Abadepite: Inzara yibasira Akarere ka Kayonza izarangira bigenze bite?
Abadepite bagize Komisiyo y’Imiyoborere, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagabo n’Abagore babajije impamvu Akarere ka Kayonza gakunze kwibasirwa n’inzara ndetse n’uko icyo kibazo cyakemuka burundu.
Ibi Abadepite babibajije mu kiganiro cyabahuje na Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 17 Werurwe 2026 barebera hamwe ibikubiye muri raporo y’Ibikorwa by’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere by’umwaka wa 2024/2025 na gahunda y’ibikorwa by’umwaka wa 2025/2026.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) mu bushakashatsi yakoze mu mwaka wa 2025 bwagaragaje ko abaturage bishimiye serivisi z’isoko ry’umusaruro bagera kuri 49.8%, gutunganya no kongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi ari 31.0%, ubwanikiro rusange bw’umusaruro ari 27.4% no kuhira imyaka ari 19.9%.
Ibi byatumye Abadepite bagaruka ku bice bimwe by’Igihugu bigihura n’ikibazo cy’inzara biturutse ku kwibasirwa n’amapfa.
Depite Mvano Nsabimana Etienne yabajije icyabaye kugira ngo Akarere ka Kayonza kagere ku rwego abaturage basuhuka bakajya guca inshuro ahandi.
Ati “Habaye iki kidasanzwe ku buryo Akarere gasonza bikagera ubwo abaturage bako basuhuka? Mubona ari iki cyakorwa ngo iki kibazo gikemuke?”
Ni ikibazo cyagarutsweho na Depite Mukabalisa Germaine na we wabajije ingamba zafashwe kugira ngo hatazongera kubaho ikibazo nk’icyabaye muri Kayonza kuko byagaragaye ko haramutse hadafashwe ingamba zihamye cyakongera kubaho.
Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubworozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Jean Claude Ndorimana, yavuze ko aka Karere kari mu twibasirwa n’izuba ryinshi ariko ubu hakaba hari kurebwa uburyo bwo kujya habaho kuhira imyaka mu gihe cy’izuba ryinshi.
Ati “Byarabaye ariko kugira ngo iki kibazo gikemuke ni uko abaturage bazajya buhira imyaka bifashishije amazi y’imvura ndetse ubu harimo kubakwa ibidamu bizajya bifata amazi yo kujya bifashisha mu bihe haje amapfa”.
Ndorimana avuga ko u Rwanda ruteganya no kujya rugira ibyanya bigega hagahunikwamo imyaka ku buryo igihe habayeho kubura kw’ibiribwa, ibyahunitswe bizajya bigoboka abantu.
Ikibazo cy’inzara yo mu Karere ka Kayonza cyavuzwe mu mpera z’umwaka wa 2025 ndetse bituma abari abayobozi icyo gihe bose beguzwa ku myanya y’ubuyobozi.
Icyo gihe inzara yavugwaga mu mirenge ya Ndego, Rwinkwavu, Mwili na Murama na Kabare aho bamwe mu bari bayituye bafashe icyemezo cyo gusuhuka bajya gushakira imibereho mu yindi mirenge.
Gusa iki kibazo kimaze kumenyekana, ubuyobozi bukuru bwafashe icyemezo cyo guha abaturage ibiribwa mu gihe hagishakwa igisubizo cyo kurwanya iyo nzara iterwa n’izuba ryinshi ryari ryibasiye aka Karere.
Ubushakashatsi bukorwa n’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) ku ishusho y’uko abaturage babona imiyoborere n’imitangire ya serivisi, buzwi nka ‘Citizen Report Card’ (CRC) mu myaka itatu ishize, bwagaragaje ko Akarere ka Kayonza kabayemo aka nyuma inshuro ebyiri.
Aka Karere kabaye aka nyuma, ni ukuvuga aka 30 n’amanota 70,45% mu mwaka wa 2023, naho mu mwaka wa 2024 kaza ku mwanya wa kane n’amanota 80,9% mu gihe umwaka wa 2025 kisanze ku mwanya wa nyuma n’amanota 67,26%.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|