Abadepite bagaragarijwe icyuho mu iyubakwa ry’ibitaro byagenewe amamiliyari

Mu gihe u Rwanda rukomeje gushora amafaranga menshi mu rwego rw’ubuzima no kongera umubare w’abaganga, hari imishinga minini yo kubaka no kuvugurura ibitaro ikomeje kudindira, nubwo yagenewe miliyari z’amafaranga mu ngengo y’imari.

Imibare ya Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagaragarije abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta, igaragaza ko hari ibitaro bimwe na bimwe byari biteganyijwe kubakwa cyangwa kuvugururwa, ariko ishyirwa mu bikorwa ryabyo rikaba rikiri hasi cyane, ndetse hari n’aho ritaratangira.

Mu mishinga yagaragaje ubukererwe bukomeye harimo uwo kubaka Ibitaro bya Muhororo, wari waragenewe Miliyoni 463.7 Frw mu ngengo y’imari ya 2025/2026, ariko kugeza ubu ukaba utaratangira.

MINISANTE yavuze ko uyu mushinga watinze kubera kubanza kunoza inyigo, ibikorwa byo kubaka bikazatangira mu mwaka utaha w’ingengo y’imari.

Ni nako byagenze ku mushinga wo kuvugurura Ibitaro bya Kabgayi mu cyiciro cya kabiri (Phase II), aho Miliyoni 209.8 Frw zari zaragenewe imirimo yo kubivugurura, ariko ibikorwa bikaba bitaratangira, ishyirwa mu bikorwa rikaba riri ku gipimo cya 0%.

Ku rundi ruhande, umushinga wo kubaka Ibitaro bya Ruhengeri Referral Hospital, ufatwa nk’umwe mu mishinga minini igihugu gitezeho kongera ubushobozi bw’ubuvuzi, na wo uragenda gahoro ugereranyije n’ingengo y’imari yawugenewe.

Nubwo wari waragenewe Miliyari 10.4 Frw mu mwaka wa 2025/26, amafaranga amaze gukoreshwa ari ku kigero cya 13% gusa.

MINISANTE yasobanuye ko mbere yo gutangira ibikorwa nyirizina byo kubaka habanje kwimurwa serivisi z’ubuvuzi ndetse no gusenya inyubako zishaje, ibintu byatumye imirimo itinda gutangira neza. Gusa, ibikorwa byo kubaka biteganyijwe gutangira byuzuye muri Nyakanga 2026.

Mu mishinga yagaragaje intambwe ishimishije kurusha indi harimo uwo kubaka inyubako y’ababyeyi ya Kibagabaga (Kibagabaga Maternity Ward), aho ibikorwa byari bimaze kugera ku gipimo cya 68% nyuma yo kongera gusubukurwa.

Uku kudindira kw’imishinga kuje mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira abaganga benshi bazarangiza amasomo guhera mu 2026, binyuze muri gahunda ya 4x4, yashyizweho mu rwego rwo gukuba inshuro enye umubare w’abaganga n’abakozi bo mu rwego rw’ubuzima mu gihe cy’imyaka ine.

Ni mu gihe Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, yabwiye abadepite bagize Komisiyo y’Ingengo y’Imari n’Umutungo bya Leta ko aherutse kugaragariza Guverinoma ko igomba gutangira gutegura amafaranga y’imishahara y’abo baganga bazinjira mu kazi, kuko umubare wabo uziyongera cyane.

Ibi bivuze ko nubwo Igihugu kirimo kongera abaganga, ikibazo gishobora kuvuka ari ukumenya niba ibitaro n’ibindi bikorwa remezo by’ubuzima bizaba byiteguye kubakira no gukoresha neza abo baganga.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka