N’ubwo henshi mu Rwanda cyane cyane mu mijyi y’Intara n’uturere, ubucuruzi bw’abantu bagendana ibicuruzwa babitemberana butemewe n’ubuyobozi bw’uturere, ntibibuza ko benshi bakibukora aho bafashe ingamba zo kujya bazenguruka mungo z’abaturage bacuruza.

Abo bacuruzi kandi baranarahiye bavuga ko batazareka ubu bucuruzi mu gihe batarabona ahantu hisanzuye ho gutandika ibicuruzwa byabo. Ikindi bireguza ni uko nta mutekano baba bafite, kuko bahora bikanga abashinzwe umutekano aribo ba roko difensi, babatwarira ibintu iyo babafashe.
Kimwe mu bituma ubucuruzi nk’ubwo bukorwa ku buryo butemewe kandi budafite isuku budacika, bishobora kuba biterwa n’uko hari abaturage bamenyereye guhaha ibintu bya macye kandi bakabibasangisha hafi yabo ku buryo batavunika.
Gusa, kuba ibiribwa nk’imboga, imineke, avoka n’izindi mbuto usanga binyanyagijwe hasi umuguzi arimo ahitamo ibyo agura, usanga hari ababibona nk’isoko y’indwara ziterwa n’umwanda zishobora kuzaba nyinshi.
Ernest kalinganire
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|