Abadepite batoye Umushinga w’itegeko ryemeza amasezerano y’inguzanyo izateza imbere imirimo idaheza

Inteko rusange y’umutwe w’Abadepite yateranye kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mata 2026 itora umushinga w’itegeko ryemera kwemeza burundu Amasezerano y’inguzanyo hagati y’u Rwanda na Banki ya Standard Chartered ingana na miliyoni magana abiri na cumi n’eshatu, ibihumbi ijana na mirongo itandatu na bine na magana atatu mirongo irindwi n’arindwi n’ibice mirongo itandatu na bitandatu mu mayero (EUR 213.164.377.66).

Undi mushinga w’itegeko watowe n’Inteko rusange Umutwe w’Abadepite ni uwemera kwemeza burundu amasezerano y’inguzanyo hagati ya Repubulika y’u Rwanda n’Ikigega Mpuzamahanga gitsura Amajyambere yerekeranye n’inguzanyo ya miliyari cumi n’eshanu na miliyoni magana atatu mirongo inani n’esheshatu z’Amayeni (15.386.000.000¥), igenewe politiki igamije guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 08 Mata 2026.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Imari muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Godfrey Kabera, yasobanuriye ko iyi nguzanyo igenewe gutera inkunga ingengo y’imari isanzwe na politiki yo guteza imbere imirimo idaheza kandi irambye mu Rwanda, yashyiriweho umukono i Kigali mu Rwanda, ku wa 09 Mata 2026.

Ati“Iyi nguzanyo izatangira kwishyurwa mu gihe cy’imyaka 15, ikazatangira kubarwa nyuma y’imyaka itandatu“.

Kabera avuga ko bimwe mu bikorwa bizitabwaho harimo kunoza igikorwa cyo gukusanya imisoro, kunoza imiyoborere, no guteza imbere ibigo bya Leta bikora ubucuruzi hagamijwe guteza imbere uruhare rw’abikorera.

Iyi nguzanyo kandi izakemura imbogamizi u Rwanda rwahuraga nabyo mu guhanga imirimo idaheza, harimo kongera murandasi ‘internet’ yihuta.

Harimo no guteza imbere umuco wo kwizigamira hagamijwe kunoza gahunda ya Ejo Heza. Iyi nguzanyo kandi izongera ubumenyi bw’Abakozi hifashishijwe sisiteme ya MIS ariyo ‘Integrated Labor Market Information system’ no guteza imbere inganda n’ubuhinzi hibandwa kukongera umusaruro no guteza imbere isoko ry’inyongeramusaruro.

Ati“Muri rusange iyi gahunda izafasha u Rwanda kugera ku iterambere rirambye rushingiye ku guhanga imirimo no kuzamura imibereho y’Abaturage”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka