Abagera ku 41,900 batangiye urugerero rw’Inkomezabigwi basabwe guhanga udushya
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), Uwitonze Mahoro Eric, yasabye abagera ku 41,900 batangiye urugerero rw’Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, hirya no hino mu Gihugu, guhanga udushya no kurangwa n’indangagaciro zirimo ubupfura.
Ibi yabigarutseho hatangizwa Urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13, igikorwa gifite insanganyamatsiko igira iti “Duhamye umuco w’ubutore twimakaza ubumwe n’ubudaheranwa”.
Mu Gihugu cyose abagera kuri 41,900 nibo bazitabira urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13; naho Intara y’Iburasirazuba ni 9,523.
Mahoro yatanze ikiganiro ku mateka y’Itorero mu Rwanda n’uruhare rwaryo mu kubaka Igihugu. Yibukije urubyiruko ko itorero ryagaruwe mu Rwanda na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, ku wa 16 Ugushyingo 2007.
Uwitonze akomeza agira ati “Tuzajya ahegereye aho mutuye, aho ngaho mugomba gukora ibikorwa bita ‘kora ndebe’, mugashyiramo ikintu cyo guhiganwa no guhanga udushya, ku buryo site yanyu izaharanira kuba iya mbere mu Karere. Mukoreshe ubumenyi bwanyu kugira ngo kora ndebe izagerweho, kandi musazose mufite icyo mwirata, icyo mwambwira abandi.”
Yasabye urubyiruko kuzirikana inyigisho bazakura mu Itorero no ku rugerero, kuko zizabafasha kubungabunga amateka y’Igihugu, bityo bikayarinda abayatoba; kwimakaza indagaciro na kirazira bibafasha kurinda no kubungabunga ibyagezweho; no kurangwa n’amahitamo meza agamije kubaka u Rwanda rwiza Abanyarwanda bifuza.
Militon Bosco, intore yo mu Murenge wa Murama agira ati “Ngomba gushishikariza abantu bose gukora ibintu byose batubwiye, kandi tukabishyiraho umutima nko gufasha abaturage, haba kubakira abatishoboye, gusibura imihanda y’imigenderano no kubaka uturima twigikoni. Nzagerageza kujya nitabira ntasiba kugira ngo nungukiremo byinshi”.
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yashishikarije izi ntore kwitabira urugerero babishyizeho umutima, bakarangwa no kubaha abatoza n’amategeko, kandi bakarangwa n’indangagaciro z’itorero zirimo gukunda Igihugu, kwitanga no kugira ishema ry’Ubunyarwanda.
Urugerero ni gahunda ya Leta ifasha Abanyarwanda kwikemurira ibibazo binyuze mu kubatoza indangagaciro zibaranga cyane cyane mu rubyiruko, rugakora ibikorwa byiza kandi rubikorera aho rutuye, baharanira gukunda Igihugu no kugiteza imbere, no kurangwa n’ubumwe n’ubwitange.
Uru rugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 13 rwatangiye hirya no hino mu Gihugu, ruritabirwa n’intore zarangije amashuri yisumbuye mu mwaka wa 2024-2025.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|