Abafatanyabikorwa bagiye gushyira ku rwibutso rwa Kigali ikoranabuhanga risobanura amateka ya Jenoside
Perezida Paul Kagame, muri Village Urugwiro yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse muri Studio Libeskind n’umuryango kENUP Foundation, bagirana ibiganiro byibanze ku mushinga mushya w’Ikimenyetso cy’Urwibutso ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, hagamijwe guteza imbere imikoreshereze y’ikoranabuhanga no gushyiraho uburyo abantu bibukira ahantu habigisha amateka.
Iri tsinda ryahuye na Perezida Kagame ririmo Daniel Libeskind, washinze akaba n’Umunyabugeni Mukuru wa Studio Libeskind, Nina Libeskind, umwe mu bayishinze, Stefan Blach, umufatanyabikorwa wabo ndetse na Holm Keller, Perezida wa kENUP Foundation.
Uyu mushinga mushya wo gushyiraho icyo kimenyetso ugamije gushyiraho uburyo bugezweho butanga ubunararibonye bwimbitse ku basura urwibutso, harimo uburyo bw’ikoranabuhanga bushobora gutuma umuntu yumva amateka mu buryo bukora ku marangamutima.
Uyu mushinga utegerejweho kurushaho kongera imbaraga mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kuyageza ku Isi mu buryo bugezweho, hagamijwe ko Jenoside itazongera kubaho ukundi, no gukomeza kwigisha ab’iki gihe n’ibiragano bizaza.
Urwibutso rwa Kigali ruri ku Gisozi ni kimwe mu bimenyetso bikomeye by’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho rushyinguyemo imibiri y’abasaga ibihumbi 250,000, kandi rukaba ari ahantu hifashishwa mu kwigisha amateka no guteza imbere amahoro n’ubwiyunge.
Perezida Paul Kagame kandi yakiriye intumwa z’umuryango wa Mastercard Foundation ziyobowe na Zein Abdalla, Perezida w’Inama y’Ubutegetsi yawo.
Muri izi ntumwa kandi harimo uwahoze ari Perezida wa Liberia, Ellen Johnson Sirleaf, hamwe n’abandi bayobozi bagize Inama y’Ubutegetsi n’ubuyobozi bw’uwo muryango.
Ibiganiro byabo byibanze ku bufatanye buri hagati ya Mastercard Foundation n’u Rwanda, ndetse n’ingamba zo kurushaho kwagura amahirwe agenewe urubyiruko.
Impande zombi zagarutse ku buryo bwo kongera imbaraga mu guteza imbere ubumenyi ngiro guteza imbere ubucuruzi n’imishinga mito, guhanga imirimo no gushyigikira gahunda zo guhanga udushya byose bigamije kuzamura imibereho y’urubyiruko.
Mastercard Foundation ni umwe mu bafatanyabikorwa bakomeye b’u Rwanda mu guteza imbere gahunda zigamije gufasha urubyiruko kubona ubumenyi n’amahirwe yo kwinjira ku isoko ry’umurimo, binyuze mu mishinga itandukanye ikorerwa mu gihugu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|