Padiri Edouard Sinayobye wagizwe umushumba wa Diyosezi ya Cyangugu kuri uyu wa Gatandatu tariki 6 Gashyantare 2021, yavutse tariki 20 Mata 1966 i Kigembe mu Karere ka Gisagara, muri Diyosezi ya Butare. Yaherewe amasakaramentu y’ibanze kuri Paruwasi ya Higiro.
Augustin Mvuyekure utuye i Bitabage mu Murenge wa Ndaro mu Karere ka Ngororero, arataka gukubitwa akagirwa intere na kontabure wa kompanyi Seseco akorera, kompanyi yo ikavuga ko ari amayeri yo kugira ngo atishyura gasegereti yibwe.
Ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika ku isi bumaze kwemeza ko Padiri Edouard Sinayobye wa Diyosezi ya Butare ari we mwepiskopi mushya wa Diyosezi ya Cyangugu.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 05 Gashyantare 2021, Polisi ikorera mu Karere ka Gicumbi yaguye gitumo abasore batanu bageragezaga kwinjiza kanyanga mu Rwanda bazikuye muri Uganda.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC) kiratangaza ko cyatangiye ibikorwa byo gupima abatwara ibinyabiziga mu Mujyi wa Kigali kugira ngo harebwe uko bahagaze, mu rwego rwo kwitegura kongera gufungura ingendo mu Mujyi wa Kigali.
Abaturage bo mu kagari ka Kabuga mu murenge wa Ngamba mu karere ka Kamonyi, baravuga ko bavoma amazi y’imigezi itemba kuko nta miyobora y’amazi meza begerejwe bikabatera uburwayi.
Ku wa kane tariki ya 04 Gashyantare 2021, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM), yashyizeho igiciro ntarengwa ku musaruro w’ibigori inasaba inzego zibishinzwe kureba ko cyubahirizwa.
Nyuma y’amabwiriza y’Inama y’Abaminisitiri yo kwirinda Covid-19, yabaye ahagaritse imihango yo gusezerana no gushyingiranwa mu murenge no mu rusengero, hari abantu bavuga ko benshi barimo kwishyingira bakabana nk’umugore n’umugabo.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku itariki 02 Gashyantare 2021 yemeje gutanga ubwenegihugu bw’u Rwanda ku bantu batanu bamaze igihe batanga umusanzu ukomeye mu iterambere ry’igihugu.
Abana 47 bigaga i Nyange bashyizwe mu ntwari z’igihugu zo mu cyiciro cy’Imena ku wa 12/09/2001, igihe Intwari z’igihugu zo ku ikubitiro rya mbere zatangazwaga.
Aborozi mu karere ka Nyagatare bavuga ko ibisigazwa by’imyaka bibafitiye akamaro kanini kuko igihe cy’impeshyi bibatungira amatungo aho kugira ngo bitwikwe.
Urwego rw’Ubushinjacyaha mu Karere ka Muhanga ruratangaza ko rwakoze nibura amadosiye asaga 100 y’abantu bagaragaweho icyaho cyo gukoresha no gucuruza ibiyobyabwenge mu mezi atandatu ashize.
Nyuma y’uko ibiza byugarije Akarere ka Gakenye muri Gicurasi 2020 ibikorwa remezo bikangirika birimo n’ibiraro, bikaba byagiye bibangamira imigenderanire y’uturere n’imirenge, Akarere ka Gakenke gakomeje gushaka uburyo ibyo bibazo bikemuka.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 02 Gashyantare 2021 yemeje Iteka rya Perezida rigena Imyitwarire Mbonezamurimo ku bakozi ba Leta, mu rwego rwo kubafasha kubahiriza inshingano no kubakurikirana cyangwa kubahana mu gihe batitwaye neza.
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), iratangaza ko uko abahinzi n’aborozi bitabira gahunda yo gutanga ubwishingizi, bibongerera amahirwe yo kudahangayikira imihindagurikire y’ikirere ishobora kubateza igihombo.
Urubyiruko rwavuye Iwawa rwo mu karere ka Gakenke rwamaze gushinga Koperative y’ububaji yitwa “Imbere heza Kamubuga”, aho bakomeje umwuga w’ububaji bigiye mu kigo ngororamuco cya Iwawa.
Tariki 23 Mutarama 2020, ni bwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (REG) cyizihije ko kimaze kugera ku mufatabuguzi wa Miliyoni, bivuze ko ingo zigera kuri miliyoni zari zamaze kubona amashanyarazi afatiye ku muyoboro rusange.
Mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri kuri uyu wa kabiri tariki 02 Gashyantare 2021, harimo uwo gukomeza kugumisha mu rugo abatuye Umujyi wa Kigali kugeza ku itariki ya 07 Gashyantare 2021.
Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 02 Gashyantare 2021 iyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, yafatiwemo ibyemezo bikurikira:
Itsinda ryo ku rubuga nkoranyambaga rwa WhatsApp rihuriyemo Abanyamuhima mu karere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, bacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ryakusanyije inkunga y’asaga ibihumbi 300 by’Amafaranga y’u Rwanda yo kugoboka bagenzi babo bagizweho ingaruka na Guma mu rugo.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze bakomeje gufatirwa mu byumba by’amasengesho barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, kimwe mu bikomeje gutuma umubare w’abandura wiyongera.
Stéphanie Niyonsaba utuye mu Mudugudu wa Taba mu Kagari ka Cyarwa, Umurenge wa Tumba mu karere ka Huye, arasaba abagira umutima utabara kumufasha nyuma yo guhisha inzu, agasigara iheruheru.
Niyitegeka Félicité ari mu cyiciro cy’Intwari z’Imena kubera ibikorwa bitari ibya buri wese yakoze mu kwitangira abandi, ariko ababanye nawe bamubona nk’umutagatifu ndetse amasomo yabahaye akaba akibaherekeje mu buzima babayeho.
Ku wa mbere tariki 01 Gashyantare 2021, Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangiye gutanga ibiribwa ku baturage bahagaritse imirimo kubera amabwiriza ya ’Guma mu Rugo’ yo kwirinda Covid-19, kandi bukaba bukomeje kubitanga muri iki cyumweru.
Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), ruratangaza ko Mfitumukiza wari uherutse gutoroka Gereza ya Muhanga yatawe muri yombi, akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko ikibazo cy’imbwa zibangamiye umutekano w’abaturage kigiye kuvugutirwa umuti mushya, wo kwifashisha umutego wo kuzifata izidafite ba nyirazo zikicwa.
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Gashyantare 2021, ubwo hizizwaga umunsi w’Intwari z’u Rwanda, urubyiruko rw’Akarere ka Rwamagana rwashimiye bamwe mu bakomerekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu babaha ibiribwa n’ibindi bikoresho byose bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 203,300 Frw.
Ibikorwa biteza imbere ibidukikije, kubaka imihanda ya kijyambere mu mijyi yo ku mipaka, kubaka ibyumba by’amashuri no kwegereza amazi meza abaturage, ni byo byashyizwe imbere mu ngengo y’imari ya 2020 - 2021 mu ntara y’Iburengerazuba.
Abatuye mu Mujyi wa Huye, cyane cyane abaturiye Kaminuza y’u Rwanda, binubira konerwa n’inkende kuko ngo zahabaye nyinshi, zikabonera imyaka iri mu mirima n’imbuto.
Buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare u Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari zitangiye Igihugu, zikagikura mu rwobo n’icuraburindi ryaganishije kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse n’izindi ntwari zahisemo gutanga ubuzima bwazo zitangira abandi.