Abahinzi borozi bagiye kwereka abakiriya icyo babahishiye

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI) yatangaje ko imurikabikorwa ry’Ubuhinzi n’Ubworozi rigiye kongera kuba ku nshuro ya 19, guhera ku itariki ya 22 kugeza ku ya 31 Nyakanga 2026 ku Mulindi, mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Iri murikabikorwa ry’uyu mwaka rifite insanganyamatsiko igira iti: “Twihutishe ivugurura ry’ubuhinzi n’ubworozi binyuze mu guhanga ibisubizo n’ubufatanye.”

Iyi nsanganyamatsiko igamije gushishikariza abahinzi n’aborozi gukoresha uburyo bushya bugezweho, kongera umusaruro, no guteza imbere ubuhinzi bushingiye ku bumenyi n’ikoranabuhanga.

Iri murikabikorwa ni amahirwe akomeye ku bahinzi, aborozi, abashoramari n’abandi bafite aho bahuriye n’uru rwego, kuko bazabona umwanya wo kumurika ibikorwa byabo, kungurana ibitekerezo, no gushaka amasoko y’ibyo bakora.

Biteganyijwe kandi ko abazaryitabira bazigishwa uburyo bwo kunoza ibikorwa byabo, bamenye amakuru agezweho mu buhinzi n’ubworozi, ndetse banahabwa amahirwe yo guhura n’abafatanyabikorwa batandukanye mu rwego rwo guteza imbere ibikorwa byabo.

MINAGRI yasabye abafite ibikorwa bifuza kumurika kwiyandikisha banyuze ku rubuga rwayo rwa interineti, ndetse inatanga nimero za telefoni bashobora kwifashisha mu gihe bakeneye ibindi bisobanuro.

Iri murikabikorwa ritegerejweho kuzagira uruhare rukomeye mu kongerera agaciro ibikorwa by’ubuhinzi n’ubworozi, no guteza imbere ubufatanye mu rubyiruko n’abashoramari mu rwego rwo kugera ku iterambere rirambye muri uru rwego.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka