Minisiteri ya Siporo yatangaje ko ibikorwa bya Siporo zose byemerewe kongera gukora nyuma y’amezi atandatu byari bimaze byarahagaritswe.
Bamwe mu baturage b’Umudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Rukomo II, mu Murenge wa Rukomo, bavuga ko barembejwe n’abajura biba amatungo n’imyaka mu mazu, nyamara buri kwezi bishyura amafaranga y’abarara irondo ry’umwuga.
Mu gicuku cyo ku Cyumweru tariki ya 27 Nzeri 2020, ahagana saa cyenda z’ijoro abapolisi bafatiye abantu batanu mu rugo rw’uwitwa Kibukayire Marie Claire, bari mu birori byo gutaha inzu ya ye, barimo kunywa inzoga ndetse banacuranga imiziki yateje urusaku rwabangamiraga abaturanyi.
Mu myanzuro y’inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 25 Nzeri 2020, harimo uwemerera abatwara abagenzi ku magare bazwi ku izina ry’abanyonzi kugaruka mu muhanda, ariko basabwa kubahiriza amabwiriza y’Inzego z’Ubuzima, ndetse no gukoresha ingofero zabugenewe (helmet/casque) kugira ngo birinde banarinda abo batwara ingaruka (…)
Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Amb. Claver Gatete, avuga ko inzu za Leta ziri i Huye zidakoreshwa, kimwe n’ibibanza by’ahitwa mu Cyarabu bikomeje gutera umwanda mu mujyi, biza gufatirwa ingamba.
Joséphine Nyiramatabaro w’i Bukomeye mu Murenge wa Mukura yahawe umuganda wo kumuhomera inzu, ariko kuri we ngo ikimubangamiye cyane ni ukuvirwa biturutse ku kuba amabati yahawe ayubaka yaramubanye makeya.
Umuyobozi wa Ibuka mu Karere ka Kayonza Ndindabahizi Didace avuga ko amasoko y’amazi ari mu cyuzi cya Ruramira yakomye mu nkokora gushakisha imibiri y’Abatutsi bajugunywemo mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’Imyanzuro y’Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, bamwe bishimiye ibyemezo byayifatiwemo, icyakora abandi bagaragaza ko hari ibindi bikorwa na byo bikwiriye kudohorerwa, nk’uko ibitekerezo batanze ku mbuga nkoranyambaga (…)
Ubuyobozi bw’Uturere mu Ntara y’Iburengerazuba butangaza ko insengero 110 ari zo zemerewe gukora mu gihe izindi zigisabwa kuzuza ibyo zisabwa mu kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Nyuma y’uko mu gihe cy’amezi atarenze atanu ba Gitifu bane b’imirenge igize Akarere ka Musanze bashyikirijwe inkiko bamwe bakaba bafunze baregwa icyaha cy’ihohotera mu baturage, Umuyobozi w’Akarere ka Musanze yagize impanuro atanga zijyanye n’uburyo abayobozi bagombye kwifata imbere y’abo bayobora.
Abatwara ibintu n’abantu ku magare bazwi nk’Abanyonzi bishimiye kugaruka mu muhanda ariko barasaba koroherezwa kubona ingofero zabugenewe zijyanye n’akazi n’ubushobozi bwabo.
Uku niko biba byifashe mu nama y’Abaminisitiri. Aha ni mu nama yateranye tariki 25 Nzeri 2020 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Jean Bosco Kazura, yahamagariye abayobozi batandukanye mu Ntara y’Iburengerazuba kwegera abaturage no kubagezaho ibyo bifuza kugira ngo barusheho kwishimira uko babayeho.
Uwitwa Hagenimana Gad yasize umugore n’abana i Rusizi tariki 21 Werurwe 2020, aza i Kigali atwaye abagenzi mu modoka, yari azi ko ahita asubira mu rugo rwe, ariko yongeye gusubirayo nyuma y’amezi atandatu kuri uyu wa Gatandatu tariki 26 Nzeri 2020.
Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa 25 Nzeri 2020 iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yemeje ko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zihuza Intara n’Umujyi wa Kigali zemerewe gukora.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yafatiwemo imyanzuro itandukanye harimo uvuga ko amakoraniro (social gatherings) y’abantu batarenze 30 badasabwa kubanza kwipimisha COVID-19.
Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro iyobowe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, ku wa Gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 yayoboye Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro.
Urubyiruko rw’abakobwa n’abahungu bahawe imashini zo kudoda baratangaza ko bagiye kwikura mu bukene bukabije, kandi bagafasha na bagenzi babo kwiga umwuga w’ubudozi kuko wizeweho kubateza imbere.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda iratangaza ko tariki 24 Nzeri 2020 yakiriye imbangukiragutabara 40 u Rwanda rwahawe n’u Bubiligi binyuze mu Kigo cy’Iterambere cy’Ababiligi (Enabel).
Abakinnyi batatu b’ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza bitabiriye umuhango wo Kwita Izina abana 24 b’ingagi, ndetse na bo bagira uruhare muri uwo muhango baha amazina bamwe muri abo bana b’ingagi.
Buri muhango wo Kwita Izina abana b’ingagi uba ufite umwihariko cyane cyane mu kwakira abashyitsi no kugaragaza isura ya nyayo y’ubukerarugendo mu Rwanda.
Guhera tariki 9 Nzeri 2020, Inama Njyanama y’Akarere ka Bugesera, ishingiye ku itegeko nshinga rya Republika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015, no ku itegeko no 87/2013 ryo ku wa 11/9/2013 rigena imitunganyirize n’imikorere y’inzego z’imitegekere y’igihugu zegerejwe abaturage, ishingiye kandi ku ngamba n’ibyemezo (…)
Nzamuturimana Innocent w’i Nyamagabe mu Murenge wa Buruhukiro, kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 yahawe inka nk’ishimwe ryo kuba yarabonye inyamaswa y’ifumberi aho kuyirya akayishyikiriza umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB).
Abarinzi b’Igihango ku rwego rw’Igihugu bahawe ingororano na Nyakubahwa Perezida Kagame baratangaza ko bazayikoresha biteza imbere kandi bakagura ibikorwa basanzwe bafatanyamo n’inzego z’ubuyobozi by’umwihariko gukemura ibibazo byugarije umuryango nyarwanda.
Minisiteri ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi mu Rwanda (MINEMA) yatangaje ko izindi mpunzi z’Abarundi zibarirwa muri 500 zari mu Rwanda zitaha i Burundi kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020.
Mukanoheri Venantie wo mu Kinigi uboha uduseke akatugurisha amadolari kuri ba mukerarugendo bavuye muri Amerika n’ahandi, yashoboraga kuba agikurikira umugabo we mu ishyamba ry’ibirunga guhiga utunyamaswa two kurya.
Ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, imvura ivanze n’umuyaga yasenyeye imiryango icyenda yo mu Murenge wa Ntarabana mu Karere ka Rulindo ku bw’amahirwe ntihagira ubikomerekeramo.
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza (Commonwealth) Hon. Patricia Scotland, batangaje itariki nshya y’inama y’Abakuru b’Ibihugu bihuriye muri uwo muryango.
Imvura yaguye mu Karere ka Rubavu mu Mirenge ya Busasamana na Cyanzarwe ku wa Kabiri tariki 22 Nzeri 2020, yasenyeye imiryango 33, ibyumba bine by’amashuri, yangiza ibiti by’insinga z’amashanyarazi n’imyaka mu mirima.