Abayobozi b’inzego z’ibanze n’imiryango yita ku iterambere ry’abagore, bagaragaza ko aho abagore bitinyutse batangiye kwiteza imbere n’imiryango yabo, bakaba bagenda bagira n’uruhare mu iterambere ry’Igihugu muri rusange.
Icy’ibanze abakoresha umuhanda bagomba kumenya ni uko aho waba uri hose, waba uri umunyamaguru, waba utwaye ikinyabiziga, uburenganzira ubwo ari bwo bwose wemererwa n’amategeko yo mu muhanda ntibushobora gusimbura umutekano wawe.
Abiganjemo abaturiye n’abarema isoko rya Gahunga, bahangayikishijwe n’umugabo ufite uburwayi bwo mu mutwe ukubita abantu akabakomeretsa, akagerekaho no kwangiza isoko, aho bahamya ko nta gikozwe ngo avuzwe mu maguru mashya, yazarisenya burundu bagasubira gucururiza mu mihanda no ku gasozi.
Mu gihe abaturage bo mu Karere ka Gakenke na Nyabihu bamaze iminsi binubira iyangirika ry’ikiraro cya Cyangoga, aho ubuhahirane hagati y’Intara y’Amajyaruguru n’iy’Iburengerezuba bwari bwarahagaze, basoje 2022 bishimye nyuma y’uko icyo kiraro gisanwe.
Ikigo gishinzwe Ubutaka mu Rwanda (National Land Authority/NLA) ku bufatanye n’inzego zitandukanye, cyatangije itangwa ry’ibyangombwa-koranabuhanga by’ubutaka (e-title), bikaba byitezweho kuruhura abaturage mu ngendo bakoraga bajya kubishakira ku Murenge cyangwa ku Karere.
Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, mu bihe bitandukanye, yafashe abantu batandatu barimo abapolisi bane n’abarimu babiri bo mu mashuri yigisha amategeko y’umuhanda no gutwara ibinyabiziga, bakurikiranyweho kwaka no kwakira amafaranga y’abakandida bagamije kubahesha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, batigeze bagera (…)
Kuri uyu wa 6 Mutarama 2023, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yagize Dr Kalinda François Xavier Umusenateri muri Sena y’u Rwanda.
Bamwe mu Banyarwanda batuye mu bice bitandukanye by’Igihugu, bavuga ko kutagira ubushobozi buhagije bituma badashobora kwigurira amafi, bitewe n’uko usanga ibiciro byayo biri hejuru, bakifuza ko byagabanuka kugira ngo na bo abagereho.
Umuvugizi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA), Jean Paulin Uwitonze, avuga ko bashobora kwandika moto kuri ba nyirazo baziguze muri cyamunara ya Polisi(gukora mutation), aho gutinzwa no gusaba izo serivisi kuri Polisi y’u Rwanda.
Abasore n’inkumi 416 baturutse mu turere 16 tw’Igihugu, tariki ya 5 Mutarama 2023 basoje amahugurwa y’ibanze yo ku rwego rwa DASSO, yari amaze ibyumweru 9 abera mu kigo cy’amahugurwa cya Polisi i Gishari mu Karere ka Rwamagana.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge burasaba abantu kwirinda uwiyita umukozi ushinzwe Uburezi mu Karere (District Education Officer/ DEO), akaba arimo kubahamagara ngo “bajye gufata amabaruwa y’akazi k’ubwarimu”.
Umugabo witwa Ndamiyabo Ferdinard, yapfiriye mu nzu igenewe gukorerwamo imyitozo ngororamubiri (Gym), iherereye mu mujyi wa Musanze.
Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere (Meteo-Rwanda), kivuga ko imvura y’Umuhindo yatangiye kugwa muri Nzeri umwaka ushize, ubu yacitse (yarangiye) henshi mu Gihugu usibye mu gice cy’Amajyepfo y’uburengerazuba bw’u Rwanda.
Abagabo batatu bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, nyuma yo gufatanwa udupaki ibihumbi hafi 190 tw’amashashi, bayakuye mu Karere ka Burera baje kuyagurishiriza i Muhanga.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 05 Mutarama 2023, umugabo utaramenyekana umwirondoro we, yamenaguye ibirahure by’imodoka ebyiri zitwara abagenzi akoresheje amabuye ariko nta mugenzi wakomeretse, bigakekwa ko yaba afite uburwayi bwo mutwe.
Ubuyobozi bw’Intara y’Amajyepfo buratangaza ko inyigo yakozwe ku gusana ikiraro cya Birembo gihuza Uturere twa Kamonyi na Ruhango, igaragaza ko hakenewe abarirwa hagati ya miliyoni 100 frw na 150frw ngo gisanwe.
Abanyamuryango ba RPF-Inkotanyi bo mu Karere ka Gicumbi mu Mirenge ya Kaniga na Rutare, baremeye abaturage inka 22 ndetse babaha ibiribwa mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 35 y’Umuryango RPF-Inkotanyi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamagabe, ku wa Mbere tariki 3 Mutarama 2023 bwahuje abana bagera kuri 245, barasabana, baranasangira.
Abana babiri b’abahungu, basanzwe mu nzu bamaze gushiramo umwuka, bazize imbabura nyina yari yasize mu nzu yaka.
Urubyiruko n’abandi bayobozi bo muri Afurika bifuza kwigira ku Iterambere u Bushinwa bugezeho, ubu bashobora kureba filime z’uruhererekane zivuga kuri icyo gihugu, bakoresheje Application (App) ya StarTimes ON muri Telefone zabo.
Ikamyo yari itwaye ibitaka ahari gushyirwa kaburimbo mu muhanda uturuka mu Rwabuye ugana ku biro by’Umurenge wa Mbazi, yagonze inzu ebyiri.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, muri gare ya Musanze hari umubare munini w’abagenzi binubira ibura ry’imodoka, abenshi bakavuga ko bamaze iminsi ibiri mu Karere ka Musanze bategereje imodoka, mu gihe bafite akazi i Kigali.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 04 Mutarama 2023, imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu yakoze impanuka babiri bahasiga ubuzima, umutandiboyi akomereka byoroheje.
Abajyanama b’Ubuzima bo mu Karere ka Burera, batangiye kubaka Hoteli, izatwara akabakaba miliyoni 800Frw, yitezweho korohereza abagana ako Karere kubona aho bacumbika.
Inama ya 26 y’Abakuru b’Ibihugu byo mu Muryango wa Commonwealth, bihuriye ku rurimi rw’Icyongereza (CHOGM) yabereye mu Rwanda ku wa 22-26 Kamena 2022, usibye gutera ikimwaro abanzi b’u Rwanda batifiuzaga ko ruyakira, yanasize rukuyemo umusaruro ushimishije mu nzego nyinshi, binyuze mu biganiro hagati y’abakuru b’ibihugu, (…)
Imihanda yo mu mu Karere ka Musanze, cyane cyane iya kaburimbo, ikunze kugaragaramo abatwara abagenzi cyangwa imizigo ku magare(Abanyonzi), bayatwara bafashe ku binyabiziga biba byiganjemo amakamyo, Fuso cyangwa Daihatsu, yaba apakiye cyangwa adapakiye.
Urubyiruko rw’abasore n’abakobwa rwo mu Murenge wa Bwishyura mu Karere ka Karongi, rwatangiye guhabwa amahugurwa ku kurwanya amakimbirane mu miryango, mu rwego rwo kurufasha kuzavamo imiryango y’icyitegererezo.
Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Innovasiyo iravuga ko bitarenze mu mwaka wa 2023, ibigo by’Imari byose by’Imirenge SACCO bizaba bikoresha ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi zose, harimo niz’inguzanyo.
Ku Cyumweru tariki ya 1 Mutarama 2023, Polisi y’u Rwanda ifatanyije n’izindi nzego z’umutekano, ubuyobozi bw’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Gisagara, yafashe moto yo mu bwoko bwa TVS ifite nimero iyiranga RD 265 E yari yibwe mu Karere ka Huye.
Mu mpera z’umwaka no mu ntangiriro z’undi, abantu batandukanye bategura ibirori byo kwishimira ko bawurangije neza, ariko hari n’abo bitakunduye kuwurangiza kuko batabarutse. Mu batabarutse harimo abari ibyamamare bazwi mu Rwanda, mu Karere no ku rwego rw’Isi. Harimo abari bazwi muri Politiki, iyobokamana, mu mupira (…)