Ubutumwa bwa Bikira Mariya i Kibeho bwagenewe Isi yose - Anathalie wabonekewe

Anathalie Mukamazimpaka, umwe mu babonekewe na Bikira Mariya i Kibeho, avuga ko ubutumwa bwahawe ababonekewe butagenewe abatuye i Kibeho cyangwa mu Rwanda gusa, ahubwo ko bwagenewe abatuye Isi bose.

Anathalie Mukamazimpaka yasabwe na Bikira Mariya kuguma i Kibeho
Anathalie Mukamazimpaka yasabwe na Bikira Mariya kuguma i Kibeho

Ubwo butumwa ni ubusaba abantu kubahiriza amategeko y’Imana no gukurikiza ibyo yababwiye yifashishije abo yabonekeye, kuko ari wo muti uzakiza Isi.

Anathalie agira ati “Adusaba guhinduka, kureka ibikorwa bibi, kugira urukundo, kureka imico mibi. Adusaba guhora dusabirana kugira ngo dukizanye. Adusaba gusenga ubutitsa nta buryarya, gusabira kiliziya, abihaye Imana, ingo n’abategetsi kugira ngo bakore umurimo bashinzwe. Buri wese kugira ngo yirinde ikibi.”

Akomeza agira ati “Adusaba guhinduka, tukagendera kure icyaha, tukihatira ubutungane. Adusaba Gusenga cyane, guhabwa amasakaramentu, tukagira n’ibikorwa by’urukundo, kandi tugakunda bose ntawe turobanuye, yatubwiye ko nitubukurikiza neza uko yabuduhaye, ari umuti uzakiza isi.”

Ubundi i Kibeho Bikira Mariya yabonekeye benshi, ariko abo kiliziya Gatolika yemeje ni batatu ari bo Alphonsine Mumureke, Anathalie Mukamazimpaka, na Marie Claire Mukangango.

Bose bigaga mu ishuri ryisumbuye ry’i Kibeho, ubu ryiswe GS Mère du Verbe, hashingiwe ku kuba Bikira Mariya yarabwiye abo yabonekeraga ko ari Nyina wa Jambo.

Anathalie avuga ko Alphonsine Mumureke wari urangije amashuri abanza, akaba yarigaga mu mwaka wa mbere w’amashuri yisumbuye, ari we wabanje kubonekerwa. Hari ku itariki ya 28 Ugushyingo 1981, saa sita na 35 z’amanywa. Icyo gihe ngo bari ku meza, bariho bafungura.

Icyo gihe ngo yamubwiye ko ari Nyina wa Jambo, amuha ubutumwa busaba abantu kugira Urukundo no gukomera mu kwemera. Ibyabaye kuri uyu mwana w’umukobwa wari ufite imyaka 16 ngo byabereye urujijo bagenzi be, ndetse na nyiri ukubonekerwa.

Anathalie akomeza agira ati “Nimugoroba saa tatu n’igice tumaze gusenga tugiye kuryama, arongera aramubonekera. Nyuma yaho yakomeje kujya amwiyereka. Nk’abanyeshuri ntitwabyumvaga, ariko Bikira Mariya agakomeza kudukorera ibitangaza.”

Yungamo ati “Ku itariki ya 12 Mutarama 1982, nanjye aranyiyereka, ampa ubutumwa bwo gusengera isi kuko imeze nabi. Ambwira ko ngomba kwibabaza no kwakira ububabare, ngahongerera nsabira abanyabyaha guhinduka.”

Bikira Mariya yakomeje kujya abonekera aba bombi, bari aho bararaga (dortoir), akababwira ko isi imeze nabi cyane, ko igiye kurwa mu rwobo, ko bagomba gusenga cyane.

Abonekera Anathalie ni na bwo babashije kumva neza icyo yashakaga kuvuga abwira Alphonsine ko ari Nyina wa Jambo, kuko we yamubwiye ko ari umubyeyi w’Imana.

Anathalie ati “Yarambwiye ati ndi Umubyeyi w’Imana ukuvugisha ari byo navuze mbere ko ndi Nyina wa Jambo. Twahise tumenya ko ari Nyina wa Yezu watwiyeretse hano i Kibeho.”

Akomeza agira ati “Abonekera Marie Claire Mukangango hari ku itariki ya 2 Weurwe 1982. Yaje afite ishapule y’ububabare, arayimwigisha, amusaba kuyitwigisha natwe, tukayivuga tuzirikana imibabaro ye kugira ngo dushobore guhonga icyaha n’ikibi gisubiza Yezu ku musaraba.”

Anatalie na Marie Claire ababonekera bo bigaga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye, bari barangije Tronc Commun. Uko ari batatu yakomeje kujya ababonekera, bari muri dortoir ubu yagizwe chapelle y’amabonekerwa, hanyuma ngo ibitangaza n’urukundo yagiye agaragariza bagenzi babo biza gutuma bagera aho bumva neza ko Bikira Mariya ari we ubabonekera, no kubahinyura barabireka.

Amabonekerwa mu ruhame yatangiye ku itariki ya 31 Gicurasi 1982

Anathalie agira ati “Tariki 31/5/1982, ubwo yatwiyerekaga ku mugaragaro hano hanze aho yari yatweretse, haje abantu baturutse hirya no hino. Mu kigo bo bari basigaye babyumva, kuko buri wese yamugaragarije urukundo, nta kwita ku idini arimo.”

N’ubwo aterura ngo ahakane cyangwa avuge ko Bikira Mariya akimubonekera, Anathalie avuga uko ibonekerwa rigenda muri aya magambo “Aza aturuka aho izuba rirengera, haba ku manywa cyangwa nijoro, kandi nta kindi ubona. Aba ari mu rumuri. Inshuro nyinshi ukabona ahagaze mu zuba ariko ryo nturibone. N’iyo ari ku zuba ryinshi nko mu masaa munani ryo nturibona.”

Chapelle y'ububabare burindwi yamaze kubakwa
Chapelle y’ububabare burindwi yamaze kubakwa

Mu gihe cy’ibonekerwa, ngo hari ubwo bibonaga bari mu murima w’indabo, munini, urimo indabo nziza, izirabye n’izumye, agasaba ababonekerwa kuzivomerera bifashishije amazi yabaga yabatumye we akayaha umugisha.

Ati “Yatwerekaga indabo, ariko ntitwari tuzi ko ari abantu, hanyuma aza kubidusobanurira. Indabo nziza zivuga abantu bafite urukundo, izirabye zivuga abantu badakomeye mu kwemera, bahindagurika mu mibereho yabo, naho izumye zivuga abantu babi b’abagomeramana bakora ibyaha byinshi no kutubahiriza amategeko y’Imana, ariko akadusaba kubasengera kugira ngo bahinduke.”

Yungamo ati “Yadusabaga kuzuhira, tukayayora n’urushyi tukuhira. Twe twabaga tugenda mu ndabo, ariko we ntabwo aba agenda, aba asa n’unyerera. Ibonekerwa ryarangiye hari abatubwiraga ngo mwageze aho twari turi mudusukaho amazi menshi, byashakaga kuvuga iki? Tukababwira ngo ntabwo twari tubizi, twebwe twagendaga mu murima w’indabo, ntabwo tuzi igisobanuro, ariko ubwo mwari muyakeneye!”

Mu ibonekera kandi, ngo hari igihe Bikira Mariya yazaga yishimye, ubundi akaza ababaye.

Anathalie ati “Ku itariki ya 15/8/1982 yaje ababaye cyane, ku buryo icyo gihe yatwiyeretse arira, atwereka ukuntu isi imeze nabi, ukuntu abantu bari kwicana ndetse no mu gihugu cy’u Rwanda.”

Isoko ya Bikira Mariya i Kibeho itanga amazi y’umugisha

Anathalie avuga ko mu ibonekerwa bajyaga basaba Bikira Mariya amazi y’umugisha, akavuga ko azayabaha, hanyuma ariko akabasaba kwizanira ayo aha umugisha hanyuma bakayuhizaho indabo ze.

Yaje kuyatanga akoresheje Kiliziya ari na yo yatunganyije isoko iri mu kabande kari hepfo y’aho amabonekerwa yaberaga. Ni yo bita Isoko ya Bikira Mariya.

Anathalie ati “Bamaze kwemera ibonekerwa ry’i Kibeho muri Kiliziya Gatolika, batunganyije neza isoko, kuri 14/8/2011 isoko bayiha umugisha mu buryo bwa burundu. Ni ukuvuga ko amazi yaho ahora afite umugisha. Uravoma ukagenda n’ubwo wayahesha umugisha mu misa nta kibazo. N’iyo nta musaserudoti uravoma ukagenda kuko bayihaye umugisha wa burundu.”

Batatu yabonekeye yanabategetse uko bazabaho

Anathalie ati “Yabwiye Alphonsine ati wowe uziha Imana, ujye usabira Kiliziya. Ubu aba mu Butaliyani mu kigo cy’abihaye Imana. Abwira Marie Claire ati wowe uzubaka urugo. Ndifuza ko uba urugero rw’ingo kandi ugahora usabira ingo kugira ngo zirangwe n’urukundo no gusenga, no gukunda abana babo.”

Yungamo ati “Ambwira kuguma hano, ansaba gukomeza gusabira isi kuko igiye kugwa mu rwobo. Ansaba kwibabaza, kwihana, kwigomwa, kandi nkakira ububabare ngahongerera, nsabira abanyabyaha guhinduka.”

Yasabye kuzubakirwa Chepelle ebyiri

Muri iki gihe Diyosezi ya Gikongoro iri gushaka uko yakwagura Ingoro ya Bikira Mariya, i Kibeho, kugira ngo abaje kuhasengera babe bari ahubakiye neza.

Anathalie avuga ko ibyo Bikira Mariya yasabye kuhubakirwa ari chapelle ebyiri ari zo iy’ububabare burindwi yamaze kuhubakwa, ikaba yarahawe umugisha tariki 31 Gicurasi 2003.

Ati “Ku bw’iyi chapelle, Bikira Mariya adusaba kuzirikana imibabaro yaduhaye kuko idufasha kugendera kure ikibi n’icyaha gisubiza Yezu ku Musaraba kandi tukaronka ingabire zidufasha kwakira imibabaro yacu, tugahongerera, kandi tukirinda kubabaza abandi.”

Aha hari ishusho ya Bikira mariya ni ahaberaga amabonekerwa naho inzu iri inyuma yaho ni yo dortoir abanyeshuri babanje kujya babonekererwamo
Aha hari ishusho ya Bikira mariya ni ahaberaga amabonekerwa naho inzu iri inyuma yaho ni yo dortoir abanyeshuri babanje kujya babonekererwamo

Yungamo ati “Chapelle ya kabiri ni iy’Iyegeranya ry’abatatanye. Yo ni nini, ari na yo itegerejwe. Igihe nikigera na yo izubakwa.”

Amabonekerwa yabaye mu gihe cy’imyaka umunani. Ubwa nyuma Bikira Mariya yabonekeye Alphonsine tariki 28/11/1989, amubwira ko abantu bagomba gukomeza gukurikiza ubutumwa yabahaye, ko atari ubw’i Kibeho gusa cyangwa mu Rwanda, ahubwo ko ari ubutumwa bw’isi yose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ububutumwa ni ingirakamaro mu mibereho yabakristu cyane cyane urubyiruko

Musengimana theoneste yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka