Mu Murenge wa Cyuve, Akagari ka Kabeza mu Karere ka Musanze, haravugwa inkuru y’Umukuru w’Umudugugudu wagerageje kwiyahura akoresheje ishuka, mu ijoro rishyira tariki 08 Ugushyingo 2023, abaturage baratabara.
Perezida Paul Kagame yavuze ko imyumvire y’uko ishoramari muri Afurika rigoye kurikora idakwiye kuko uyu umugabane ufite amahirwe mu ishoramari nk’aboneka ahandi ku Isi ndetse ukagira n’akarusho k’abaturage bari mu nzira y’iterambere.
U Rwanda rwiteguye kuba igisubizo cy’amazi n’amashanyarazi ku batuye umujyi wa Goma waraye mu mwijima nyuma y’uko ipoto ijyana umuriro mu mujyi wa Goma yaguyeho igisasu ikangirika bikomeye mu mirwano yahuje ingabo za Congo FARDC hamwe n’umutwe wa M23 muri Teritwari ya Nyiragongo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yakiriye Ms. Rabab Fatima, Umunyamabanga Mukuru w’ishami ry’Umuryango w’Ababibumbye rishinzwe guhuza ibikorwa n’ubuvugizi ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere bidakora ku nyanja.
Perezida Paul Kagame yagiranye ikiganiro kuri telefone n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres ku bijyanye n’ubwiyongere bukabije bw’urugomo rwitwaje intwaro n’amagambo ashingiye ku ivanguramoko mu Burasirazuba bwa DRC.
Perezida Paul Kagame, ku gicamunsi cyo ku wa Kabiri tariki 07 Ugushyingo 2023, muri Village Urugwiro, yakiriye Ambasaderi Girma Birru Geda wamugejejeho ubutumwa bwa Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Bwana Abiy Ahmed Ali.
Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Mine, Gaz na Peteroli, (RMB) cyatangaje ko mu gihembwe cya Gatatu cya 2023, kuva muri Nyakanga kugeza muri Nzeri, amabuye y’agaciro acukurwa mu Rwanda yinjije arenga miliyoni 241$(Arenga miliyari 243 Frw).
Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco cyateguye umuhango wo kubandwa n’igitaramo cy’imandwa, kizaba tariki 10 Ugushyingo 2023 kikazabera ahakorera iki kigo mu murenge wa Gisozi mu karere ka Gasabo.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, yagaragaje ukuri ku binyoma Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), ikomeje gushinja u Rwanda mu kuyobya uburari ku bibazo bya politiki byayinaniye gukemura.
Ikigo BK TecHouse hamwe n’icyitwa Rwanda Telecentre Network (RTN), bitanga serivisi z’ikoranabuhanga, byagiranye amasezerano yo gukoresha aba ajenti (agents) basanzwe batanga servsie zitandukanye z’ikoranabuhanga, harimo n’izo ku rubuga Irembo, kugira ngo baruhure abakoraga ingendo ndende bajya kwishyura amafaranga y’Ishuri.
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 batishoboye, barasaba Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE), kubasanira inzu batuyemo kuko zimwe zangiritse kubera ko zidakomeye ndetse zishaje.
Ibiganiro byahuje Perezida w’Abadepite, Mukabalisa Donatille ari kumwe na Visi Perezida wungirije, Edda Mukabagwiza kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, hamwe n’iryo tsinda rigizwe n’Abadepite n’Abasenateri 16 bo muri Nigeria, bazamara iminsi 4 mu Rwanda, bashimye uburyo u Rwanda rwubahiriza uburinganire mu gushyira (…)
Ahenshi mu duce twubatsemo Kaminuza, harangwa n’iterambere ry’abaturage haba mu mirimo y’amaboko ndetse no mu mitekerereze, ibyo bigaterwa n’ubumenyi abanyeshuri bavana ku ntebe y’ishuri bakagenda babusangiza abaturage.
Perezida mushya wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Umurungi Providence, kuri uyu wa Mbere tariki 6 Ugushyingo 2023, yarahiriye kuzuzuza inshingano nshya yahawe, umuhango wabere mu Rukiko rw’Ikirenga.
Ubushinjacyaha bwatangaje ko bwashyikirijwe dosiye ya Emmanuel Gasana wahoze ayobora Intara y’Iburasirazuba nyuma akaza gutabwa muri yombi.
U Rwanda rurateganya kongera serivisi zisaga 200 ku zisanzwe zitangirwa ku rubuga Irembo, rutangirwaho serivisi za Leta zitandukanye, ibyo bikaba bizaba mu mwaka utaha wa 2024, aho Abanyarwanda nibura Miliyoni eshanu basabwa kujya mu ikoranabuhanga, kugira ngo bashobore gukoresha urwo rubuga rw’Irembo nk’uko byatangajwe na (…)
Inteko rusange y’Umuryango RPF Inkotanyi mu Karere ka Muhanga, yateranye maze isimbuza abayobozi batakiri mu nshingano baherukaga gutorwa muri 2019.
Mu gihe bivugwa ko abafite uburwayi bwo mu mutwe bagenda biyongera mu Rwanda, aboherejwe gufasha abafite bene ibyo bibazo mu bigo nderabuzima barinubira kuba bajyanwa mu zindi nshingano, ntibabashe gukora ibyo basabwa.
Urugomero rwa Muvumba Multipurpose Dam, rwatekerejwe kubakwa mu Karere ka Nyagatare mu mwaka wa 2015, ubu noneho hatangiye imirimo yo gusiza aho ruzubakwa, rukaba rwitezweho igisubizo mu kongera umusaruro ukomoka ku buhinzi n’ubworozi binyuze mu kuhira imyaka n’amazi y’amatungo ndetse rukazanatanga umuriro w’amashanyarazi.
Nyuma y’uko hagiye hagaragara imyitwarire idasanzwe iranga bamwe mu bageni basezerana mu murenge bakanga kumvira ibyo basabwa gusoma bikubiye mu isezerano ndetse abandi bakagaragara basa n’abatebya kandi bafashe ku idarapo ry’igihugu Kigali Today yabakusanyirije amakuru avuga ku myitwarire ikwiriye kuranga abagiye gusezerana (…)
Abaturage bafite imirima yegereye urugomero rw’amashanyarazi rwa Mukungwa II ruherereye mu Karere ka Musanze bavuga ko bamaze imyaka irenga 10 basaba Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ingufu (REG) kubaha ingurane z’ibyabo byangijwe, dore ko ibyo basabwaga byose babitanze, ariko ntibahabwa iyo ngurane.
Umuhanzikazi Alyn Sano yagaragaje ko abahanzi bari kuzamuka uyu munsi bafite amahirwe yo kuba hari ibikorwa bibashyigikira mu kuzamura impano zabo bitandukanye n’inzira bo banyuzemo kugirango babe bageze ku rwego bariho uyu munsi mu muziki.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, ari i Yaoundé muri Cameroun aho yitabiriye Inama ya 44 y’Abaminisitiri bo mu bihugu bikoresha Igifaransa (Francophonie/ OIF).
Akarere ka Rulindo kamaze gutaha ikiraro cyo mu kirere, gihuza Umurenge wa Burega na Cyinzuzi, aho kije ari igisubizo nyuma y’uko mu gihe cy’imvura, umugezi wa Rusine wajyaga wuzura abaturage bakabura uko bambuka.
Muri gare zo mu Mujyi wa Kigali, hiyongereyemo imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zikoreshwa n’amashanyarazi, umugenzi akishyura amafaranga 500 aho yaba ajya hose muri Kigali.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), yatangaje ko harimo kurebwa uko habaho amavugura ku musoro winjizwa, amwe muri yo akaba agamije gushyigikira urwego rw’Ubuzima.
Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu tariki 04 Ugushyingo 2023, ahagana saa mbiri, imodoka y’uruganda rukora ibinyobwa (Skol) ifite plaque nimero RAF486C yo mu bwoko bwa Minibus, yasekuye inzu z’abantu babiri, abari bazirimo bararokoka.
Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr François Xavier Kalinda, yasoje uruzinduko rw’iminsi ine yagiriraga muri Repubulika ya kiyisilamu ya Pakistan. Ni uruzinduko rwasinyiwemo amasezerano ashimangira ubufatanye hagati y’Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byombi.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Misiri, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 03 Ugushyingo 2023, bakiriye ndetse baha ikaze CG Dan Munyuza, Ambasaderi mushya uhagariye u Rwanda mu Misiri.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nubwo bukomeje kongera imihanda, hari abantu bakererwa kugera iyo bajya kuko batayikoresha, ahubwo ngo barushaho gutsimbarara ku yo basanzwe bamenyereye.