Ibipimo byashyizwe ahagaragara n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe (Meteo Rwanda), byerekana ko mu gihembwe cy’Itumba muri Kigali hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 280 na 480, usibye ibice by’amajyaruguru y’Akarere ka Gasabo, hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 480 na 680.
Ubuyobozi bw’uyu mujyi buvuga ko iyi mvura ishobora guteza ibiza abaturage niba badashoboye kubikumira hakiri kare, bukanatanga inama y’icyakorwa mu kwirinda ingaruka zaterwa n’ibyo biza.
Ubinyujije ku rubuga rwa X rwawo, Umujyi wa Kigali wagaragaje ibintu bitanu umuntu akwiye gukora, mbere yo kwinjira mu gihe cy’imvura nyinshi y’Itumba ry’uyu mwaka.
Icya mbere ni uko umuntu agomba kugenzura neza ko inzu abamo itamuteza ibyago byo kwibasirwa n’ibiza, yabona hari ahakeneye gusanwa akegera ubuyobozi bukamuha uruhushya, akahasana hakiri kare.
Umuntu kandi arasabwa kureba ko aho atuye hadashyira ubuzima bwe mu kaga, yasanga ari ngombwa ko yimuka, akabikora bwangu bityo akarinda ubuzima bwe n’ubw’abe.
Ikindi ni ukuzirika igisenge cy’inzu kigakomera, umuntu yifashishije imigozi yabugenewe, kubera ko mu ntangiriro z’iyo mvura nyinshi akenshi iba iri kumwe n’inkubi y’umuyaga.
Abantu barasabwa kandi kugenzura ko inzira z’amazi zikora neza ndetse n’imireko, ku buryo imvura nyinshi iguye amazi yatemba uko bikwiye bityo ntateze umuntu ibibazo.
Ikindi ni ukwitegura gutera ibiti, abantu bagacukura imyobo bazabiteramo ndetse bagategura n’ifumbire, kugira ngo imvura nigwa ihagije bazahite batera ibiti, ndetse bakanabibungabunga kugeza bikuze.
Abatuye Umujyi wa Kigali rero barasabwa gushyira imbaraga hamwe bagakumira ibiza, bityo bakubaka umujyi utoshye kandi ubungabunga ibidukikije.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA) iherutse gutangaza ko mu mezi atanu ashize (ni ukuvuga kuva ku ya 1 Nzeri 2025 kugeza ku ya 15 Mutarama 2026), mu Rwanda habaye ibiza birenga 470, bihitana abantu 67 bikomeretsa abandi 123. Aha hari n’ibindi bintu byinshi byangiritsebirimo inzu zasenyutse, imihanda n’ibiraro byangiritse, amatungo yapfuye, imyaka yangiritse n’ibindi.
Ibi ni bimwe mu byagombye gutuma abantu bose mu Rwanda bitwararika, bakamenya uko bahangana n’ibiza bishobora guterwa n’imvura y’Itumba iri hafi kugwa.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
AU ishyizwe mumanegeka rwose sibanga , buryaga umuntu atanga ibyo afite !!!!!!.