Abahutu n’Abatutsi bashoboraga kumenyekana ariko twari twunze Ubumwe - Intwari y’i Nyange
Abari abanyeshuri mu mwaka wa Gatanu n’uwa Gatandatu barokotse igitero abacengezi bagabye ku ishuri ryisumbuye rya Nyange, bagaragaje ko icyo gihe iby’amoko bari babizi kandi ko Abahutu n’Abatutsi bashoboraga kumenyekana ariko bahitamo kunga ubumwe.
Umwe muri izo ntwari yabigarutseho mu buhamya yatanze mu kwizihiza ubutwari bw’Abanyeshuli b’i Nyange bibuka icyo gitero cyabaye kuwa 18 Werurwe 1997.
Ni umunsi wo guha agaciro ubwitange buhebuje n’umutima ukomeye, byaranze abanyeshuri bigaga i Nyange, icyo gihe hari muri Komine Kivumu muri Purefegitura ya Kibuye.
Aba banyeshuri b’uwa Gatanu n’uwa Gatandatu, abariho n’Abitabye Imana, bashyizwe mu cyiciro cy’Intwari z’Imena, kubera Ibikorwa by’indashyikirwa bakoze ubwo bangaga kwitandukanya nyuma y’uko bari babitegetswe n’abacengezi kugira ngo bice abo bashakaga, bikaviramo bamwe kuhasiga ubuzima abandi barakomereka ndetse bakurizamo n’ubumuga.
Aloys Kayiranga, wigaga mu wa Gatandatu, by’umwihariko mu ishuri abacengezi bahereyemo bakicamo abanyeshuri, avuga ko nubwo iby’amoko bari babizi icyo gihe, ariko bari bakundanye.
Ati "Twari dukundanye n’iby’amoko twari tubizi, yewe n’abo Bahutu n’Abatutsi bashoboraga kumenyekana, kuko hari imiryango imwe n’imwe yari itangiye kuza gufasha abantu barokotse Jenoside, ku buryo bari bazwi. Ni ukuvuga ngo Abahutu n’Abatutsi twari tuziranye ubwacu."
Yungamo ati "Bariya bantu bapfuye batubereye urumuri rukomeye cyane, n’intangiriro yo kugira ngo twunge ubumwe. Chantal (uwarashwe mbere y’abandi) twaramukundaga cyane, yari umukobwa utuje koko, izina niryo muntu, koko yari Mujawamahoro. Mu kumurasa ntabwo byaduteye ubwoba bwo kuvuga ngo reka twemere twitandukanye, ahubwo byatumye muri twe twumva ikintu cy’igishyika tuvuga tuti n’uwashaka yapfa kuko n’aba bagenzi bacu bari bishimye."
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere, wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango, avuga ko uyu munsi abanyeshuri nta rwitwazo bafite rwo kudaharanira Ubunyarwanda.
Ati "Abanyeshuri b’icyo gihe bari bavuye mu bihe bikomeye, buri wese yashoboraga kurwanira gukiza amagara ye, ariko barahagarara baravuga bati turi Abanyarwanda. Abanyeshuri b’uyu munsi rero nta rwitwazo na rumwe bafite rwo kudaharanira Ubunyarwanda. Bariya batabarutse bazize ko bavuze ko ari Abanyarwanda, ab’uyu munsi nta kindi bigishijwe nta n’ikindi bari cyo, n’isomo rero rikomeye n’igihe byaba bimeze bite, bagomba guhagarara ku Bunyarwanda bagaharanira icyubaka Abanyarwanda kurenza ikibatanya."
Abiga mu ishuri ryisumbuye rya Nyange uyu munsi, bavuga ko ibikorwa by’ubutwari byakozwe n’abababanjirije bibaha umukoro wo gusigasira Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Julia Tania Akayesu wiga mu mwaka wa Gatandatu ati "Twe ntabwo tubizi ko byabayeho, tubyumva mu mateka, ariko biduha umukoro w’uko tutagomba kugendera ku moko ngo tugere n’aho tubiba amacakubiri."
Ubwo abacengezi bagabaga igitero ku ishuri ryisumbuye rya Nyange tariki 18 Werurwe 1997, bane mu bari abanyeshuri icyo gihe bahise bahasiga ubuzima, kugeza ubu abakiriho bakaba ari 35.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|