Uyu mugabo w’imyaka 67, umaze kuba ikimenyabose, bitewe n’ibikorwa bitandukanye byiganjemo imbwirwarahame zinyura abatari bake, ubusanzwe yavukiye mu idini Gatolika, anakurira muri uwo mujyo w’imyemerere.
Mu kiganiro yagiranye na KT radio, ku wa 12 Gashyantare, cyari gifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ahazaza h’u Rwanda n’urubyiruko dufite uyu munsi’, yavuze ko yakuranye inzozi zo kuzaba umupadiri ariko ahitamo kubireka kugira ngo bitazamugusha mu mutego.
Pasiteri Rutayisire, avuga ko yize mu Iseminari y’Izaza imyaka irindwi (1970-77), ariko ahitamo kureka kuba Padiri kuko yabonaga atazabushobora.
Ati “Jyewe naricaye, ku myaka 19 burya umuntu aba yahindutse, ndicara ndareba, nareba hanze nkabona abakobwa bose babaye beza, nareba igipadiri kitarongora, nakwitega amatwi, nkumva mu mubiri wanjye hajemo ibinyugunyugu ntari mfite cyera, kandi byose binakubitira mu mababa icyarimwe.”
Yungamo ati “Ndavuga nti, ibi binyugunyugu, na biriya mbona nkumva imitingito, na buriya bupadiri butarongora, none nazavamo umupadiri uhemuka, kuko jye nanga guhemuka. Jyewe nakurahiriye ikintu, mba nafashwe n’indahiro.”
Pasiteri Rutayisire, avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu bagira indangagaciro, bamwigishije ko icyo umuntu avuze aricyo akora.
Ati “Niba nakubwiye ngo ndi umugabo mfite umugore, njya mbona abantu bakuraho impeta iyo umuntu yapfuye, impeta igasigara umugabo yagiye, hari n’abagore uzabona bazambaye ku mukufi, yambayeho iye n’iy’umugabo. Jye naramubwiye nti, impeta yanjye muzayirekereho muyimpambane.”
Yongeraho ati “Kugira ngo ningera imbere ya Yesu, mubwire ngo narahiriye imbere yawe, umukobwa anyambika impeta dusezerana ko tuzabana akaramata nta buhemu, iyi mpeta ndayizanye umbere umugabo y’uko nabaye indahemuka, indakemwa mu mico no mu myifatire mu mibanire n’umugore wanjye.”
Impeta Pasiteri Antoine Rutayisire yambaye, avuga ko ayimaranye imyaka 35, kuko yayambaye afite imyaka 32, akaba nta gahunda yo kuyikuramo afite, kuko uko itaracuya, ari nako urukundo rwabo (we n’uwo bashakanye), rutaracuya.
Kuba ari umunyakuri, indakemwa mu mico no mu myifatire, ngo byatumye atiyemeza ibyo yumva atazashobora (kuba umupadiri), ahitamo gukurikiza amarangamutima ye.
Reba ibindi muri izi Videwo:
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|