Komisiyo y’amatora mu ntara y’Uburengerazuba itangaza ko amatora y’abadepite azaba muri Nzeri 2013 azageza buri muturage yarasobanukiwe n’amasomo y’uburere mboneragihugu na politiki y’amatora.
Ubushakashatsi Transparency International Rwanda yamuritse mu karere ka Nyanza tariki 23 /10/2012 bwatunze agatoki abikorera ku giti cyabo mu Rwanda kuba aribo baza ku isonga mu kugaragaramo ruswa ishingiye ku gitsina mu itangwa ry’akazi.
Mu nama yahuje abacuruzi b’Abanyarwanda n’abo muri Afurika y’Epfo, kuri uyu wa kabiri tariki 23/10/2012, byagaragaye ko nta mbogamizi zishobora kubuza umunyafurika y’epfo gushora imari mu Rwanda, cyangwa se Umunyarwanda gukorera muri Afurika y’Epfo.
Ihuriro ry’Abadepite bo mu Nteko ishinga amategeko y’u Rwanda riharanira Amahoro (AMANI) rirategura inama igomba kuva imuzi ikibazo cya Congo n’u Rwanda n’indi mitwe yitwaje intwaro ikorera muri icyo gihugu.
Imiryango 34 ituye mu mudugudu wa Bihinga, umurenge wa Kabarore mu karere ka Gatsibo, irinubira ko hashize umwaka idahabwa ingurane ngo yimuke kandi yarabujijwe kugira ikintu na kimwe ihinga.
Abacongomani bafungiweho umupaka bari mu Rwanda batangaza ko batishimiye icyemezo igihugu cyabo cyafashe kuko hatabayeho kumenyeshwa ifungwa ry’umupaka mbere yuko bishyirwa mu bikorwa.
Nyiratabaro Thacienne n’abana be batanu bamaze ibyumweru bine bacumbikiwe ku murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera nyuma yo guhunguka baturutse muri Tanzaniya ariko ntibabashe kubona aho bavuka kubera kumara imyaka myinshi mu buhungiro.
Imvura irimo inkubi y’umuyaga yaguye tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu 119 mu mirenge itandukanye igize akarere ka Kamonyi. Benshi mu bahuye n’ibyo biza bakeneye gufashwa gusana, bakaba hari n’abakeneye gucumbikirwa.
Kuva tariki 21/10/2012, Guverinoma ya Congo Kinshasa yafashe icyemezo cyo gufunga umupaka wayo n’u Rwanda mu masaha y’ijoro kandi hari hashize umwaka urenga imipaka y’u Rwanda na Congo ikora amasaha yose y’amanywa n’ijoro.
Abayobozi 26 mu ngabo z’igihugu cya Botswana bari mu rugendo mu Rwanda, aho bazamara icyumweru basura inzego za Leta n’inganda, mu rwego rwo kumenya amateka, iterambere ndetse n’uburyo u Rwanda rwashoboye gukemura amakimbirane nyuma ya Jenoside yabaye mu 1994.
Umunyamakuru w’icyamamare muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wigeze kuyobora ikigo cyo muri Amerika gitera inkunga amaradio, Bill Siemering, aratangaza ko agiye gusura Radio Izuba bitarenze mu cyumweru kugira ngo yirebere uburyo iyo radio ikorana n’abaturage.
Abaturage batuye umudugudu wa Kibimba mu murenge wa Kazo mu karere ka Ngoma batewe impungenge nuko bagiye kubaho nyuma y’imvura yaguye tariki 19/10/2012 ikabasenyera amazu ndetse ikanangiriza imyaka.
Binyujijwe mu ishyirahamwe rihuje Abanyarwanda n’Abanyatanzaniya ryirwa Rwanda Tanzaniya Friendship Association (RWATAFA) tariki 21/10/2012 mu karere ka Kirehe habereye igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 13 uwahoze ari Perezida w’igihugu cya Tanzaniya, Mwalimu Julius Kambarage Nyerere.
Abamotari batandatu bo muri koperative COTAMORU ICYIZERE ikorera mu murenge wa Gihango mu karere ka Rutsiro bishimye kuba abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi kuko bizatuma bafatanya n’abandi banyamuryango kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 uwo muryango umaze ubayeho.
Ishimwe Christian w’imyaka 10, uvuka mu murenge wa Rusororo akarere ka Gasabo yakubiswe n’umuriro w’amashanyarazi tariki 23/01/2011 bimuviramo ubumuga bukomeye ubu akaba asigaye yandikisha amano.
Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’imibereho myiza y’abaturage, Musoni James, asanga akarere ka Ruhango kari mu turere dufite amahirwe menshi y’iterambere, ariko aya mahirwe akaba akoreshwa uko bidakwiye.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu kagari ka Cyangugu, umurenge wa Kamembe mu karere ka Rusizi bishimiye ibikorwa by’iterambere bagejejweho n’uwo muryango birimo imihanda, amashanyarazi, amazi meza no gufasha abaturage kubakura mu ngoyi z’ibibazo.
Inkubi y’umuyaga yabaye ku mugoroba wo kuwa Gatanu tariki 19/10/2012, yasize isenye amazu agera ku 102 n’ishuri ry’incuke n’ibindi bikorwa by’abaturage, mu murenge wa Mayange mu karere ka Bugesera.
Polisi y’u Rwanda yasinyanye amasezerano yo gufatanya na Polisi y’igihugu cya Ethiopiya, azibanda ku gufashanya mu bikorwa byo kongera ubumenyi ku mpande zombie, nk’uko babyemeranyijweho kuri uyu wa Gatanu tariki 19/10/2012.
Abatuye akarere ka Nyanza ntibagitekereza ko kwambara inkweto ari ukwirata, kuva mu bana biga mu mashuli abanza n’aho abantu bakuru bateraniye, bitandukanye na cyera aho uwatinyukaga kuzambara mu bandi byamuteraga ipfunwe.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatangije ibikorwa byo kurwanya ibisazi by’imbwa, aho harimo gukingira imbwa n’injangwe zose bakazaboneraho no gutega umuti wica imbwa n’injangwe zizerera.
Samuel Sembagare, umuyobozi w’akarere ka Burera, asaba abaturage ayobora kurangwa n’isuku aho baba, aho barara, aho bakorera n’aho bafungurira batibagiwe kuyigira ku myambaro ndetse no ku mubiri wabo.
Nyuma y’uko hasohotse amakuru avuga ko terefoni zigendanwa zitujuje ubuziranenge zizwi Ku izina ry’inshinwa zishobora gukurwa ku murongo, abazitunze bo mu karere ka Ngororero batangiye kuzigurisha abandi ngo zitazabahombera.
Ishuri rikuru ryigisha ubuvuzi (KHI) rimaze amezi abiri rikora inyigo yiswe “KHI graduates tracer study”, igamije kumenya icyo abaryizemo bakora n’aho bakora, mu rwego rwo gusuzuma ireme ry’uburezi ryatanze kuva mu myaka 16 rimaze rishinzwe.
Nyuma y’uko umugezi wacaga mu ruganda rwa Bralirwa rukawubakira inyuma y’uruganda wangirije imiryango igera kuri 40 mu kwezi kwa Nzeri, tariki 18/10/2012 wahitanye abana batatu baburirwa irengero ndetse wangiza ibitari bicye.
Komisiyo y’igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) hamwe n’akarere ka Rubavu tatiki 19/10/2012 bahuye n’ubuyobozi bwa Diocese ya Nyungo kugira ngo babafashe kubona ahimurirwa urwibutso rwa Nyundo rwangijwe n’amazi.
Itsinda ry’intumwa za rubanda zo muri komisiyo y’ubukungu mu nteko ishinga amategeko zimaze iminsi itanu zumva ibibazo abaturage bafite ku bijyanye n’ubutaka n’imiturire mu karere ka Kayonza.
Ncunguyinka Emmanuel na mugenzi we Nambajimana bose bafite ipeti rya kaporari basesekaye ku butaka bw’u Rwanda ku mupaka wa Rusizi ku mugoroba wa tariki 19/10/2012, nyuma y’imyaka 18 bibera mu mashyamba ya Congo mu mutwe wa FDLR.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’abanyeshuri biga muri za kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda no mu bihugu bituranyi, kwiga ibibashoboza kwibeshaho, badategereje inkunga y’ahandi, ifatwa nk’intandaro yo gusuzugurwa kw’Abanyafurika.
Bamwe mu baturage baturiye imihanda inyura mu makaritsiye agize akarere ka Gasabo, bagira uruhare rwo gutuma imihanda yabo yangirika bitewe no kudatega amazi y’imvura amanuka mu mazu, nk’uko bitangazwa n’Umuyobozi w’akarere ka Gasabo, Willy Ndizeye.