Abacu twabuze n’Ingabo zacu zitanze batuye mu mitima yacu iteka – Madamu Jeannette Kagame

Mu Nteko Ishinga Amategeko harimo kubera Inama nyunguranabitekerezo ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika. Mbere y’ibiganiro, Madamu Jeannette Kagame yabanje gusura Ingoro y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi iri ahakorera Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Inama Nyunguranabitekerezo ku Mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’Urugamba rwo kuyihagarika, yahuje abanyamuryango ba Unity Club Intwararumuri n’abandi batumirwa bagera kuri 500.

Madamu Jeannette Kagame akaba n’Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Unity Club Intwararumuri, ubwo yatangizaga iyi nama, yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Abanyarwanda bahisemo gushyira hamwe no gukorera Igihugu cyababyaye. Yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bidasigana no kuzirikana urugamba rwo kuyihagarika. Yavuze kandi ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi imitima y’Abanyarwanda izirikana abo Jenoside yahitanye ndetse n’ingabo zitanze mu kuyihagarika.

Yagize ati “ Abanyarwanda bahisemo gushyira hamwe ngo bakorere Igihugu cyababyaye. Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntibisigana no kuzirikana urugamba rwo kuyihagarika. Abacu twabuze n’Ingabo zacu zitanze batuye mu mitima yacu iteka, naho abagiye bose dufitanye igihango gikomeye cyo gukomera kuri uru Rwanda batabonye.”

Madamu Jeannette Kagame yashimye Inkotanyi zafashe umwanzuro ukomeye wo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu, agaragaza ko ari urugero rw’uko Abanyarwanda ubwabo ari bo bagomba kwirwanirira muri muri iyi Si ihindagurika buri munsi.

Ati “Nta kindi twabona duha Inkotanyi zemeye guhangana n’ibyo byose, kandi zikabitsinda, uretse guhora tuzishimira. Byasaga n’ibidashoboka mu maso ya benshi, ko u Rwanda rwakongera kubaho, kubera uko rwari rwarasenyutse mu mpande zose. Mwarakoze Nkotanyi.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye abayobozi ndetse n’abagize uruhare mu rugendo rwo kubaka Igihugu gukomeza gushakisha icyakomeza ubumwe bw’Abanyarwanda kandi bakabikorana ubushishozi muri iki gihe imvugo z’urwango zongera kumvikana hirya no hino ku Isi no mu Karere.

Ati “Twe Abanyarwanda, ibi ntitwabirebera kure ngo tubifate nk’ibitagira aho bihuriye natwe. Tuzi neza aho urwango rushobora kugeza Igihugu.”

Madame Jeannette Kagame yavuze ko ukurikije igihe Jenoside yateguwe, ubukana n’ubugome ndengakamere yakoranywe, imiryango mpuzamahanga n’ibihugu bikomeye birebera, umuntu yibaza iyo Inkotanyi zidafata umwanzuro ukomeye wo kuyihagarika no kubohora Igihugu, uko byari kugenda.

Ati “ Ibi rero ni ibigaragaza ko n’ubu ari twebwe tugomba kwirwanirira, cyane cyane muri iyi Si ihindagurika buri munsi.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Abanyarwanda bakwiye guhora bashimira Inkotanyi zahanganye n’ibidashoboka ariko zikabitsinda”.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka