Kuremera abatishoboye no gushimira abakoze cyane mu birori by’umunsi w’umugore wo mu cyaro (Amafoto)
Mu Karere ka Muhanga, ibirori by’umunsi mpuzamahanga w’Umugore wo mu cyaro byaranzwe no gutanga ibihembo ku miryango y’intangarugero mu kubana neza nta makimbirane, kuremera abatishoboye, gutanga ibiryamirwa mu miryango itishoboye, no gufasha amarerero yo mu ngo.

Hari kandi ba Mutimawurugo bakoze ibikorwa bitandukanye birimo gukoresha neza inguzanyo bongerewe ubushobozi bahabwa sheki z’amafaranga 250.000frw kugira ngo bakomeze kwiteza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko abagore bagira uruhare mu kubaka Umuryango Nyarwanda, kandi ko kubaka ubushobozi bw’umugore ari ukugira uruhare mu kwagura ubushobozi bw’umuryango we, hirindwa gukomeza kumupfobya kuko ibyo gutesha agaciro umugore biva mu muco ari igihombo ku Gihugu.

Agira ati, "Turi abagore bo mu cyaro, turi abagore b’agaciro, turi abagore bafite uruhare mu iterambere ry’imiryango yacu n’iterambere ry’Igihugu muri rusange. Turishimira ko tutigeze dutesha agaciro ijambo twahawe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, kandi turamwizeza ko aka gaciro tugakomeyeho kuko turashyigikiwe".
Avuga ko abagore bafite imbaraga zo kuzamura umusaruro mu muryango n’Igihugu muri rusange, kandi ko guhuza imbaraga ari ku mugabo n’umugore ari ingenzi mu kubaka Umuryango utekanye kandi ushobotse, hagamijwe guhangana n’ibikibangamiye umugore mu muryango Nyarwanda, kandi buri wese akagira ishyaka ryo kugira icyo yungura umuryango.




















Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|