• Umuryango wa Perezida Kagame na wo wabaruwe

    Hirya no hino mu Gihugu kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Kanama 2022 hatangijwe Ibarura rusange ry’Abaturage n’imiturire. Iri barura ryageze no mu rugo rw’Umukuru w’Igihugu, Perezida Kagame, nk’uko ibiro bye (Village Urugwiro) byabitangaje. Iri barura riribanda ku kureba umubare w’abaturage, imibereho, ibyo bakora, n’ibindi.



  • Major General Nkubito Eugene

    Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen Nkubito Eugene

    Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, RDF, yazamuye mu ntera Brig Gen. Nkubito Eugene, amuha ipeti rya Major General.



  • Guca imyenda migufi n’ibonerana bikomeje guteza impaka

    Ku mbuga nkoranyambaga cyane cyane kuri Twitter, abantu bakomeje kutavuga rumwe kuri gahunda ya Polisi n’Umujyi wa Kigali, igamije kubuza abantu kujya mu ruhame bambaye imyenda migufi cyangwa ibonerana.



  •  Abantu basabwe kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza Bikira Mariya

    Abantu basabwe kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza Bikira Mariya

    Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyoseze Gatolika ya Gikongoro, yabajije abari bateraniye i Kibeho kuri uyu wa 15 Kanama 2022, ngo "Ese Bikira Mariya adusuye uyu munsi yaza aseka cyangwa yaza yahogoye?" Yabasabye kandi kwisubiraho bakareka gukomeza kubabaza uwo mubyeyi.



  • Bazayasoza amahugurwa bari ku rwego rwo guhugura abo mu nzego z

    Ba Ofisiye 23 barongererwa ubumenyi mu guhugura aboherezwa mu butumwa bwa UN

    Aba Ofisiye 23 baturutse mu bihugu 10 byo ku mugabane wa Afurika, kuva ku wa mbere tariki 15 Kanama 2022, batangiye amahugurwa, abera mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (Rwanda Peace Academy), giherereye i Nyakinama mu Karere ka Musanze.



  • Ruhango: Abakozi b’Akarere basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside

    Kuri uyu wa Mbere tariki 15 Kanama 2022, abakozi b’Akarere ka Ruhango 80 bakorera ku cyicaro cy’ako Karere, basuye Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside.



  • Umuyobozi w

    Iburasirazuba: Bakoze umuganda wo kubakira abatishoboye

    Mu rwego rwo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko, mu Ntara y’Iburasirazuba bakoze umuganda wo gusana no kubakira abatishoboye amazu yo kubamo ndetse banataha ikigo kizafashirizwamo abana b’abakobwa basambanyijwe bagaterwa inda.



  • Rutsiro: Barashakisha umwarimu ukekwaho gusambanya umwana

    Umwarimu w’imyaka 30 ukorera ku ishuri ribanza rya Gahondo mu Murenge wa Kivumu, arimo arashakishwa nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’umunyeshuri baturanye.



  • Gihamya y’uko Bikira Mariya ari mu ijuru irahari - Abakirisitu Gatolika

    Abakirisitu Gatolika ku Isi yose bizihije umunsi mukuru w’Ijyanwa mu Ijuru rya Bikira Mariya, uba tariki ya 15 Kanama buri mwaka, bamwe muri bo bawizihirije ku butaka butagatifu i Kibeho, aho bemeza ko kuhabonekera k’uwo mubyeyi ari gihamya y’uko ari mu ijuru.



  • Hashize imyaka 10 isoko rya gikondo rizitije amati ritegereje kubakwa

    Bibaza aho imishinga yo kubaka isoko rya Kimironko n’irya Gikondo yahereye

    Abaturage bo mu Mujyi wa Kigali by’umwihariko abakorera mu isoko rya Gikondo n’irya Kimironko, bibaza aho imishinga yo kuyubaka yahereye, cyane ko imaze imyaka irenga 10.



  • Imyiteguro yo kubaka Bazilika ya Kibeho irarimbanyije

    Musenyeri Célestin Hakizimana, umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Gikongoro, avuga ko hakiri igihe kugira ngo Bazilika ya Kibeho itangire kubakwa, ariko ko hagiye gushyirwaho Komite yo gukurikirana imyubakire yayo. Musenyeri Hakizimana avuga ko icyemezo cyo gushyiraho komite ikurikirana imyubakire ya Bazirika ya Kibeho (…)



  • Bamwe mu banyeshuri n

    Basabwe kugendera kuri disipuline nk’uko Inkotanyi zabigenje zibohora Igihugu

    Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro ry’i Huye, IPRC-Huye, burasaba abanyeshuri baryigamo kurangwa n’imyitwarire iri mu murongo uboneye (disipuline), bafatiye urugero ku Nkotanyi zawugendeyemo zikabasha kubohora igihugu.



  • Abagore bahagarariye abandi mu mirenge no mu tugari biyemeje kuzesa uwo muhigo 100%

    Bugesera: CNF yahigiye kugira umudugudu w’intangarugero muri buri Murenge

    Inama y’Igihugu y’abagore (CNF) mu Karere ka Bugesera, yahigiye kugira umudugudu w’intangarugero muri buri murenge ugize ako karere, kugira ngo bizafashe uwo mudugudu guhinduka ku buryo n’indi iwigiraho.



  • Abambara imyenda migufi cyangwa ibonerana bazajya babuzwa kujya mu ruhame

    Polisi y’u Rwanda hamwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bamaganye imyambaro migufi cyangwa ibonerana mu ruhame, bavuga ko abayambara bazajya bakumirwa. Umuvugizi wa Polisi CP John Bosco Kabera hamwe n’Umuyobozi wungirije mu Mujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho Myiza y’Abaturage, Martine Urujeni babitangarije kuri (…)



  • Urubyiruko rwamuritse bimwe mu bikorwa by

    Gahunda za Leta zo guteza imbere urubyiruko zarufashije kwivana mu bukene

    Tariki ya 12/8/2022 ku Isi hose hizihizwa umunsi mpuzamahanga wahariwe urubyiruko. No mu Rwanda uyu munsi urizihizwa mu rwego rwo guha agaciro urubyiruko nk’amaboko y’u Rwanda rw’ejo.



  • Perezida Kagame na Madamu bitabiriye ibirori by’umuhungu wabo mu Bwongereza

    Ibiro by’Umukuru w’Igihugu (Village Urugwiro) byatangaje ko Perezida wa Repubulika ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutanga ipeti rya gisirikare ku barimo umwana wabo, Ian Kagame.



  • Izi modoka zifite ikoranabuhanga rituma ziterura umuntu ufite ubumuga zikamwinjiza imbere mu modoka

    NUDOR isanga imodoka zorohereza abafite ubumuga zikwiye kujya mu igenamigambi rya Leta

    Ihuriro Nyarwanda ry’Abantu bafite Ubumuga (NUDOR) hamwe n’abafatanyabikorwa baryo, tariki 11 Kanama 2022 bakiriye ku mugaragaro imodoka ebyiri zifite ikoranabuhanga ryorohereza abantu bafite ubumuga kuzinjiramo bitabaye ngombwa ko babanza kuva ku magare abafasha mu ngendo.



  • Kubumba amavaze byabahinduriye ubuzima

    Abasigajwe inyuma n’amateka bibumbiye muri Koperative ‘Abakomezamwuga’, bakorera mu Murenge wa Kacyiru mu Karere ka Gasabo, bavuga ko umwuga wo kubumba amavaze ategurwamo indabo wabahinduriye ubuzima, kuko byabafashije kwiteza imbere.



  • Ian Kagame mu basoje amasomo ya gisirikare mu Bwongereza

    Ian Kagame, umuhungu wa Perezida Paul Kagame, kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Kanama 2022, yasoje amasomo mu bya gisirikari, amushyira ku rwego rwa Sous-Lieutnent, mu birori bibereye ijisho byabereye ku cyicaro cy’Ishuri rya gisirikari rya Sandhurst(Royal Military Academy), riherereye mu majyepfo y’Umujyi wa Londres mu gihugu (…)



  • Iki gitambaro cy

    Bakora ‘tapis’ mu dutambaro dusigazwa n’abadozi

    Itsinda ry’abakobwa umunani bari basanzwe bakora umurimo wo gutaka amasaro, biyemeje no gukora tapis mu dutambaro dusigazwa n’abadozi. Claudine Nyirakamana, umwe muri aba bakobwa bakora mu gakiriro k’i Save mu Karere ka Gisagara, avuga ko izo tapis bazikora bifashishije umufuka bagenda bapfundikaho udutambaro duto duto.



  • Urubyiruko rwigishwa imikino ngororangingo n

    Rubavu: ‘Vision Jeunesse Nouvelle’ yasabwe kuzamura impano z’urubyiruko

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu butangaza ko bugiye kuzamura impano z’urubyiruko, binyuze mu kigo cya Vision Jeunesse Nouvelle gisanzwe gifasha urubyiruko, ibi bikazatuma haboneka benshi bafite impano.



  • COPRORIZ Ntende yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y

    Gatsibo: Koperative yatangiye guha abanyamuryango amafaranga y’izabukuru

    Abanyamuryango ba Koperative y’abahinzi b’umuceri ‘COPRORIZ Ntende’ bageze mu zabukuru barenga 360, batangiye guhabwa amafaranga y’izabukuru abafasha mu mibereho, ikaba iyaha abageze ku myaka 65.



  • Kwizera Jean Bosco uyobora SOS Rwanda (wambaye indorerwamo) hamwe na Nestor Muvunyi wo muri StarTimes bagiranye amasezerano yo gukomeza imikoranire

    StarTimes igiye gukomeza gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda

    StarTimes, sosiyete icuruza ibijyanye no gusakaza amashusho, yagiranye amasezerano y’imikoranire n’umuryango SOS Rwanda wita ku bana n’urubyiruko badafite kirengera. Ayo masezerano azamara imyaka ibiri azibanda cyane cyane ku gufasha urubyiruko rurererwa muri SOS Rwanda kwimenyereza umwuga, guhabwa akazi ndetse no guteza (…)



  • U Rwanda rwakira inama nyinshi mpuzamahanga

    Ubukerarugendo bushingiye ku nama bwitezweho kwinjiza miliyari 43Frw

    Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe kumenyekanisha ubukerarugendo bushingiye ku nama (Rwanda Convention Bureau/RCB), buratangaza ko bateganya kwinjiza Amafaranga y’u Rwanda miliyali 43, binyuze muri ubu bukerarugendo muri uyu mwaka w’ingengo y’imari.



  • Akarere ka Gisagara gahabwa igikombe kuko kahize utundi

    Amajyepfo: Gisagara ku isonga mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara mu Ntara y’Amajyepfo buratangaza ko gukorana no kuzuzanya n’izindi nzego z’imiyoborere, byatumye kaza ku mwanya wa mbere mu kwesa imihigo ya ba mutimawurugo.



  • Minisitiri Dr Vincent Biruta

    Dushyigikiye amasezerano ku by’umutekano mu karere: Minisitiri Biruta

    Mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane, cyahuriwemo na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ndetse n’Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA) ushinzwe ububanyi n’amahanga, Antony Blinken, Minisitiri Biruta yavuze ko u Rwanda rushyigikiye amasezerano ku by’umutekano mu karere.



  • Minisitiri Dr Vincent Biruta

    Urubanza rwa Rusesabagina rwaraciwe burundu, azakomeza gufungwa – Minisitiri Biruta

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yavuze ko urubanza rwa Paul Rusesabagina rwarangiye, agomba gufungwa akarangiza igihano cye, n’ubwo amahanga arimo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika akomeza gusaba ko arekurwa.



  • Abatowe n

    Abayobozi mu nzego z’ibanze barimo kongererwa ubumenyi

    Ishyirahamwe ry’Uturere n’Umujyi wa Kigali mu Rwanda (RALGA), rifatanyije na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC), Intara, Umujyi wa Kigali n’Uturere, barimo guhugura abatorewe kujya mu nzego z’ibanze, kugira ngo bamenye inshingano zabo neza mu gufasha umuturage kugira ubuzima bwiza no kwiteza imbere.



  • Padiri Muzungu Bernardin

    Padiri Muzungu Bernardin yitabye Imana

    Padiri Muzungu Bernardin waranzwe no kwandika ibitabo ndetse akaba n’umusizi yatabarutse ku myaka 90 aguye mu bitaro bya CHUK. Aya akaba ari amakuru yatangajwe n’ababa hafi y’umuryango we ko yapfuye azize uburwayi tariki ya 10 Kanama 2022.



  • Mukaperezida yishimiye ko umugabo we yemeye kwiyandikishaho umwana bafitanye

    Abana bandikwa mu irangamimerere bazamutseho 31.2%

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, avuga ko uburyo bushya bwo kwandika abana mu gitabo nkoranabuhanga cy’irangamimerere, bwatanze umusaruro ukomeye kuko mu mwaka wa 2021, kwandika abana byageze ku kigereranyo cya 84.2% bavuye kuri 53% mu 2015, bivuze ko habayehoizamuka rya 31.2%.



Izindi nkuru: