe y’ubumenyi rusange, n’ay’imyuga itandukanye.
Kuva iri gororero ryatangira, ubu abana 236 barimo abakobwa 16 bagororewe mu Igororero ry’abana rya Nyagatare bamaze gukora ibizamini bya Leta, abarenga 68 muri bo bahawe imbabazi n’Umukuru w’Igihugu.
Biteganyijwe ko muri rusange abanyeshuri bazakora ibizamini bisoza ibyiciro by’ayisumbuye muri uyu mwaka w’amashuri mu gihugu hose, ari 258, 255, barimo abarenga ibihumbi 149 bazakora ibisoza icyiciro rusange abandi bakore ibisoza amashuri yisumbuye.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|