Ni ikibazo cyagarutsweho kuri uyu wa 13 Gicurasi ubwo Minisiteri y’Ibikorwaremezo yagezaga ku Badepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta mu Nteko Ishinga Amategeko mu rwego rw’ibiganiro ku ngengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2026/2027, aho basabye ko hagira igikorwa kugira ngo haboneke amazi ahagije muri aka Karere.
Depite Pio Nizeyimana yagaragaje ko mu ngendo bakoze hirya no hino mu gihugu bagejejweho n’abaturage bo mu karere ka Muhanga ikibazo cy’amazi make atabasha guhaza abatuye muri uyu mujyi.
Ati “Kubera icyo kibazo byatumye n’abaturage bahingaga mu gishanga cya rugeramigozi idamu bifashishaga mu kuhira imyaka yabo yifashishwa mu gukemura ikibazo cy’amazi make ku baturage”.
Depite Nizeyimana yasabye ko mu ngengo y’imari ya 2026-2027 hakwiye kwitabwa kuri iki kibazo kugira ngo gikemuke burundu kuko byatumye n’abahinzi bo mu gishanga cya Rugeramigozi batakibona amazi yo kuhiza imyaka yabo.
Ikibazo cy’amazi make mu Karere ka Muhanga gikunze kugwarukwaho n’abahatuye nk’uko Muhizi Andre utuye mu Mujyi wa Muhanga yavuze ko babona amazi kuwa kabiri no kuwa kane rimwe na rimwe no kuwa Gatandatu akaza igihe gito.
Ati“Muri Make amazi ni make ku buryo usanga ayo dukenera gukoresha adahagije kandi n’ikibazo kidiukomereye twese abatuye muri uyu mujyi”.
Ingengo y’imari ivuguruye ya 2025/2026 y’ibikorwa byo gukwirakwiza amazi ni 110,324,509,047 naho Ingengo y’imari imaze gukoreshwa ingana na 65,911,800,260, ni ukuvuga ko amafaranga yateganyijwe gukoreshwa mu bikorwa bya WASAC angana na 60%.
Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Dr Jimmy Gasore yavuze ko habayeho gutinda kw’amasoko y’imishinga y’Isuku n’Isukura bituma Ingengo y’Imari idakoreshwa ku gipimo uko byari biteganyijwe.
Mu rwego rwo gukemura ikibazo cy’amazi kimaze igihe kigaragara mu bice bitandukanye byo mu Ntara y’Amajyepfo, harimo na Muhanga, Minisitri yavuze ko Leta iri gushyira imbaraga mu mishinga yo kubaka no kwagura ibikorwa remezo by’amazi, harimo n’inganda zitunganya amazi.
Imwe mu mishinga uzakemura iki kibazo ni uwa Kagaga Water Supply System, uzatanga amazi mu turere twa Muhanga, Kamonyi na Ruhango. Uwo mushinga uri gushyirwa mu bikorwa muri gahunda ya Rwanda Sustainable Water Supply and Sanitation Program (RSWSSP), uterwa inkunga na Banki Nyafurika Itsura Amajyambere (AfDB).
Uyu mushinga utegerejweho kongera amazi meza ku baturage bo muri utu turere twagiye tugaragaramo ikibazo cy’ibura ry’amazi, cyane cyane mu bihe by’izuba cyangwa mu duce dutuwe cyane.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|