Radiyo Muhabura yafashije Inkotanyi gutsinda urugamba - Assoumpta U. Seminega

Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 31 umunsi wo Kwibohora, uba tariki 4 Nyakanga buri mwaka, KT Radio yagiranye ibiganiro na bamwe mu banyamakuru bakoze kuri radio Muhabura mu gihe cy’urugamba rwo kubohoro Igihugu, bagaragaza uruhare rwayo muri urwo rugamba ndetse banahamya ko yafashije Inkotanyi kurutsinda.

Umunyana Assoumpta Seminega wakoze kuri radio Muhabura
Umunyana Assoumpta Seminega wakoze kuri radio Muhabura

Mu kiganiro KT Radio yagiranye na Umunyana Assoumpta Seminega ubu tuye muri Canada, cyagarutse ku rugendo rwe n’uburyo yahisemo kujya kuba umunyamakuru kuri Radio Muhabura akiri umwana muto.

Umunyana avuga ko yagiye kuri Radio Muhabura mu 1992, aturutse mu Mujyi wa Kigali i Nyamirambo aho umuryango we wari utuye.

Ati “Nari ndangije amashuri yisumbuye icyo gihe hari inkundura y’amashyaka menshi n’ibinyamakuru birwanya ubutegetsi bwariho, icyo gihe ni naho ababyeyi banjye babafunze mbona sinzabasha gukomeza kaminuza mpita mba umunyamakuru”.

Yabanje gukorera ikinyamakuru bitaga ‘Le Flambeau’, ntiyabasha kuhakomereza akazi ahita ajya kuri Radio Muhabura.

Umunyana asobanura ko kuko icyo gihe yari muto ngo yiyumvagamo imbaraga zo gukora cyane, nibwo yahisemo kujya kuba umunyamakuru kuri Radio Muhabura.

Impamvu nyamukuru yatumye ajya gukora kuri Radio Muhabura, zaturutse ku buryo Leta ya Habyarimana yatoteje umuryango we ukabaho nabi kugeza ubwo papa we yirukanywe mu kazi, aho yakoraga muri Banki y’Ubucuruzi.

Ati “Bambwiye ko icyo gihe bamusohora mu kazi hari muri 1973 bamusohorana n’umukozi w’umuzamu barabafunga, baza gucika bajya i Burundi nyuma baza kugaruka bakomeza kubaho batotezwa”.

Umunyana avuga ko ikindi cyamuteye imbaraga na we zo kujya kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana, ari uko umuryango we yabonaga uba hanze mu buhungiro akabaza abayeyi be impamvu Se wabo na Nyinawabo badataha, bakamubwira ko bahunze ubuyobozi bubi bwabavanguraga n’abandi akumva bimubabaje.

Umunyana nubwo yabitekereje ntibyari byoroshye kugira ngo abashe guhita agera ku birindiro by’Inkotanyi, kuko yabanje gushaka abamufasha kugerayo.

Avuga ko muri icyo gihe yahuye n’abantu baraganira bamufasha kugera ahitwa mu Kaniga ubu ni mu Karere ka Gicumbi, aho Inkotanyi zari zarigaruriye icyo gihe.

Impamvu Umunyana yifuje gutanga umusanzu we mu itangazamakuru, ngo ni uko mu ishuri rya APACOPE yize ibijyanye n’indimi ndetse akaba yari azi kwandika cyane, icyo gihe ageze ku Mulindi abisabye Inkotanyi barabimwemerera.

Umunyana yavugaga amakuru kuri radio, ataba yavuze amakuru agakora ‘Animation’ ndetse bakanakina ikinamico. Mu rwego rw’umutekano w’abo yari yarasize ngo yakoreshaga izina rya Jeanine, rikaba ari izina atatekerejeho cyane kuko ari ibintu byaje ari muri Sitidiyo ya Radio Muhabura.

Umunyana avuga ko kuri Radio Muhabura hatangirwaga ubutumwa bwo kurwanya akarengane, no kuvuga icyo Ingabo zari iza RPA zirwanira, gusa birindaga kuvuga ubutumwa buvangura Abanyarwanda, kuko bitari mu ntego z’urugamba rwo kubohora Igihugu.

Muri ubwo buzima babagamo avuga ko bahuraga n’ingorane zirimo imibereho, kuko wasangaga abenshi bari kuri urwo rugamba babaga baravuye mu miryango ikomeye, bakagorwa no guhindura ubuzima batamenyereye.

Ati “Najyaga nkumbura ibiryo by’i Kigali, gusa iyo twabonaga amafaranga twaguraga ubugari n’ibishyimbo tukarya. Gusa ikintu cyambabaje ni igihe twari twagiye kumesa mu kabande tugeze mu nzira imvura iratunyagira, ngorwa no kugera aho twabaga”.

Umunyana avuga ko tariki ya 5 Nyakanga 1994 Inkotanyi zaraye zifashe Kigali, nabo bahise binjira ku nyubako yakoreragamo Radio Rwanda icyo gihe.

Icyo gihe bakomeje gukoresha ibikoresho bakoreshaga bakiri ku rugamba, kuko ibyo muri Radio Rwanda bari barabisahuye.

Nyuma rero urugamba rurangiye yahise ahagarika imirimo akomeza kwiga Kaminuza. Kuri we yemera ko Radio Muhabura yagize uruhare rukomeye mu gutanga amakuru y’ukuri ku Banyarwanda, aho bamenyekanishaga impamvu y’urugamba rwo kubohora Igihugu bagakuraho ubuyobozi burangwa n’ivangura ndetse ikanatangaza amakuru y’ukuri.

Ati “Iyo Radiyo Muhabura iba idahari hari kubura amakuru ndetse na morali, kuko iri mu byafashije Inkotanyi gutsinda urugamba, cyane ko yatangazaga amakuru y’ukuri ku byaberaga ku rugamba ndese n’amateka yabaga yagoretswe na Radiyo Rwanda na RTLM tukayanyomoza”.

Reba ibindi muri iyi video:

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka