Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, avuga ko mu myaka ibiri iri imbere inyubako z’Utugari zishaje zizaba zamaze kubakwa, hagamijwe guha abaturage serivisi nziza kandi zitangiwe ahantu heza.
Kiliziya Gatolika mu Rwanda yakuyeho itangwa ry’isakaramentu rya Batisimu ku munsi mukuru wa Pasika, kuko izizihizwa Abanyarwanda bari mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Umukozi w’Umurenge wa Nyagatare ushinzwe Imiyoborere myiza, Nemeye Eugene, arasaba inshuti z’umuryango gukumira ihohoterwa n’amakimbirane mu miryango, kuko ari intandaro z’impfu n’ihohoterwa ry’abana.
Mu ijoro ryo ku wa 29 rishyira uwa 30 Werurwe 2023, abajura bateye ahantu habiri mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Kagari ka Rukira Umurenge wa Huye, bakomeretse abantu batatu.
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof. Jeannette Bayisenge, aributsa abagabo ko bidateye ipfunwe kuba umugabo yateka. Yabigarutseho ubwo yashyikirizaga imbabura za rondereza abagore 24 bo mu Murenge wa Kigoma mu Karere ka Huye, tariki 29 Werurwe 2023. Byanajyaniranye no gushyikiriza uyu Murenge amabati (…)
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 yatangije ibikorwa byo kuvugurura no kwagura ibitaro bya Masaka, biherereye mu Karere ka Kicukiro avuga ko ari intambwe yo kubaka ubukerarugendo bushingiye ku buvuzi.
Mu muhango wo kwakira indahiro ya Minisitiri mushya w’urubyiruko Dr Abdallah Utumatwishima wabaye kuri uyu wa kane tariki ya 30 Werurwe 2023 Perezida Paul Kagame yamusabye kwita ku muco w’abakiri bato kuko uburere ari ryo shingiro rya byose.
Bamwe mu bashoferi batwara amakamyo manini yambukiranya imipaka, barasaba inzego zitandukanye kubakorera ubuvugizi, kugira ngo uyu murimo wabo uhabwe agaciro ukwiriye.
Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe wa Sena muri Namibia (national council of Namibia) Lukas Sinimbo Muha, ari mu Rwanda n’itsinda ayoboye, bahuye na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, basobanurirwa neza uko Ibiro bya Minisitiri w’Intebe bikorana n’Inteko Ishinga Amategeko, igikorwa cyabaye ku itariki 29 (…)
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubutasi bwa Gisirikare, Maj Gen Vincent Nyakarundi, yasuye Ingabo z’u Rwanda ziri mu Butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo (UNMISS).
Urwego ngenzuramikorere (RURA), rwatanze amahirwe ku bantu bafite ibinyabiziga bifuza gukorera mu Ntara y’Amajyarugu, mu turere twa Musanze, Gicumbi na Gakenke.
Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) muri Mozambique, Antonino Maggiore, yasuye inzego z’umutekano z’u Rwanda ziri muri Mozambique, ku cyicaro giherereye i Mocimboa da Praia, mu Ntara ya Cabo Delgado.
Abanyamabanga nshingwabikorwa bemerewe kugezwaho umuyoboro wa Interineti kugira ngo bajye batanga serivise nziza ku baturage.
Perezida Kagame yakiriye Prof. Dr Guillaume Marescaux washinze ndetse akaba na Perezida w’ Ikigo gikora ubushakashatsi kikanatanga amasomo mu kubaga umuntu hifashishijwe ikoranabuhanga (IRCAD Africa) hamwe n’intumwa bari kumwe.
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ruravuga ko rukomeje iperereza rigamije kugaruza asaga Miliyoni 25Frw yibwe muri SACCO y’Umurenge wa Karangazi, igasaba uwaba afite amakuru yafasha mu iryo perereza kwegera Sitasiyo ya RIB imwegereye, cyangwa agahamagara umurongo utishyurwa wa 166.
Umuhango wo gusoza itorero ry’Abanyamabanga Nshingwabikorwa b’Utugari bahawe izina rya ba Rushingwangerero waranzwe n’ibiganiro ndetse n’impanuro zitandukanye zatanzwe na Perezida Paul Kagame ku bayobozi b’Utugari bari basoje Itorero ndetse n’izahawe abandi bayobozi bitabiriye uyu muhango wo gusoza Itorero.
Imiryango isaga ibihumbi bitanu yo mu mirenge itanu y’Akarere ka Muhanga itishoboye, imaze gubabwa ubufasha burimo n’amatungo magufi, ibiryamirwa n’ibyo kurya mu rwego rwo gufasha abana kwitabira ishuri.
Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa Madamu Louise Mushikiwabo yambitswe umudali w’ishimwe ku bw’uruhare yagize mu Iterambere rya OIF no mu kumenyekana kwayo.
Abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka biganjemo abagore barishimira ko bafashijwe kubukora mu buryo bunoza maze bigatuma barushaho gusobanukirwa neza no kubahiriza amategeko, bitandukanye n’uko babukoraga mbere.
Perezida Kagame yanenze umunyamabanga nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro Umutesi Solange hamwe n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Pudence Rubingisa kudakosora umwanda yabonye wari utwikirije inzu mu karere ka Kicukiro.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abagabo n’abagore bagera kuri 24 biyemeje kugira icyo bakora mu iterambere ry’Akarere kabo, maze bibumbira muri Rotary Club. Justin Nkundimana, Perezida wa Rotary Club Nyamagabe, avuga ko biyemeje kwishyira hamwe bakazajya begeranya ubushobozi buzahurizwa hamwe n’ubw’izindi club zo ku isi yose, (…)
Urubyiruko rw’abasore n’abakobwa barangije amashuri yisumbuye rumaze guhabwa amahugurwa ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, rukaba rwizera kwiteza imbere no gukora ubucukuzi butangiza ibidukikije.
Mu gusoza itorero rya ba Rushingwangerero, ari bo Banyamabanga Nshingwabikorwa b’utugari kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Werurwe 2023, Perezida Kagame yabasabye gusenyera umugozi umwe kandi bakagabanya umubare w’abana bata ishuri bakajya kuba inzererezi.
Harerimana Eraste w’imyaka 20, yapfuye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Werurwe 2023, nyuma y’uko yari amaze kwiba ingurube ya Urimubabo Eric wo mu Kagari ka Kivugiza mu Murenge wa Muko, abaturage bakimugeza ku biro by’uwo Murenge, biba ngombwa ko nyiri ingurube atabwa muri yombi.
Urubyiruko rwo mu Muryango FPR-Inkotanyi mu Karere ka Burera, rwibukijwe ko iterambere rirambye rigerwaho mu gihe abenegihugu bitaye ku kurangwa n’imitekerereze ndetse n’imikorere byagutse; ibi bikaba na bimwe mu by’ingenzi bikubiye mu mahame remezo y’uyu muryango.
Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, ku itariki ya 27 Werurwe 2023 yatoye itegeko rigena uburyo bw’isoresha, aho zimwe mu mpinduka zaryo hateganywa ko ibicuruzwa byajyaga bitezwa cyamunara ku mpamvu zo kutishyura imisoro, ari nyirabyo uzajya abyigurishiriza akawishyura.
Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, ku Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 yakiriye mugenzi we Lukas Sinimbo Muha, Perezida w’Inama y’igihugu ya Namibia, bagirana ibiganiro ku mikorere ya Sena z’ibihugu byombi.
Umuhanda Kigali-Musanze-Rubavu wabaye nyabagendwa, nyuma yaho ikamyo ya rukururana ikoze impanuka ikawufunga, kuri uyu wa kabiri tariki 28 Werurwe 2023 mu rukerera.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, bahuriye mu Nteko rusange y’Umuryango tariki 26 Werurwe 2023, bishimira ibyagezweho, bagaragaza n’ibyo bagiye gukomeza kongeramo imbaraga.
SACCO y’Umurenge wa Karangazi, SACCO Karangazi, yibwe hadaciwe urugi, idirishya cyangwa ngo batobore urukuta, batwara arenga 25,400,000Frw.