Ni bimwe mu byagarutsweho mu kigo cya Mutobo giherereye mu Karere ka Musanze mu muhango wo gusoza amahugurwa no gusezerera ku mugaragaro abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, barimo abari mu mutwe wa FDLR n’indi mitwe ikorera mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu cyiciro cya 76.
Uyu muhango waranzwe n’ibikorwa bitandukanye birimo kumurika ibyo abasezerewe mu myaka yatambutse bagezeho aho bagaragaje ubumenyi n’ubumenyingiro bungutse bubafasha kwinjira mu buzima busanzwe no kwiteza imbere.
Bamwe mu basezerewe bagaragaje ko biteguye gutangira ubuzima bushya, bavuga ko ubuzima babayemo mu mashyamba bwari bugoye cyane, ariko ko ubu bafite icyizere cy’ejo hazaza heza.
Twiringire Maburakindi ni umwe mu baseserewe agaruka ku buzima bubi babayemo n’umusanzu wabo bagiye gutanga mu kwiyubaka no gukomeza kubaka Igihugu bafatanyije n’abo basanze.
Ati “Twabayeho mu buzima bubi bwo kwirirwa twirukanka. Twabonye kwirukanka bitunaniye duhitamo gutaha.
Umugabo wanjye wa mbere yari umusirikare muri FDLR ubwo turaburana nkomeza kuba aho twari dutuye cyane ko nta na telefone twagiraga ngo tumenye amakuru yo mu gihugu cyacu.
Twakomeje kuba mu buzima bw’ikinyoma bwo gusenga batwizeza ko tuzatera Igihugu cy’u Rwanda kandi tukagitsinda. Sinzi uko twumvise amakuru kuri Radio ko mu Rwanda abatahuka babaho neza natwe duhitamo gutaha. Twageze hano i Mutobo baratwigisha, baratuvuza mbese badufashe neza cyane.”
Akomeza avuga ko yahombye byinshi cyane kuko bigeze kubaha umwanya wo gusura imiryango yabo basanga abo babyirukanye bariteje imbere, avuga ko hari ibyo yize bigiye kumufasha no kwinjira mu makoperative na bagenzi be mu rwego rwo kwiteza imbere.
Kazungu Kabahizi na we ni umwe mu bahoze mu mutwe witwa CNRD waje gusenywa. Avuga ko yageze i Mutobo tariki 29 Ukwakira 2025 akaba yishimiye ko asubiye mu muryango we.
Ati “Ivangura inyungu ryabyaye mu mwaka 1994 turazizi. Iyo ubayeho ku buyobozi bw’ubu burangwa n’ivangura bikugiraho ingaruka kuko akenshi abantu tuyoboka inzira mbi kubera abaduhagarariye ari yo mitekerereze baba badushyizemo.
Twishimiye ko tugiye kuba mu muryango uyobowe n’ubuyobozi buzima bushyira imbere inyungu z’abaturage. Njye icyo nifuza ni ukubana n’abantu neza kugira ngo nkomeze kujya imbere kandi n’uwashaka kunzanamo ingengabitekerezo nk’umuntu uzi aho byagejeje Igihugu namwereka ubuyobozi kuko ntidushaka gusubira inyuma ahubwo turashaka kujya imbere.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu Buzima Busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro, Nyirahabineza Valerie, yavuze ko ikigo cya Mutobo gifite uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw’abavuye mu mashyamba, binyuze mu mahugurwa atandukanye bahabwa.
Yagize ati “Mu kigo cya Mutobo duha aba Banyarwanda amahugurwa abategura gusubira mu buzima busanzwe. Tubigisha imyuga, indangagaciro z’ubunyarwanda, ndetse n’uburyo bwo kubana neza n’abandi mu muryango nyarwanda.
Hari byinshi bafashijwe hano mu Kigo cya Mutobo, kuko icy’ingenzi ni ukubahindura kubera ko baba barabibwemo ingengabitekerezo ya Jenoside, bakigishwa ibintu binyuranye n’ukuri, bakangishwa u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange ariko dushima ko bamaze kurangiza amasomo bahawe hano dufatanyije n’inzego nyinshi tumaze gukora isuzuma dusanga batanga icyizere cy’uko baramutse bagiye mu miryango yabo bazaba Abanyarwanda beza cyane cyane ko na hano bagiye bagaragaza imico myiza(Discipline).
Yakomeje avuga ko mu byo bahawe babanje kumarwa ubwoba, kuko bari barabwiwe ko iyo bageze mu Rwanda bicwa. Bahawe ubujyanama ndetse bahabwa n’ibyo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko baje nta kintu na kimwe bafite.
Yaboneyeho kubasaba kuba ba Ambasaderi b’u Rwanda mu bijyanye n’amahoro, no gushishikariza abandi gutaha.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Mugabowagahunde Maurice, yasabye abasubijwe mu buzima busanzwe kwitwara neza no guteza imbere ingo zabo n’Igihugu babyaza umusaruro amahugurwa bavanye mu kigo cya Mutobo.
Yagize ati “Kuri uyu munsi duteraniye hano kugira ngo twifatanye muri iki gikorwa cyo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze mu mitwe yitwaje intwaro barangije amahugurwa hano mu kigo cya Mutobo icyiciro cya 76 ndetse no gutangiza icyiciro cya 77.
Turashimira Leta yacu y’Ubumwe bw’Abanyarwanda iyobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame, udahwema gusaba buri wese ukiri hanze w’impunzi, gutaha akifatanya n’abandi kubaka Igihugu kabone n’ubwo yaba ari mu mitwe yitwaje intwaro.
Ndashimira kandi abarangije amahugurwa y’icyiciro cya 76. Mwagaragaje ubushake bwo guhindura ubuzima mwemera kwinjira mu rugendo rushya rwo kubaka Igihugu cyanyu aho kugwa mu mashyamba ya Congo.
Turabasezerera tubifuriza gusubira mu miryango yanyu no kuba intangarugero mu kwitwara neza, guteza imbere ingo zanyu ndetse n’Igihugu muri Rusange.”
Yakomeje abasaba kwirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside, kwitwara neza muri byose, guharanira isuku mu byo bakora byose no gukomera ku bumwe n’ubudaheranwa birinda ubusinzi, no gusesagura ahubwo bakabaho babaza amakuru y’aho Igihugu kigeze kugira ngo barusheho gusobanukirwa neza.”
Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Uwera Jean Maurice, yasabye abasezerewe gukoresha neza amahirwe bahawe, birinda gusubira mu bikorwa by’urugomo, ahubwo bagaharanira kubaka ubuzima bushya bufitiye akamaro imiryango yabo n’Igihugu muri rusange.
Yagize ati “Aya ni amahirwe mashya muhawe yo kongera kubaho nk’abaturage basanzwe. Mukwiye kuyabyaza umusaruro, mukoresha ubumenyi n’indangagaciro mwigishijwe hano i Mutobo, mukiteza imbere ndetse mugateza imbere n’Igihugu cyanyu.”
Yakomeje abasaba kurangwa n’imyitwarire myiza, gukunda Igihugu no kubana neza n’abandi Banyarwanda, ashimangira ko amahoro n’umutekano ari ishingiro ry’iterambere rirambye.
Yagize ati “Mwabonye ko ibyo mwabwirwaga mukiri hanze y’umupaka bitandukanye n’ibyo muri kubona ubu ngubu. Tubahaye ikaze dore mubonye n’ibyangombwa, ni ukuvuga ngo mwinjiye muri sosiyete ibakunze, ibakiranye ubwuzu. Mwitware neza, iterambere rirabategereje.
Ntimukwiye gusubira inyuma. Mwibuke aho mwavuye n’aho mugana. Ibyo mwize hano bizabafasha kuba abantu b’ingirakamaro mu muryango nyarwanda no mu gihugu muri rusange.”
Muri iki cyiciro cya 76, abagera kuri 214 ni bo basubijwe mu buzima busanzwe, barimo abahoze ari abarwanyi 178 ndetse n’abasivile 36. Muri bo harimo abagabo 203 n’abagore 11.
Aba bose barimo gusubizwa mu turere 24 two hirya no hino mu Gihugu, aho umubare munini ugera ku 162 bangana na 56% basubizwa mu mirenge 10 muri 12 igize Akarere ka Rubavu.
Ni mu gihe kuva mu mwaka wa 2001 abagera ku bihumbi cumi na bibiri magana atandatu mirongo inani na batandatu (126,86) bamaze gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|