Abahuguwe na BK Academy biyemeje kuzana impinduka muri Banki ya Kigali
Itsinda ry’abasore n’inkumi, abagabo n’abagore, basoje amahugurwa atangwa na Banki ya Kigali (BK), binyuze mu kigo cyayo cy’amahugurwa (BK Academy), biyemeje kuzana impinduka muri iyo banki kugira ngo bafatanye na bagenzi babo mu iterambere ryayo.
Abavuga ibi ni abagize icyiciro cya kane, kigizwe n’abari basanzwe mu kazi hamwe n’abari abanyeshuri bagisoza amasomo mu bintu bitandukanye, muri Kaminuza zo mu Rwanda no hanze.
Abakirangiza amasomo ya Kaminuza bagiye mu kazi bwa mbere bifuzaga kujya muri ako kazi barengaga ibihumbi bitanu, batoranyijwemo 29 ari na bo bari bamaze igihe bahabwa amahugurwa muri BK Academy, biyongeraho abandi 28 bari basanzwe mu kazi, bose hamwe bakaba 57.
Mu gihe bamaze biga, bahawe amasomo 52, arimo 23 bahawe n’abarimu basanzwe ari abakozi ba BK, mu gihe ayandi 29 bayahawe n’abandi baturutse hanze ya banki muri serivisi zitandukanye, akaba ari amasomo yibandaga ku bumenyi ngiro bw’ibanze ku mikorere ya banki hamwe n’imiyoborere na serivisi zitandukanye.
Abari abanyeshuri bahawe ubumenyi ngiro bw’ibanze ku mikorere y’amabanki n’iya BK by’umwihariko, nka banki ya mbere ikomeye mu gihugu, banakorera ingendoshuri ahantu hatandundukanye mu rwego rwo kubigisha guhuza serivisi z’imari n’ibindi by’ingenzi byuzuzanya na zo.
Naho abasanzwe ari abakozi bahuguwe mu bijyanye n’imiyoborere na serivisi zitandukanye zijyanye n’amabanki, no gukora mu buryo bujyanye n’igihe, yose akaba yarateguwe anahagararirwa na Mami F. Said hamwe na Martha Mwiza Birungi, bakora muri Banki ya Kigali.
Umuyobozi Mukuru ushinzwe abakozi n’ibijyanye n’imyitwarire n’umuco muri BK, Flora Nsinga, yabashimiye umuhate n’ubwitange bagaragaje mu gihe bamaze bahugurwa, kandi ko babafitiye icyizere cyo ku rwego rwo hejuru mu kuzanamo impinduka zizagena ahazaza heza ha BK.
Ati “Ubuyobozi bwa BK bushora mu kuzamura impano kubera ko tuzi ko abantu bacu ari inkingi ikomeye y’ahazaza hacu. Twemera ko ubumenyi n’ubushobozi mwahawe, bitazabafasha mu kuzamura no guteza imbere umwuga wanyu gusa, ahubwo bizagira n’uruhare kw’iterambere rya banki n’Igihugu muri rusange.”
Icyizere bafitiwe n’ibyo bategerejweho, nibyo abarangije aya mahugurwa baheraho bavuga ko bazanye impinduka zizafasha BK, kugana aheza no kwiteza imbere.
Collins Sabiti ni umwe muri 29, bagiye gutangira bwa mbere akazi muri BK, avuga ko yari afite inzozi zo kuzakora muri banki, nyuma yo kubyiga mu ishuri akaba amaze igihe kingana n’amezi atatu abihugurwamo mu buryo bwimbitse, ku buryo nta kabuza ko bizamufasha gukora kinyamwuga.
Ati “Kuba tukiri urubyiruko, tukaba dufite imbaraga nk’urubyiruko, biradufasha gukora byinshi no kuzana impinduka. Ikintu gikomeye cyane mfite kandi na bagenzi banjye bafite ni umurava no gushaka gukorana imbaraga nyinshi nk’urubyiruko. Turiteguye gukorana n’abandi dusanzemo, kugira ngo tuzane itandukaniro duha Umunyarwanda serivisi nziza.”
Anne Marie Giraneza Nirere, ni umwe mu bari basanzwe ari abakozi, avuga ko amahugurwa bahabwa ari ingenzi cyane ku mukozi wa banki, cyane cyane abari mu nzego z’ubuyobozi.
Ati “Aya mahugurwa ni ngombwa, kuko mbere abayobozi bakoraga mu buryo bwa gakondo, aho wasangaga umuyobozi, atakwereka inzira, ntatume wiyungura ubumenyi, ntaguhe umwanya wo kwerekana icyo ushoboye. Aya mahugurwa yatwigishije uburyo bushya bwo kuba umuyobozi, ku buryo abo mukorana baba abantu mu bana mubyo mukora, bitari kubaha amategeko y’ibyo bakora gusa.”
Umuyobozi Mukuru wa BK, Dr. Diane Karusisi, yababwiye ko muri iki gihe ikoranabuhanga, ririmo gukora ibintu byinshi bitandukanye, ku buryo bakwiye gutekereza no gushaka umwihariko wabo.
Ati “Mu gihe ikoranabuhanga n’ubwenge buhangano (AI) bikomeje gutera imbere, kuba umunyabwenge ntibizakomeza kuba ikintu gitandukanya abantu, kuko buri wese azaba abasha kugera ku bikorwa bimwe na bimwe. Icy’ingenzi kizajya gituma utandukana n’abandi, ni imico yawe, urugwiro, kwihangana no kugira ubwenge bushingiye ku mpinduka mu buzima.”
Yongeyeho ati “Kuyoborwa n’intekerezo zanyu, nibyo mugomba gushingiraho mu gutanga serivisi zizana impinduka mu buzima kandi zitandukanye n’ibimenyerewe. Ubumenyi burakenewe, ariko ubumuntu bwawe ni bwo bw’ukuri bugutandukanya n’abandi.”
Kuva mu 2019, BK Academy itangijwe, imaze guhugurirwamo abarenga 130 bagize ibyiciro bitandatu, birimo abari basanzwe ari abakozi ba BK n’abandi babaga barangije amasomo aribwo bagiye gutangira akazi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|