Abadepite batewe impungenge n’ibyobo byacukuwemo amabuye y’agaciro ku gihe cy’ubukoloni bitarasibwa
Abadepite bagaragaje ko batewe impungenge no kuba ibyobo bicukurwamo amabuye y’agaciro ntibitabwe bikomeje kwiyongera, ku buryo hari n’ibyacukuwe ku gihe cy’ubukoloni, ariko kugeza magingo aya bikaba bitarasibwa.
Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano yasesenguye ibibazo biri mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, yabwiye Inteko Rusange y’Abadepite ku wa 12 Werurwe 2026, ko bimwe muri ibyo byobo bisaba imbaraga zirenze iz’uturere kugira ngo bisibwe.
Depite Prisca Uwamohoro yabajije iyi komisiyo icyo yaganiriye n’inzego bireba ngo ibi byobo bisibwe mu maguru mashya, kuko biteje ikibazo cy’umutekano muri sosiyete.
Yagize ati “Batubwire ingamba zihari zo gukemura iki kibazo cy’ibisimu (ibyobo) bya kera, ariko njyewe ahubwo mbona kinakomeza kwiyongera, mu ngendo twakoze twasanze ahubwo hari ibisimu bishya bigenda bivuka, kandi na byo uturere tutabifitiye ubushobozi bwo kubisubiranya.”
Mugenzi we Rene Niyorurema, we yibajije impamvu hari ibirombe usanga byamburwa ababikoresha hagashira igihe kirenga imyaka itatu bitarahabwa abandi kandi nyamara byakabaye bitunze abaturage babibonamo akazi.
Yagize ati “Ibirombe byambuwe amasosiyete atarakurikije amategeko, na byo hari aho usanga bigenda bikamara imyaka isaga itatu bitari byahabwa abandi, kandi inzego z’ibanze zigaragaza ko ababituriye byari bibatunze ku buryo batakiri no mu buhinzi.”
Depite Niyorurema avuga ko imikorere nk’iyi iri mu biha abaturage icyuho cyo kwishora mu bucukuzi butemewe, ari na bwo kenshi buba intandaro y’ibisimu bidasibwa.
Depite Rubagumya, na we yavuze ko ikibazo cy’ibyobo byacukuwe kera ntibisubiranywe ari ikibazo giteye inkeke, asaba ko umwanzuro ujyanye na byo washyikirizwa inzego bireba zikabikoraho vuba.
Depite Hope Tumukunde, ukuriye iyi komisiyo, yagize ati “Hari ibisibwa n’uturere mu muganda n’abaturage, ariko hakenewe ishusho isobanutse yo kubikemura. Ntabwo uturere twabyishoboza, hari ibyobo bimeze nabi bitasibwa n’umuganda.”
Ku kijyanye n’ibirombe byamburwa abatubahiriza amategeko bigatinda guhabwa abandi, Hope Tumukunde, yavuze ko urwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rufite amateka agoye ku buryo “rurimo akavuyo kenshi,” ariko avuga ko Ikigo cya Mine na Peteroli (RMB) kirimo kubishyira ku murongo kandi ko ubu nta kirombe kicyamburwa umuntu ngo hashire amezi arenga icyenda kitarahabwa undi ugikoreramo.
Raporo zifashishijwe n’aba badepite zigaragaza ko kuva mu 2020, mu Rwanda hamaze gupfa abantu magana atatu na mirongo icyenda na bane (394) baguye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro butemewe, naho 87 bakaba barakomeretse kubera ibyo bikorwa.
Ibi abadepite bagasaba ko byitabwaho bagakurikirana ku buryo akavuyo kari mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro karangira, bukajya bukorwa mu buryo bwujuje ibyangombwa.
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta ya 2024/2025 igaragaza ko mu Rwanda hari ibyobo 994 byasizwe n’abacukura amabuye y’agaciro bikeneye gusibwa. Kugira ngo bisubiranywe hakaba hakenewe nibura Miliyari 26 Frw.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|