Vladimir Putin ni muntu ki?

Mu gihe isi yose ihanze amaso u Burasirazuba bw’u Burayi, aho intambara ikomeje gututumba hagati y’u Burusiya na Ukraine, turagaruka ku mateka ya Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, umugabo uzwiho kutavugirwamo ku birebana n’umutekano w’igihugu cye.

Vladimir Putin
Vladimir Putin

Mu ijambo aheruka kugeza ku Barusiya ku wa Gatatu 23 Gashyantare 2022, binyuze kuri televiziyo y’igihugu, Putin yavuze ko atazahwema kugira uruhare mu biganiro bigamije gushakira ibisubizo ibibazo byugarije isi, ariko ku birebana n’umutekano w’u Burusiya, ngo nta n’umwe akeneye kugisha inama, n’ubwo amahanga akomeje gukomanyiriza igihugu cye mu rwego rw’ubukungu.

Ibi Putin abivuze nyuma y’uko Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika (USA), Joe Biden, aburiye amahanga avuga ko u Burusiya burimo kwitegura kugaba ibitero kuri Ukraine, nyuma y’uko Inteko Ishinga Amategeko y’u Burusiya, yemereye Putin kohereza abasirikare mu bice by’u Burasirazuba bwa Ukraine, bigenzurwa n’abatavuga rumwe n’ubuyobozi bashyigikiwe n’u Burusiya

Vladimir Putin ni muntu ki?

Amazina ye yose ni Vladimir Vladimirovich Putin. Yavukiye mu mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya ku itariki 07 Ukwakira 1952; yiga amashuri makuru kuri Saint Petersburg High School mu Burusiya.

Usibye Ikirusiya nk’urumi kavukire, Putin azi Ikidage n’Icyongereza neza cyane, ariko mu bikorwa byinshi bijyanye n’ubuyobozi akoresha Ikirusiya.

Mbere yo kuba umukuru w‘igihugu, Putin usanzwe ari n’umusirikare yabaye mu nzego zishinzwe ubutasi hanze y’u Burusiya (KGB), aza gutorerwa kuyobora igihugu mu 1999 kugeza muri 2008, yongera kwiyamamaza muri 2012 aratorwa kugeza magingo aya, ariko yigeze no kuba minisitiri w’Intebe.

Putin yize amategeko kuri kaminuza ya Leningrad State University, ubu isigaye yitwa Saint Petersburg State University, aho yize guhera mu 1970 - 1975.

Vladimir Vladimirovich Putin, ni umwe mu bakuru b’ibihugu badakunda gushyira ahagaragara ibirebana n’ubuzima bwite nk’umukuru w’igihugu, ariko ibirebana n’ubuto bwe, kubivuga byo arisanzura.

Mu biganiro n’itangazamakuru, iyo bamubajije ibirebana n’ubuto bwe, Putin asubiza ko mu bwana bwe yakuriye mu rugo rukennye, rwari rusangiye inzu n’undi muryango batagiraga icyo bapfana mu nzu yabagamo imbeba nyinshi, Putin ngo akaba ari we watinyukaga kuzirukana.

Abakurikiranira hafi ubuzima bwe n’ubwo bitoroshye, bavuga ko Putin atishimira igihagararo cye, areshya na metero 1.42, ndetse ngo n’iyo hagize umubaza icyo avuga ku ndeshyo ye, ngo arakureba gusa akakwihorera.

Ubugabo si igihagararo

N’ubwo Putin ari mugufi, ntibimubuza kuba ari indwanyi kabuhariwe. Urubuga top10 media rucukumbura amakuru ku bantu b’ibyamamare, ruvuga ko hari igihe Putin yari ari kumwe n’abanyamakuru bari mu kazi mu ishyamba, maze bacakirana n’urusamagwe rushaka kubarya, Putin akoresha inkoni yari yitwaje ararukubita biza kuruviramo gupfa nyuma yaho.

Ku myaka 18, Putin yari afite umukandara w’umukara mu mukino wo gukirana uzwi nka Judo, ariko ajya ananyuzamo agakina indi mikino njyarugamba nka karate, kung-Fu n’indi.

Putin akiri muto
Putin akiri muto

Mbere y’uko atangira kujya mu buyobozi, yabanje kuba mu rwego rushinzwe ubutasi hanze y’u Burisiya (KGB), atangira akorera mu Burasirazuba bw’u Budage kuva mu 1975 - 1991.

Umutungo wa Putin

Abakurikiranira hafi ubuzima bw’uyu mugabo, bavuga ko yatandukanye n’umugore we muri 2014 bamaranye imyaka 31. Bafitanye abana babiri b’abakobwa Maria na Katarina.

Umutungo we mu mafaranga ubarirwa muri miliyari 70 z’Amadolari ya Amerika, akaba afite inzu zisaga 20 zo mu rwego rwa villa, harimo imwe ifite agaciro ka miliyari imwe y’Amadolari yitegeye inyanja y’umukara iri hagati ya Asia n’U Burayi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubutaha muzatubwire kuri Julia Tuttle washinze leta ya miami. Murakoze

Janvier yanditse ku itariki ya: 3-02-2024  →  Musubize

Next time, muzavuge kuri Adolph Hitler.
Murakoze!

Emmanuel TUYISHIMIRE yanditse ku itariki ya: 19-04-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka