Mu kiganiro n’abanyamakuru cyateguraga iki gikorwa, kuri uyu wa Gatatu tariki 15/05/2013, Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere myiza (RGB), bizajya bigitegura byatangaje ko hazajya habaho kwibuka no kwigisha abantu ibijyanye n’imiyoborere myiza.
Jean de Dieu Mucyo, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa CNLG yatangaje ko iki gitekerezo cyaje bamaze kubona ko buri Federation yibukaga ukwayo, hakaba n’abandi batibuka, nyuma CNLG ikaza gufata umwanzuro wo kubahuriza hamwe.
Yagize ati: “Mukura niyo yatangiye iza kudusaba kubafasha kwibuka abahoze ari abakunzi n’abakinnyi bayo baguye muri Jenoside n’izindi nka Federation za Volley na Basketball zikurikiraho ariko tuza kubona ko babikoreye rimwe aribyo byaba byiza”.
RGB nayo yatangaje ko uzaba ari umwanya mwiza wo kwibutsa abantu akamaro k’imiyoborere myiza, no kubereka ko aho u Rwanda rugeze rubikesha kuba umuturage agira uruhare mu bimukorerwa, nk’uko byemejwe na Madamu Fatuma Ndangiza, umuyobozi wungirije muri RGB.
Ibyo byumweru bibiri bizarangwa n’amarushanwa azategurwa na buri Federation no mu bigo bitandukanye, ndetse hakazanatangirwamo ibiganiro. Ibikorwa bikazahurizwa mu turere twa Musanze, Huye, Rwamagana, Nyarugenge na Gasabo.
Imikino yamaze gutangazwa ko izagaragara muri iki gikorwa ni umupira w’amaguru, VolleyBall, Basletball, Taekwondo, Karate, Kung fu, Boxe, imikino y’abamugaye, imikino gakondo, Ping pong n’imikino y’abagore.
Abanyarwanda bose barakangurirwa kuzitabira iyo mikino mu rwego rwo kwibuka no guteza imbere imiyoborere myiza.
Emmanuel N. Hitimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|