• Kigali: Barasaba ko ahategerwa imodoka hashyirwa ibijugunywamo imyanda

    Abatuye n’abagenda mu Mujyi wa Kigali barasaba ko ahategerwa imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, hashyirwa ahagenewe kujya imyanda, mu rwego rwo kugira isuku.



  • Abaturage bishimiye ko izi serivisi zigiye kubarinda gusiragira

    Musanze: Begerejwe serivisi z’ubutaka bibarinda gusiragira

    Abaturage bo mu Karere ka Musanze, baratangaza ko kwegerezwa hafi serivisi zibahesha ibyangombwa by’ubutaka mu buryo bwihuse, bigiye kubarinda gusiragira mu nzego z’ibanze.



  • Abaturage bakangurirwa kuzirika ibisenge bagakomeza

    Nyagatare: Abatazirika ibisenge by’inzu ntibazafashwa mu gihe byagurutse

    Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Murekatete Juliet, avuga ko abatazirika ibisenge by’inzu zabo bigatwarwa n’umuyaga, batazajya bafashwa kuko baba bagize uruhare mu gusambuka kwazo.



  • Umuryango wa Minisitiri w’Intebe wabaruwe

    Abakozi b’Ikigo cy’Ibarurishamibare (NISR) bakiriwe n’Umuryango wa Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente ku wa 22 Kanama 2022, bawubaza amakuru ajyanye n’Ibarura rusange ry’Abaturarwanda rikomeje gukorwa mu Gihugu hose.



  • Abagore n

    Nyagatare: Hari abagore bahohoterwa kuko abana babo batewe inda

    Bamwe mu bagore mu Mirenge ya Rwimiyaga na Nyagatare bafite abana basambanyijwe bagaterwa inda, bavuga ko bakorerwa ihohoterwa n’abagabo babo bashinjwa kurera nabi nyamara bo bumva kurera byakabaye inshingano yabo bose.



  • Abajyanama b

    Abajyanama b’ubuzima bagiye guhabwa ubushobozi bwo gupima indwara zitandura

    Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) kigiye guhugura abajyanama b’ubuzima gupima indwara z’imbere mu mubiri zitandura. Dr Uwinkindi François ushinzwe gahunda yo kurwanya indwara zitandura muri RBC, avuga ko abajyanama b’ubuzima bagiye guhabwa amahugurwa ndetse n’ibikoresho bizabafasha kumenya gupima indwara z’imbere mu (…)



  • IGP Munyuza ari mu ruzinduko rw’akazi muri Singapore

    Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda, IGP Dan Munyuza n’intumwa ayoboye zirimo Umunyamabanga Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Col. (rtd) Jeannot Ruhunga, bari mu ruzinduko rw’iminsi ine mu gihugu cya Singapore, mu rwego rwo gushimangira ubufatanye hagati y’inzego zishinzwe iyubahirizwa ry’amategeko mu (…)



  • Uwimpuhwe wariwe n

    Gasabo: Imbwa yariye umukarani w’ibarura

    Umukarani w’ibarura witwa Uwimpuhwe Josiane, yagize ibyago byo kuribwa n’imbwa yo mu rugo rw’umugabo witwa Kanani Jean Robert.



  • Kayonza: Hari abumva mu makuru ibya Gaz yo gutekesha

    Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza, bavuga ko babangamiwe no kuba barasigaye inyuma mu gutekesha gaz, kuko bo usanga bagikoresha inkwi, bagahamya ko iterambere ryiza ari irigera kuri bose icyarimwe, kuko bo ngo bumva gaz mu makuru.



  • Umuyobozi Mukuru wa RFL, Lt Col Dr. Charles Karangwa

    RFL ishobora kugabanya ibiciro

    Ubuyobozi bwa Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory/RFL), butangaza ko mu minsi iri imbere buzagabanya ibiciro bisabwa ku bakenera izo serivisi, kugira ngo zirusheho kugera kuri benshi.



  • Urubyiruko rutambagiza umusaraba wa Yezu

    Urubyiruko Gatolika rwasabwe kuba imbaraga zubaka u Rwanda

    Urubyiruko Gatolika rwaturutse mu Madiyosezi yo Rwanda rwari ruteraniye muri Diyosezi ya Kabgayi, mu biganiro bahawe basabwe kuba imbaraga zubaka Igihugu cyabo.



  • Igikomangoma Harry yakiriwe na Perezida Kagame

    Igikomangoma Harry ari mu Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga ibidukukije

    Igikomangoma cy’u Bwongereza Harry, ari mu Rwanda mu bikorwa bye byo kubungabunga ibidukikije akorera muri Pariki zo ku mugabane wa Afurica.



  • Abari barahishe ibiyobyabwenge n

    Burera: Abihaye Imana biyemeje guca ibiyobyabwenge mu rubyiruko

    Abihayimana bo mu matorero abarizwa mu Karere ka Burera, baremeza ko igihe kigeze ngo na bo bagaragaze umusanzu ufatika, mu guca ibiyobyabwenge byugarije urubyiruko, hagamijwe kubaka ahazaza harwo, hashingiye ku mibereho n’iterambere birambye.



  • Justine Owor

    Umuturage wa Uganda wari wabuze yabonetse

    Polisi y’u Rwanda ivuga ko umuturage w’Umunya Uganda witwa Justine Owor, wari waraje mu munsi Mukuru wa Asomusiyo wizihirijwe i Kibeho tariki 15 Kanama 2022, akaza kubura, yabonetse ari muzima, ariko yagize ikibazo cyo mu mutwe gituma ajyanwa mu bitaro i Ndera.



  • Inka 10 zahawe imiryango 10 itishoboye

    Ngororero: PSF yoroje inka imiryango 10 y’abarokotse Jenoside

    Abagize urugaga rw’abikorera (PSF) mu Ntara y’i Burengererazuba, boroje inka imiryango 10 y’abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, mu rwego rwo kubafata mu mugongo no kubafasha kwiteza imbere.



  • Minisitiri w

    Urubyiruko rurasabwa kwambara ibiruhesha agaciro

    Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Rosemary Mbabazi, arasaba urubyiruko cyane cyane urw’abakobwa kugendera ku ndangagaciro yo kwiyubaha bakambara bakikwiza, kuko uwambaye ubusa yitesha agaciro akagatesha n’abamureba.



  • Urugomero rwa Rusumo ruratanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka

    Minisitiri w’Ibikorwa remezo, Dr Eng Nsabimana Ernest, avuga ko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusumo ruzatangira gutanga amashanyarazi mu mpera z’uyu mwaka wa 2022.



  • Madame Jeannete Kagame

    Madamu Jeannette Kagame yitabiriye amasengesho yo gusabira Igihugu

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abayobozi batandukanye mu masengesho yo gusabira Igihugu azwi nka ‘Young Leaders Prayer Breakfast’, yabaye kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022.



  • Musanze: Uruhinja ruhitanywe n’impanuka inakomeretsa batatu

    Uruhinja rw’amezi ane rwahitanywe n’impanuka y’imodoka, yanakomerekeje abandi bantu batatu barimo umubyeyi wari uruhetse.



  • Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye siporo rusange

    Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 21 Kanama 2022, yitabiriye siporo rusange izwi nka Car Free Day.



  • Barasaba ko serivisi za RFL zagezwa mu turere twose

    Barasaba ko serivisi za RFL zagezwa mu turere twose

    Abayobozi mu nzego z’ibanze barasaba ko serivisi za Laboratwayi y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), zakwegerezwa abaturage kuko byabafasha kuzibona hafi.



  • Perezida Kagame yakiriye intumwa idasanzwe ya mugenzi we wa Comores

    Perezida Paul Kagame ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Kanama 2022, yakiriye muri Village Urugwiro, Houmed Msaidie, intumwa yihariye ya Perezida Azali Assouman w’Ibirwa bya Comores.



  • Dore uko washyira amafaranga ku Ikarita ya BK Arena

    Menya uko washyira amafaranga ku Ikarita ya BK Arena

    Nyuma y’aho Banki ya Kigali (BK Plc) igaragarije Ikarita yitwa BK Arena Card, ihesha uyiguze amahirwe menshi arimo no kwitabira imikino n’imyidagaduro muri BK Arena, iyi banki yatangaje ubundi buryo bwo gushyira amafaranga kuri iyo karita.



  • Abana bahuye n

    Ababyeyi batubahiriza inshingano zo kurera bagiye kujya bahanwa

    Ikigo cy’Igihugu cy’igororamuco (NRS), kiraburira ababyeyi bose batubahiriza inshingano zo kurera abana babo bikabaviramo kujya mu buzererezi, ko bagiye kujya bafatirwa ibihano birimo no gufungwa.



  • Menya itegeko rihana uwakoze ibiterasoni mu ruhame

    Mu mategeko y’u Rwanda mu ngingo ya 135 y’Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano, havuga ko umuntu wakoze ibiterasoni mu ruhame abihanirwa.



  • Baraganira uko bagiye gufasha imiryango iba mu makimbirane

    Gatsibo: Imiryango ibana neza igiye kubyara muri batisimu ibanye nabi

    Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) mu Karere ka Gatsibo, Bishyika Oliva, avuga ko uyu mwaka bihaye umuhigo wo kurandura amakimbirane binyuze muri gahunda ya ‘Ndakumva shenge’, ingo zibanye neza zibyara muri Batisimu izikiri mu makimbirane.



  • Gicumbi: Afunzwe akekwaho kwica umubyeyi we

    Umugabo witwa Nsekanabo Patrick w’imyaka 32, afungiye kuri Sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Gicumbi, akurikiranyweho kwica umubyeyi we witwa Mukamugenzi Claudette.



  • RURA yashyizeho ibiciro bishya by’ingendo kuri Moto

    Mu itangazo ryasohotse ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 19 Kanama 2022, Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwagaragaje ibiciro bishya abatwara abagenzi kuri moto bagomba kubahiriza, guhera ku wa Mbere tariki 22 Kanama 2022.



  • Polisi igenzura ibinyabiziga mu mujyi wa Gisenyi

    Iburengerazuba: Polisi yafashe imodoka 108 zidafite Contrôle Technique

    Ubuyobozi bwa Polisi ishami ryo mu muhanda mu Ntara y’Iburengerazuba, butangaza ko ibinyabizigomba bigomba gukoresha Contrôle technique mu kwirinda gukora impanuka, no guhabwa ibihano igihe bifatiwe mu muhanda bitaragenzuwe.



  • Bahuguwe ku buzima bwo mu mutwe

    Abahumurizamitima 56 basoje amahugurwa ku buzima bwo mu mutwe

    Kuri uyu wa 19 Kanama 2022, mu Murenge wa Musenyi mu Karere ka Bugesera, hasojwe amahugurwa y’iminsi itatu y’Abahumurizamitima’ 56, abo bakaba ari abantu baturuka mu nshuti z’umuryango, mu rubyiruko rw’abakorerabushake ndetse n’abacitse ku icumu. Bahuguwe ku bijyanye n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, harimo kubimenya no (…)



Izindi nkuru: