Abagore biga itangazamakuru muri EAUR basabwe kutisuzugura mu mwuga
Mu gihe u Rwanda rwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, Umuryango w’abanyamakuru b’abagore mu Rwanda, ARFEM, wizihije uyu munsi ubinyujije mu kuganira n’Abanyeshuri bo muri Kaminuza ya East African University Rwanda (EAUR) yigisha Itangazamakuru.
Umuyobozi w’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura (RMC) akaba n’umuyobozi w’igitangazamakuru Mama UrwaGasabo, Mutesi Scovia, avuga ko kwizihiriza uyu munsi muri East African University Rwanda, biba bigamije kurema imbaraga mu banyeshuri by’umwihariko abakobwa bashaka gukora uyu mwuga. Ati: "Tugamije kubaremamo imbaraga zo gutinyuka gukora uyu mwuga, kuko hari imbogamizi zo kuba muri Kaminuza zigisha itangazamakuru mu Rwanda, abawurangijemo baba ari benshi ariko byagera mu kazi tukababura kuko bagiye gushakisha indi mirimo ishamikiye ku itangazamakuru".
Scovia akomeza agira ati: "Nk’ubu tuba tubigisha tubasobanurira ko muri uyu mwuga harimo ubuzima, cyane ko dukuramo ibidutunga n’imiryango yacu, ariko kandi tukabikora tubikunze tugamije gutunganyiriza abaturage".
Bamwe mu batanze ibitekerezo byabo mu banyeshuri, bakomeje kubaza uko akazi kanozwa neza, imbogamizi mu kwimenyereza umwuga ariko bibutswa ko mbere na mbere ari bo bagomba kwishakira ibisubizo bereka abo basanze n’abakoresha icyo bashoboye, bityo bagaheraho babafasha.
Umwuga w’itangazamakuru witwa akazi kimwe nk’akandi ariko wo ukagira inshingano ku muturage, aho uwukora asabwa kudatwarwa n’amarangamutima, akibagirwa inshingano ku muturage.
Mu bushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye ku mpamvu zituma abiga itangazamakuru batarangiza ngo barikore, harimo ARFEM, Media High Council, hagiye hagaragazwa imbogamizi zitandukanye zituma abarangije kuryiga bashakira imibereho ahandi.
Mutesi Scovia agaruka kuri ubwo bushakashatsi, yagize ati: "Imiterere y’akazi kacu n’umuco wacu, usanga bisa nk’aho hari imirimo abagore bahariye abandi, gusa ubu basigaye bagerageza nubwo abagore ubona ko batangana n’abagabo bari mu mwuga w’itangazamakuru. Hajemo imbogamizi kandi y’uburyo aka kazi gashobora guteza amakimbirane mu ngo kuko wenda umugabo yumva ko utataha nijoro ngo uvuye gusoma amakuru n’ibindi birebana n’akazi. Iyo tuje aha rero aba ari umwanya mwiza wo gutegura barumuna bacu, kwiga bakunze umwuga ariko kandi bazi ikiri hanze ku buryo batazatungurwa bakisanga babivuyemo"
Ingabire Egidie Bibio, Umuyobozi w’Umuryango w’Abagore bakora itangazamakuru mu Rwanda (ARFEM), agaragaza ko hari byinshi byo kwishimira ku kuba umugore ari umunyamakuru. Ati: "Mbere na mbere twishimira kuba hari abagore b’abanyamakuru, bakemera gutanga amakuru ndetse no kuvuga muri rusange. Twishimira kandi ko imyumvire y’umuryango Nyarwanda ku mugore ukora itangazamakuru igenda ihinduka, ntawe ucyitwa amazina runaka kubera ko yatinyutse".
Akomeza avuga ko kuri ubu umugore areberwa mu cyo yakoze kandi ko ibyo bikomeza ababyiruka kugira ngo bizabafashe kunoza umwuga neza.
Nubwo Ingabire avuga ibyo, agaragaza ko hari ibigikenewe gukorwa kuko ari henshi hakigaragara, abakobwa bakora uyu mwuga bahozwa ku nkeke y’ababashakaho ishimishamubiri n’ibindi.
Avuga ko ARFEM yahisemo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore muri iyi kaminuza ya EAUR, kubera ko hari abiga itangazamakuru by’umwihariko abagore, hagamijwe kubereka ko hari bakuru babo babategereje hanze mu biganiro bikomeye, amakuru, ibiganiro bicukumbuye n’ibindi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|