Abafatanyabikorwa mu iterambere ry’u Rwanda bari kwigira hamwe uburyo bwo gukoresha neza ubushobozi buhari
Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere riri kwigira hamwe intambwe zaterwa mu gihe kiri imbere hagamjwe gushyira mu bikorwa politiki nshya y’u Rwanda y’Ubufatanye mu iterambere.
Iyi nama ihuza abayobozi batandukanye ba Leta, abafatanyabikorwa mpuzamahanga, imiryango itari iya Leta ndetse n’abikorera, ikaba ari urubuga rukomeye rwo kungurana ibitekerezo ku iterambere ry’igihugu no guhuza ibikorwa by’abafatanyabikorwa.
Mu biganiro biri kubera muri iyi nama, biribanda ku gushimangira imikoranire n’ihuzabikorwa hagati y’inzego zose, kongerera ubushobozi abashyira mu bikorwa gahunda z’iterambere, ndetse no kunoza uburyo bwo gushyira mu bikorwa politiki nshya zigamije gutuma ubufatanye burushaho gutanga umusaruro.
Politiki y’u Rwanda y’Ubufatanye mu Iterambere (Rwanda Development Cooperation Policy) igamije guhindura uburyo Igihugu gifatanya n’abafatanyabikorwa bacyo, aho cyifuza kuva ku mishinga itandukanye idahuye na politike zacyo, kigana ku bikorwa bihuriweho kandi bishingiye ku byihutirwa Igihugu cyihaye mu ntego z’igihe kirekire.
Abitabiriye iyi nama bitezweho gutanga ibitekerezo bigamije gushyira imbaraga mu ihuzabikorwa, gukoresha neza ubushobozi buhari, no gukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda z’iterambere mu gutuma iyi politiki y’u Rwanda igera ku ntego zayo.
Byitezwe ko ibyemezo n’inama bizava muri iyi nama bizafasha kunoza uburyo bwo gukorana n’abafatanyabikorwa, bityo bikihutisha ishyirwa mu bikorwa bya gahunda z’ingenzi z’Igihugu zigamije kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.
Iyi Nama y’Ihuriro ry’Abafatanyabikorwa mu Iterambere kandi igaragaza umuhate w’u Rwanda mu gukomeza kubaka ubufatanye bufite ireme, bushingiye ku mucyo, ubufatanye busesuye, n’inshingano zihuriweho hagati ya Leta n’abafatanyabikorwa mu iterambere.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|