Ikigo Meteo-Rwanda kivuga ko mu gice cya kabiri cy’uku kwezi k’Ukwakira 2023 (kuva tariki ya 11 kugeza tariki ya 20), mu Rwanda hateganyijwe imvura irenze urugero rw’impuzandengo y’isanzwe igwa muri iki gihe.
Minisitiri w’Intebe, Dr. Eduard Ngirente, yakiriye itsinda rya gatatu ry’abakozi ba Kongere ya Amerika bari mu Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi irindwi, mu rwego rwa gahunda y’ubutwererane mu bumenyi n’umuco.
Nta gihe kinini gishize umutwe wa Hamas ukoze ibyo abenshi batatekerezaga ubwo yoherezaga ibisasu bya rutuka ku gihugu cya Isiraheli bihitana abatari bacye ndetse na byinshi birangirika. Ariko se byagenze bite ngo Hamas itinyuke gukora Isiraheli mu jisho, kandi ari igihugu kizwiho kugira ubutasi bukomeye? Ese uyu mutwe wa (…)
Abaturage bo mu Murenge wa Muhororo mu Karere ka Ngororero, bangirijwe ibyabo no gukora umuyoboro w’amashanyarazi ajya gucanira umuhanda wa kaburimbo, baravuga ko bamaze imyaka hafi itatu bangirijwe imitungo yabo ariko bakaba batarishyurwa.
Ibura n’ihenda ry’amata, ibirayi n’ibindi biribwa ni inkuru igaruka kenshi mu biganiro binyuranye muri rubanda. Uretse ibyo, hanavugwa cyane ukuntu amasoko yo hanze acura ay’imbere mu gihugu, hakanagarukwa ku kuba ibikorerwa mu Rwanda bihenda cyane ugereranyije n’ibiva mu mahanga.
Kaminuza y’u Rwanda (UR)imaze gutangaza ko umuhango wo gusoza amasomo ya kaminuza ku banyeshuri bayo uzwi nka graduation wari uteganyijwe mu minsi icumi iri imbere wimuriwe mu kwezi gutaha. Ni imipinduka iyi kaminuza ivuga ko zije zitunguranye bitewe n’impanvu zikomeye ariko yavuze ko itatangariza rubanda. Gusa ngo ni mu (…)
Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bitabiriye inama ya kane, y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi ibera mu gihugu cy’u Burundi, kuva tariki ya 9 Ukwakira 2023, yagaragaje ko kuboneza urubyaro bituma umuryango ugira iterambere rirambye.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, aranenga abafatanyabikorwa b’Uturere (JADF) bashora amafaranga mu baturage, ariko wagenzura ugasanga bakomeza gukena kandi bagafashijwe kwikura mu bukene.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, baganira ku bufatanye hagati y’ibihugu byombi.
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023 yabonanye na Mike Rounds wo muri Sena ya Leta zunze Ubumwe za Amerika na Ron Estes wo muri Kongere y’icyo gihugu, hamwe n’itsinda ayoboye, baganira ku mubano w’u Rwanda na Amerika ndetse n’izindi ngingo zireba Akarere n’Isi muri rusange.
Kuba igicuruzwa cyahabwa icyangombwa cy’ubuziranenge biba bisobanuye ko cyapimwe n’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuziranenge (RSB), bikemezwa ko nta ngaruka gishobora kugira ku bo kigenewe, kubera ko kiba cyujuje ibisabwa.
Ababyeyi bubakiwe amarerero (ECD’s) aho bakoera, bavuga ko yabafashije kurushaho kugira umutekano ndetse no gutanga umusaruro, kubera ko atuma bakora batuje kuko baba bari kumwe n’abana babo.
Madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yageze i Bujumbura mu Burundi kuri uyu wa Mbere tariki 09 Ukwakira 2023. Madamu Jeannette Kagame yitabiriye inama ya kane y’ihuriro ry’abagore b’abayobozi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Ukwakira 2023, imodoka itwara inzoga za BRALIRWA yafashwe n’inkongi y’umuriro igeze rwagati mu Mujyi wa Musanze, mu Murenge wa Muhoza Akagari ka Kigombe, umudugudu wa Nyamuremure, hafi y’isoko rya GOICO.
Umuntu wese waba afite impapuro zanditsweho cyangwa amakaye atagikenewe, afite imari y’agaciro atagomba gupfusha ubusa, kuko kilogarama imwe yabyo igurwa Amafaranga y’u Rwanda 250.
Umurambo w’umukobwa w’imyaka 27 witwa Ishimwe Devota, bikekwa ko amaze iminsi apfuye, wasanzwe mu nzu iherereye mu Mudugudu wa Gakoro Akagari ka Rwambogo mu Murenge wa Musanze mu Karere ka Musanze, akaba yayicururizagamo anayituyemo.
Bamwe mu bagabo mu Karere ka Nyagatare bavuga ko batinya kuvuga ihohoterwa, bakorerwa kubera gutinya gusuzugurwa n’abaturanyi ariko nanone banishingikiriza ko umugabo ari umutware n’umunyembaraga, ku buryo ataneshwa n’umugore.
Perezida Paul Kagame, yakiriye itsinda ry’abayobozi baturutse muri IRCAD, bayobowe n’uwashinze akaba na Perezida w’uwo muryango, Prof. Jacques Marescaux baganira ku mikorere ya IRCAD Africa.
Mu rugo rw’umugabo witwa Manizabayo Ferdinand, ushinzwe amakuru mu Mudugudu, hasanzwe magendu y’inzoga z’ubwoko bunyuranye zitemewe, ababibonye batungurwa no kuba uwakabaye abera abaturage intangarugero yijandika mu bikorwa nk’ibyo.
Banki ya Kigali (BK) ku wa Gatanu tariki ya 6 Ukwakira 2023, yashimiye abakiriya bayo b’imena bo mu Karere ka Gicumbi uburyo bakorana neza, ibagenera impano ndetse haba n’igikorwa cyo gusangira na bo.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 7 Ukwakira 2023, Perezida Kagame ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, bafunguye ku mugaragaro ishami ry’Afurika ry’Ikigo mpuzamahanga cy’Ubuvuzi cya IRCAD Africa, rizajya ryifashishwa mu bushakashatsi n’Amahugurwa ku ndwara ya kanseri ifata urwungano ngogozi.
Benshi bakomeje guterwa impungenge n’izamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peterori rituma ubuzima burushaho guhenda, barimo impuguke zaganiriye na Kigali Today zivuga ko uko byagenda kose nta nzara izica abaturage.
Abasirikare bahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, bahawe ikiganiro ku bikorwa by’Igisirikare cy’u Rwanda (RDF), uko umutekano uhagaze imbere mu gihugu no mu Karere muri rusange.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN), António Guterres, yagize Amb. Claver Gatete, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye, ishinzwe ubukungu muri Afurika (ECA).
Imiryango Interpeace na RWAMREC ishyigikiwe na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango(MIGEPROF), yanditse igitabo cyigisha abahungu n’abagabo kubaha no kuzuzanya na bashiki babo cyangwa abo bashakanye, kuko ngo ari ko kuba abagabo nyabo(positive masculinity).
Perezida Paul Kagame yakiriye Musalia Mudavadi, Umuyobozi Mukuru ushinzwe ibikorwa bya Guverinoma muri Kenya, wamushyikirije ubutumwa bwa Perezida William Ruto.
Bamwe mu barimu bakosoye ibizamini bya Leta batangarije Kigali Today ko bategereje amafaranga bagombaga guhemberwa uwo murimo ariko na n’ubu amaso akaba yaraheze mu kirere.
Umuyobozi wa Burigade ya 201 mu Ntara y’Iburengerazuba, Col. Rugambwa Albert, arasaba Abanyarwanda kubaha igitambo cy’amaraso, yamenekeye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, hagambiriwe kubaka Ubumwe bw’Abanyarwanda bwari bwarasenyutse.
Kuri uyu wa Gatanu tariki 06 Ukwakira 2023, Ambasaderi Maj Gen (Rtd) Charles Karamba, yashyikirije Perezida wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, Musa Faki Mahamat, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU).
Nyuma y’uko tariki 2 Ukwakira 2023 mu Mudugudu wa Ngoma ya 5 uherereye mu Kagari ka Ngoma, Umurenge wa Ngoma, Akarere ka Huye, habonetse imibiri ahacukurwaga fondasiyo y’urugo, bugacya ishakishwa neza hakaboneka 35, imirimo yo kuyishakisha yarangiye ku wa Gatatu tariki 4 Ukwakira 2023 hamaze kuboneka 39.