Abafite ubumuga biteze ibisubizo ku bushakashatsi ku iterambere ridaheza

Abafite ubumuga bo mu bihugu bitandukanye byo ku mugabane wa Afurika, biteze ibisubizo ku bushakashatsi ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation), burimo gukorerwa mu bihugu birimo u Rwanda.

Abitabiriye imurikwa ry'ubushakashatsi ku iterambere ridaheza
Abitabiriye imurikwa ry’ubushakashatsi ku iterambere ridaheza

Ni ubushakashatsi burimo gukorerwa mu bihugu bitatu birimo u Rwanda, Cameroon na Zambia, abanyeshuri barimo kubukora bose bakaba bahurira mu Buholandi (Netherland), bukaba bumaze umwaka bukorwa, hagamijwe gukemura ibibazo bihari bigaragara cyane ku bantu bafite ubumuga bakunda guhezwa cyane cyane mu bikorwa bitandukanye, birimo uburezi, ubuvuzi, gushaka imibereho mu buryo bw’ubukungu no mu buryo bw’imibereho myiza (Social).

Ubushakashatsi burimo gukorwa bukaba bushingiye ku nkingi eshanu, zirimo ubuzima, uburezi, iterambere ry’ubukungu hamwe n’imibereho myiza, hibazwa uko byagera mu muryango ku buryo abantu bafite ubumuga baziyumvamo zose.

Kuba hari imiryango itari iya Leta cyangwa se n’iya Leta igira ibikorwa bitandukanye bifasha abaturage mu gihe runaka, ariko bagenda bigahita bihagarara cyangwa bigasubira inyuma ngo n’ikibazo kuko gahunda igomba kurangiza igihe cyayo ariko ibikorwa ntibihagarare, ari na yo mpamvu harimo gukorwa ubushakashatsi kugira ngo harebwe ahari umuzi w’ikibazo, n’uko ibikorwa by’iterambere ridaheza rishingiye ku muryango byaramba.

Umwarimu mu ishami ry’ubuvuzi muri Kaminuza y’u Rwanda, Jean Baptiste Sagahutu, akaba afite n’umunyeshuri arimo gufasha muri ubwo bushakashatsi, avuga ko abo muri Cameroon barimo gukora ku bijyanye n’uruhare rw’imiryango itari iya Leta, abo muri Zambia barimo gukora ku ruhare rwa Leta mu gihe mu Rwanda barimo kureba icyakorwa, kugira ngo gifashe ibikorwa bakorerwa kuramba.

Ati “Umunyeshuri wacu wo mu Rwanda arimo gukora kubaka icyafasha kugira ngo rya terambere ridaheza rishingiye ku muryango, harimo ubwitange bwa Leta, imiryango itari iya Leta, abihayimana n’umuryango mugari nyarwanda, harebwa uko ubwo buryo bwakoreshwa mu buryo bwo gutuma biramba.”

Arongera ati “Bizadufasha kuko niho hari hari ikibazo gikomeye cyo kureba ngo abantu baraza bagatangira bakagenda, ese n’iki cyakorwa kugira ngo n’iyo bagenda ibikorwa bisigare. Ubwo buryo turimo gukora buzafasha kugira ngo ibikorwa bijye biguma mu muryango aho kugira ngo bigendane n’abaterankunga.”

Hari ibyiringiro by’uko bikozwe neza bigashyirwa mu bikorwa byakemura ikibazo cyo kuramba kwa gahunda y’iterambere ridaheza, rishingiye ku muryango ku kigero cya 80%.

Umukozi ushinzwe abana bafite ubumuga mu Nama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga (NCPD), Oswald Tuyizere, avuga ko nubwo u Rwanda rwateye imbere mu bijyanye no kwita ku Banyarwanda bafite ubumuga, ariko hari inzitizi zikigaragaramo.

Ati “Aho dukwiye gushyira imbaraga ni ukugira ngo umuntu wese ufite ubumuga abashe guhabwa serivisi yaba mu kwiga, kuvuzwa no kubona insimburangingo, kubona akazi kamubereye kajyanye n’ubumuga bwe, kandi na we agatanga umusaruro, agatanga umusoro tukubaka Igihugu cyacu.”

Kwita ku bafite ubumuga byatangiye ari impuhwe, nyuma y’uko habayeho amategeko arengera abafite ubumuga bitangira gukorwa mu buryo bw’uburenganzira, ariyo mpamvu habaho guhura kw’inzego zitandukanye kugira ngo barebe uko ahandi bikorwa hagamijwe kureba ko hari icyo babigiraho, bakakinoza kugira ngo Abanyarwanda bafite ubumuga bakomeze gutezwa imbere.

Biteganyijwe ko ubushakashatsi ku iterambere ridaheza rishingiye ku muryango (Community based rehabilitation), buzamara imyaka ine uhereye mu 2024.

Mu Rwanda, abarenga 446,000 bafite ubumuga nk’uko byagaragajwe n’ibarura rusange rya 2022.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka