Mu rwego rwo gushyigikira ikigega Agaciro development Fund (AgDF) kigamije kwihutisha iterambere ry’igihugu Abanyarwanda bafite ubushake babigizemo uruhare, minisiteri y’ubuzima yiyemeje kuzashyiramo amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 235.
Abatunze imbwa n’injangwe bo mu karere ka Rulindo bari muri gahunda yo gukingira amatungo yabo mu rwego rwo kuzirinda indwara y’ibisazi ivugwa cyane muri ayo matungo yibanira n’abantu.
Umuyobozi w’umujyi wa Kigali, Fidele Ndayisaba, yatangarije abanyamakuru ko nta mpungenge zihari zo kutagera ku mihigo, cyangwa gukererwa kw’ibyahizwe kugerwaho, bitewe n’uko u Rwanda rwahagarikiwe inkunga rwahabwaga na bimwe mu bihugu by’i Burayi na Amerika.
Umwana w’umukobwa wiga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye yafashwe n’abantu babiri mu gihe cya saa tatu mu ijoro ku wa Gatanu tariki 07/09/2012, avuye gusubira mu masomo ye “etude”.
Nyuma y’imyaka 18 baba mu mashamba yo muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, Abasirikare bane bo mu mutwe wa FDLR n’imiryango yabo batangaza ko bahisemo kugaruka mu rwababyaye kuko basanga uwo mutwe ntacyo uteze kubagezaho.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera bwamurikiye Abanyaburera ishimwe bahawe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame kubera kwesa imihigo y’umwaka 2011-2012.
Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga buramara impungenge abikorera ko badeteze kubasoresha amafaranga menshi kugira ngo gahigure umuhigo kahize wo kuzakuba kabiri imisoro kinjizaga. Ngo bagiye kongera ibikorwa bisora bagurisha imwe mu mitungo ya Leta iri mu mujyi w’aka karere.
Imvura yaguye kuri uyu wa gatandatu tariki 08/09/2012 yahitanye umwana inasenya amazu 14 mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu ariko hashobora kuba hari andi ataramenyekana kubera ibintu byinshi iyo mvura yangije.
Kuwa gatandatu tariki 08/09/2012, Diyoseze ya Butare yizihije isabukuru y’imyaka 50 imaze ishinzwe. Umuhango wabereye ku nyubako ya katederari ya Butare iri mu mujyi wa Butare.
Abakozi n’abayobozi mu nzego zinyuranye z’Intara y’Amajyepfo bazindukiye mu Ntara y’Iburasirazuba kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012, mu rwego rwo gutangiza ubucuti bwihariye hagati y’Intara zombi ndeste no kungurana ubumenyi mu gusohoza inshingano abakozi b’Intara zombi bashinzwe aho bakorera.
Abakozi 150 ba company yitwa COGEELEC yatsindiye kubaka imihanda y’akarere ka Ruhango, bamaze iminsi ine bibera ku biro by’aka karere basaba ubufasha bwo kubishyuriza nyiri kompanyi amafaranga y’amezi ane yabambuye.
Imodoka nini ya Kompanyi ya Gaaga yo muri Uganda, yari itwaye abagenzi barenga 70 iva i Bujumbura yabirindutse nyuma yo kugonga izindi modoka ebyiri, ubwo yari mu muhanda w’ahazwi ku izina ryo ku Giticyinyoni, kuri uyu wa Gatandatu tariki 08/09/2012.
Umugabo witwa pecause Kazungu yongeye gutahuka mu gihugu cye nyuma y’imyaka 18 ari mu buhungiro muri Repuburika iharanira Demokarasi ya Congo, azanye n’abana be babiri ariko umugore we akamunanira.
Umwarimu witwa Alphonse Ntakiyimana afunganywe n’umunyeshuri yigishaga witwa Claudine Ingabire, kuri polisi ya Byimana mu karere ka Ruhango guhera tariki ya 05/09/2012.
Abakangurambaga b’ubwiyunge n’isanamitima bagize uruhare mu kunga imiryango no kuyifasha kongera kuganira ku bibazo batewe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, nk’uko bigaragara mu bishakashatsi bwashyizwe ahagaragara, kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012.
Akarere ka Kamonyi kakusanyije inkunga y’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 480, 135,866 yo gutera inkunga “ikigega Agaciro Development Fund”, mu nteko y’abaturage n’inshuti z’aka karere yateranye kuri uyu wa Gatanu tariki 07/09/2012.
Komiseri ushinzwe urwego rw’amagereza mu Rwanda, Paul Rwarakabije, aributsa Abanyarwanda ko gufunga umuntu bidakorwa mu rwego rwo kumubabaza ngo bamwumvishe abubwo ko ari mu rwego rwo kumugorora.
Akagoroba k’ababyeyi katavugwagaho rumwe n’abantu cyane cyane abagabo, kamaze kwigaragaza nka bumwe mu buryo bwo kongera imibanire myiza mu baturage, aho ababyeyi bahura bagafashanya gucyemura ibibazo bitandukanye bigaragara mu ngo.
Mu karere ka Burera hakusanyije amafaranga y’u Rwanda angana na Miliyoni 459, 320,401 yo gushyigikira ikigega Agaciro Development Fund, yaturutse mu baturage ubwabo n’abafatanya bikorwa.
Icyumweru gitaha kiratangirana n’ikoreshwa ry’Akanozasuku ku bagenzi bagendera kuri moto. Umumotari utazabyubahiriza azajya acibwa amande ibihumbi 10 uko afashwe, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Fidel Ndayisaba.
Hashize amezi arenga atanu bamwe mu bakoreshaga abaturage mu gukora amaterasi y’indinganire mu murenge wa Matyazo bahagaritswe ku kazi kubera kwaka abarurage ruswa ngo bahabwe akazi muri ayo materasi ndetse banasabwa gusubiza ayo mafaranga ariko na n’ubu ntibarayishyura.
Abaturage n’abayobozi bo mu karere ka Rulindo batanze amafaranga asaga miliyoni 407 n’ibihumbi 666 mu kigega Agaciro Development Fund kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012.
Urwego rw’Umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta (OAG), Ikigo ngenzuramikorere ku mirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro(RURA), Polisi y’igihugu n’Inteko ishinga amategeko, imitwe yombi, batangaje umusanzu urenga miliyoni 806, z’ikigega Agaciro Development Fund (AgDF).
Umwana w’imyaka 14 wo mu karere ka Gakenke yatanze inkoko imwe mu kigega Agaciro Development Fund tariki 06/09/2012. Iyo nkunga yakoze ku mutima Umuyobozi w’Ikinyamakuru Rugari ahita amushumbusha inkoko eshanu yahaye agaciro k’ibihumbi 50.
Abakobwa babyariye iwabo ndetse n’abahoze bakora umwuga w’uburaya bo mu Murenge wa Mbazi bagabiwe inka esheshatu, ingurube esheshatu ndetse n’ihene 60.
Abantu batatu bo mu murenge wa Mwendo mu karere ka Ruhango bacukaraga amabuye y’agaciro mu buryo butemwe n’amategeko, bagwiriwe n’ikirombe tariki 05/09/2012 umwe ahita apfa abandi babiri barakomereka cyane.
Mu rwego rwo gutera inkunga ikigega Agaciro Development Fund, kuri uyu wa kane tariki 06/09/2012, Abanyagakenke bakusanyije inkunga ingana na miliyoni 414 n’ibihumbi 238 n’amafaranga 434.
Manirarora Pacifique, umwana w’umukobwa ufite imyaka umunani y’amavuko wiga mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza akaba azwi ku kabyiniriro ka Mutuel, yagabiye Perezida Kagame inuma amushimira ko yazanye gahunda y’ubwisungane mu kwivuza.
Kuri uyu wa gatanu tariki 07/09/2012, Minisitiri w’Intebe, Dr. Pierre Damien Habumuremyi, aramurikira Abanyarwanda ibyo Guverinoma y’u Rwanda yagezeho mu gikorwa cyiswe “Umunsi Murikabikorwa”.
Intara y’Uburasirazuba yahembye uturere dutatu twabaye utwa mbere mu mihigo y’umwaka 2011-2012 mu turere turindwi tugize iyo ntara.