Abacuruza ikoranabuhanga babonye ibirango by’ubuziranenge

Abikorera bari mu bucuruzi, cyane cyane ubwo kuri Internet barakangurirwa gufata ikirango cya Digital Trust Seal, kigaragaza icyizere igicuruzwa runaka gifitiwe, bityo bikaborohera gucuruza mu Rwanda ndetse no ku masoko mpuzamahanga nta nkomyi.

Icyo kirango cyo mu buryo bw’ikoranabuhanga, gihabwa umuntu ku giti cye cyangwa ikigo cyagisabye, ababishinzwe bagasura uwasabye bakareba ko yujuje ibisabwa, hanyuma bakakimuha, bityo ibicuruzwa bye aho byajyanwa hose ku Isi bikaba bifitiwe icyize cy’ubuziranenge.

Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukurikirana itangwa ry’ibyo birango (Rwanda Software Testing Qualification Board), Robert Ford, avuga ko iki kirango gifitiye akamaro kanini abacuruzi.

Yagize ati “Icya mbere ni uko giha icyizere abakiriya bagura ibicuruzwa byawe, kuko baba bazi ko wujuje ibyangombwa by’ubuziranenge. Urugero nk’abacururiza ku ikoranabuhanga, niba umuntu uri muri Kenya cyangwa ahandi ashatse kugura umwenda wa Made in Rwanda, icyo kirango kizamufasha kugura ntacyo yikanga, yishyure kuri Mobile Money ubone amafaranga akugezeho. Ni ingirakamaro cyane”.

Yungamo ati “Uretse n’ibyo gucuruza, iyo ufite icyo kirango biha icyizere amasosiyete atandukanye ashaka gushora imari mu mushinga wawe, kugira ngo mukorane”.

Akomeza avuga ko kugeza ubu iki kirango kimaze guhabwa sosiyete 16 ziri mu byiciro bine, ari byo ubucuruzi bushingiye ku ikoranabuhanga, uburezi, iby’ubuvuzi ndetse no mu by’imari. Aha ni ho yahereye akangurira abikorera gufata iki kirango, akaba yabivugiye mu biganiro ku ikoranabuhanga byiswe ‘Digital Transformation Week/DTW 2025’, byabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Mutarama 2026.

Icyakora Robert Ford avuga ko kutagira Trust Seal ntawe bibuza gukora, ati “Iki kirango ntabwo gisimbura ibindi bitangwa n’inzego za Leta nka RDB. Urugero wenda ushaka gukora mu by’itumanaho, ukazana ikigo gitanga imirongo ya telefone, ugomba kubanza kubona icyemezo cy’urwego rubishinzwe, urwo ni RURA”.

Alex Ntale, Umuyobozi w’ishami ry’ikoranabuhanga mu Rugaga rw’Abikorera mu Rwanda (PSF), avuga ko Digital Trust Seal ikuraho urujijo ku bicuruzwa biri ku isoko.

Ati “Wasangaga natwe ubwacu tudafite uburyo twatandukanya abakora ibintu bizima n’abakora ibitujuje ubuziranenge. Iki kirango rero kiradufasha kugaragariza icyizere cy’ibicuruzwa byacu abaguzi, baba abo mu Rwanda cyangwa abo mu mahanga, bityo urujijo ruveho. Ibyo kandi bizadufasha kwagura amasoko hirya no hino ku Isi”.

Ibi biganiro (DTW) bikangurira abantu kwitabira ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye bizamara icyumweru, aho biteganyijwe kugera ku bantu 10,000 mu duce dutandukanye tw’Igihugu, harimo uturere twa Musanze, Rubavu, Huye, Muhanga, Nyagatare na Rusizi.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka