Abahoze muri FDLR basabwe kudakoma mu nkokora intabwe nziza u Rwanda rumaze gutera

Abahoze mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR, basabwe kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda no kudakoma mu nkokora intabwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera.

Ni bimwe mu byo basabwe i Mutobo mu Karere ka Musanze, kuri uyu wa Kane tariki 30 Ukwakira 2025, ubwo 143 bagize icyiciro cya 75, basezererwaga nyuma y’igihe bari bamaze batozwa inyigisho zibafasha gusubira mu buzima busanzwe muri icyo kigo, kuva bafata icyemezo cyo kwitandukanya na FDLR.

Abasoje bari bamaze igihe cy’amezi atatu bigishwa amasomo atandukanye arimo imyuga bibategurira gusubira mu buzima busanzwe bikazabafasha kuba abaturage b’intangarugero.

Bamwe mu basezerewe n’abandi batangiye amasomo y’abagize icyiciro cya 76, bavuga ko zimwe mu mpamvu zikomeye zituma abagize umutwe wa FDLR badataha mu mahoro, ari abiyita abahanuzi bajya bababeshya ko igihe cyo gutaha kitaragera.

Pte Mbali Hafashimana ni umwe mu bamaze iminsi micye bageze mu Rwanda yitandukanye n’abagize uwo mutwe. Avuga ko ubushobozi n’ubufasha FDLR ibona babihabwa n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Ati “Hari indege iza ikagwa i Pinga tukajya kuhafata intwaro n’amasasu, n’amafunguro bayaduha mu buryo bw’amafaranga. Muri make nibo badufasha.”

Claudine Mukamana na we ni umwe mu bahoze muri FDLR, akaba avuga ko mu bishe umugabo we Gen Omega nawe ashobora kuba yarabigizemo uruhare kubera ishyari bamugiriraga kuko yumvwaga cyane n’abandi basirikare bo muri uwo mutwe.

Ati “Nafashe umwanzuro wo gutaha, Nazanye n’abana umunani, turi kumwe hano i Mutobo, ariko FDLR umugabo wanjye akimara gupfa yabaye nk’icitsemo ibice, ubwumvikane bwaje kuba buke, abasirikare bamwe bifuza ko bataha, hari n’abagiye bataha, hari n’ababuze uko bataha, ariko twizeye ko tuzabashishikariza nabo bakaza mu Rwanda rwatubyaye.”

Umuyobozi Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC), Valérie Nyirahabineza, yavuze ko uretse kuba mu kigo cya Mutobo bakira abahoze ari abasirikare muri FDLR, ariko banahakira abasiviri bakoranaga nabo barimo abagore n’abana.

Ati “Ntabwo baza bonyine kuko akenshi bazana n’abana babo. Ni abana bato bose bavukiye mu mashyamba ya RDC, bafite hagati umwaka 1-12. Bose baje bafite indwara z’uruhu n’izituruka ku mirire mibi, ku buryo abagera 90% muri bo bari mu mutuku, mu gihe 10% bonyine ari bo bari mu muhondo. Ikigo cya RDRC cyabitayeho neza none bose bari mu ibara ry’icyatsi. Ni ibyo kwishimira.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu wari umushitsi mukuru muri uwo muhango, yasabye abahoze muri FDLR kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.

Yagize ati “Ndabasaba kutazatatira ihame ry’ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda, kudakoma mu nkokora intambwe nziza kandi ishimishije u Rwanda rumaze gutera, mugafatanya n’abandi mugakomeza kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa by’Abanyarwanda.”

Yunzemo ati “Turabasaba kuzagaragaza ko amahugurwa mwaherewe muri iki kigo yabagiriye akamaro, agatuma muhinduka mu bitekerezo ndetse no mu migirire, mukazahorana intego yo gusigasira umutekano w’igihugu cyacu, mufatanya n’abandi Banyarwanda. Mufatanye n’abandi Banyarwanda musanze kugira ngo dufatanye kubaka umutekano uhamye, dukumira ibyo ari byo byose byawuhungabanya.”

Ubuyobozi bwa RDRC buvuga ko kuva mu mwaka wa 2001 hamaze gusezererwa 12 602 by’abahoze muri FDLR mu byiciro 74.

Iyi Komisiyo yatangiye imirimo yayo mu kwezi kwa Mutarama 1997 nka Komisiyo yigenga ya Leta, ishyirwaho mu buryo bw’amategeko n’iteka rya Perezida No 37/01 ryo kuwa 09/04/2002 nk’uko ryavuguruwe mu itegeko no50/2015 ryo kuwa 14/12/2015 rishyiraho RDRC ikanagena inshingano n’imiterere yayo.

Yahawe inshingano y’igenamigambi no gushyira mu bikorwa gahunda ya Leta yo gusezerera Abasirikare no kubasubiza mu buzima busanzwe.

Intego kwari ugusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe Ingabo z’Igihugu (RDF) 22 000 na 12 500 bahoze mu mitwe yitwaje intwaro barimo abana 1 250 n’abakuze 11 250.

Harimo no gufasha abari abasirikare bahoze ari Ingabo za Leta mbere ya 1994 (ex-FAR) 1 300 gusubira mu miryango no gusubira mu buzima busanzwe.

Reba ibindi muri iyi video:

Amafoto yafotowe na Ruzindana Eric

Ibitekerezo   ( 1 )

Muraho Kigali today mbanje ku ashimira ku makuru mez mutugezaho turabakunda

Mwanafunzi Jean Baptiste yanditse ku itariki ya: 31-10-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka