Abagabo bari gusezera kuri FDLR

FDLR (Forces Démocratiques de Libération du Rwanda) ni umutwe w’inyeshyamba ugizwe ahanini n’Abanyarwanda basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ukaba ufite icyicaro n’ibikorwa byinshi mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

Ni umutwe ushinjwa kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba, ihohotera, n’ibindi byaha bikomeye byibasira abasivili, ukaba warashinzwe mu 2000, ukomotse ku mashyirahamwe yari agizwe n’abahoze ari abasirikare ba Leta yakoze Jenoside n’Interahamwe, bahungiye muri RDC nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biyongeraho bamwe mu rubyiruko n’abaturage bafashwe ku gahato cyangwa bagashukwa bakiyunga kuri uwo mutwe.

Kuva washingwa wagiye ugaragara mu mu bikorwa byinshi binyuranyije n’amategeko mpuzamahanga n’uburenganzira bwa muntu, cyane cyane mu burasirazuba bwa RDC, birimo kwica abasivili mu midugudu, mu masoko no mu ngo.

Kugaba ibitero bigamije guteza ubwoba no kwigarurira uduce, gufata abagore n’abakobwa ku ngufu, gukoresha ihohotera rishingiye ku gitsina nk’intwaro y’intambara, gushimuta abaturage bakajyanwa mu mashyamba, no gufata abantu ku ngufu bakabashyira mu mitwe yitwaje intwaro cyane cyane urubyiruko.

Gusahura amatungo n’imyaka y’abaturage, gutwika inzu, amashuri n’amavuriro, kwifashisha zahabu, coltan n’andi mabuye y’agaciro mu gutera inkunga ibikorwa by’intambara, gufatanya n’indi mitwe mu bikorwa by’iterabwoba n’imirwano hamwe no kugerageza inshuro zitandukanye guhungabanya umutekano w’u Rwanda bagaba ibitero byagiye bitwara ubuzima bw’abantu.

Ibyo bikorwa byose byatumye FDLR ishyirwa ku rutonde rw’imitwe y’iterabwoba n’ibihugu n’imiryango mpuzamahanga itandukanye, abayobozi bayo bamwe bakurikiranyweho ibyaha by’intambara n’ibyibasiye inyokomuntu.

Binyuze muri Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), Leta y’u Rwanda ntiyahwemye gushishikariza abari muri uwo mutwe gutaha bagafatanya n’abandi Banyarwanda kubaka urwababyaye, ariko bakagenda baseta ibirenge, ku buryo n’abageragezaga gutaha wasangaga umubare munini ari abagore n’abana.

Mu Gushyingo umwaka ushize (2025), ubwo yari mu Karere ka Rubavu Umuyobozi wungirije wa RDRC, Maj Gen (Rtd) Jack Nziza, yasabye Abanyarwanda bakiri mu mashyamba ya RDC gutaha mu gihugu cyabo, ariko hakaza n’abagabo, kuko mu bataha buri gihe baba ari abagore n’abana.

Icyo gihe yagize ati “Ntitugomba gutegereza HCR ngo abe ari yo izana bariya bari hakurya muri Congo. HCR na UNICEF bazana abana n’abagore gusa, kandi na bo baza bameze nabi, abana bararwaye bwaki, ariko bagera hano bagashyirwa mu bigo bya ECD bakitabwaho, mu mezi abiri bakaba bakize, ariko turashaka ko haza n’abagabo.”

RDRC yashyize imbaraga mu bukangurambaga bwambukiranya imipaka, aho hifashishijwe ikiganiro ‘Isange Mu banyu’, imbuga nkoranyambaga za RDRC, ibitangazamakuru byo mu gihugu no hanze yacyo, aho abari mu mitwe yitwaje intwaro bagiye bashishikarizwa gutaha ku bushake, bikaba bigenda bitanga umusaruro, ku buryo umubare w’abatahuka cyane cyane abasirikare, wakomeje kwiyongera ugereranyije n’ibihe byashize.

Imibare ya RDRC y’abamaze gutaha igaragaza ko abagabo bataha biyongereye cyane, ku buryo baruta ubwinshi abagore, kuko kuva ku wa 1 Ukwakira 2025 kugeza ku wa 28 Mutarama 2026, mu Kigo cya Mutobo hari hamaze kwakirwa abahoze ari abarwanyi muri FDLR, 199 barimo abagabo 189 hamwe n’abagore 10.

Mu kigo cya Mutobo DC hari telefoni ishyirwamo ikarita ihoraho, abatahutse bifashisha bahamagara imiryango n’inshuti basigaye mu mitwe yitwaje intwaro.

Umuyobozi Mukuru wa RDRC, Valérie Nyirahabineza, avuga ko ubundi buryo bakoresha bashishikariza abari muri FDLR gutaha, harimo kwifashisha abahoze muri iyo mitwe batahutse bagasubizwa mu buzima busanzwe, kuko bagira uruhare runini rutuma abari mu mashyamba bava ku izima, kubera ko baba babona ibifatika.

Ati “Mu bihe bishize hatahukaga cyane abagore n’abana, bikagaragara ko baba baje kureba ko ibyo bababwira ari ukuri, kugira ngo bahamagare abagabo babo nabo batahe. Nabyo bifite icyo bivuze, kuko iyo bageze mu Rwanda bakabona uko bitabwaho neza, amahoro n’umutekano bafite, bihutira guhamagara abagabo babo nabo bagataha.”

Mu 2001 nibwo Komisiyo y’Igihugu yo Gusezerera no Gusubiza mu buzima busanzwe abari Abasirikare (RDRC), yatangiye kwakira abatahuka bava muri FDLR, kuva icyo gihe, hakaba hamaze kwakirwa abarenga 12,000. Iyi Komisiyo ikaba ifite intego yo kugarura amahoro mu Karere binyuze mu gusubiza mu buzima busanzwe abari mu mitwe yitwaje intwaro by’umwihariko abo muri FDLR.

Kugeza muri Kamena 2025, FDLR yari ifite abarwanyi babarirwa hagati ya 7000 na 10.000. Abenshi barimo n’abayobozi babo bakuru baherereye muri Teritwari ya Walikale na Masisi mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka