Musafiri Kabemba ari mu bantu bacye bakiriho babanye n’umwami Rudahigwa

Umukambwe Musafiri Kabemba utuye mu karere ka Ngoma ni umwe mu bantu bake baba bakiriho babanye n’umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda Mutara wa III Rudahigwa (Charles Léon Pierre).

Uyu mukambwe yamenyanye n’umwami Mutara wa III Rudahigwa ubwo yakoraga mu bigo byacukuraga amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu. Ibyo bigo byayoborwaga n’abazungu bari inshuti z’umwami Rudahigwa.

Iyo bakoreshaga iminsi mikuru ngo baramutumiraga, akaba ari naho Musafiri Kabemba yagiriye amahirwe yo kumenyana n’umwami Rudahigwa.

Muzehe Kabemba akigera mu Rwanda yahawe akazi ko gupima ubutaka burimo itini nk’uko yabidutangarije. Ati “Nagendaga mpima ubutaka aho mbonye itini nkahashinga urumambo hakazacukurwa, kandi ni na byo nakoraga nkiri iwacu muri Congo”.

Umudari Muzehe Kabemba yambitswe n'umwami Rudahigwa aracyawubitse.
Umudari Muzehe Kabemba yambitswe n’umwami Rudahigwa aracyawubitse.

Uyu mukambwe yaje guhindurirwa imirimo ahabwa akazi ko gutwara imodoka, akajya atwara amabuye y’agaciro mu gihugu cy’Uburundi na Uganda. Kwitwara neza muri ako kazi gashya yari ahawe byatumye agirirwa icyizere ndetse aza no kwambikwa umudari w’ishimwe n’umwami Rudahigwa.

Uwo mudari yawambitswe nyuma yo gushimirwa mu ruhame mu munsi mukuru umwami Rudahigwa yari yatumiwemo muri Sitade ya Rwinkwavu.

Musafiri avuga ko igihe cyose umwami Rudahigwa yabaga yatumiwe mu minsi mikuru i Rwinkwavu habaga hateguwe umupira w’amaguru akenshi ukaba warahuzaga ikipe yitwaga Standard yabaga i Rwinkwavu n’andi makipe yabaga yatumiwe.

Anavuga ko habaga hateguwe imbyino ku buryo n’abaturage babaga baje ari benshi kureba umwami Rudahigwa. Hari amakuru avuga ko umwami Rudahigwa na we yajyaga akinira umupira w’amaguru kuri Sitade y’i Rwinkwavu, ariko Kabemba yadutangarije ko Rudahigwa yabaga yateguriwe umwanya w’icyubahiro agakurikira umupira n’imbyino bibera muri Sitade gusa.

Iyi ni yo Sitade ya Rwinkwavu Umwami Rudahigwa yabaga yateguriwemo ibyicaro igihe yatumiwe mu minsi mikuru.
Iyi ni yo Sitade ya Rwinkwavu Umwami Rudahigwa yabaga yateguriwemo ibyicaro igihe yatumiwe mu minsi mikuru.

Anavuga ko Rudahigwa yari umwami mwiza kuko buri gihe uko yajyaga i Rwinkwavu yatangaga inka zo gutunga n’izo kubaga zikaribwa, bigatuma akundwa cyane.

Umwami Rudahigwa ngo incuro zose yagiye i Rwinkwavu yabaga ari kumwe na Kamuzinzi wayoboraga Ubugoyi, kandi ngo akitwara mu modoka.

Habaga hari n’abandi ba shefu (chef) bayoboraga za sheferi (chefferies) zitandukanye barimo Rwabutoko, Gacinya, Kanyangera na Rwabushishi babaga bitabiriye iminsi mikuru nk’uko Kabemba abyemeza.

Rudahigwa ngo yakundwaga cyane n’abaturage kuko babonaga ko abashakira ibyiza. Kabemba avuga ko yababajwe n’urupfu rw’umwami Rudahigwa, akavuga ko yishwe kubera ko yari atangiye kugaragaza ko ashaka ko u Rwanda rwigenga.

Ati “Abazungu bamuhamagaye i Bujumbura mu nama, intebe bari bamuteguriye bayishyiramo amashanyarazi ni yo yamwishe kubera ko bari bamenye ko ashaka gusaba ubwigenge bw’u Rwanda”.

Muzehe Kabemba, abuzuzukuru be babiri hagati n'umufasha we i buryo.
Muzehe Kabemba, abuzuzukuru be babiri hagati n’umufasha we i buryo.

Uyu mukambwe uvuga ko afite imyaka 100 y’amavuko ntiyibuka neza umwaka yagereye mu Rwanda, ariko ngo icyo yibuka ni uko yaje mu Rwanda afite imyaka 25 y’amavuko, umufasha we Cyungu Veronika na we ngo yari afite imyaka 18 y’amavuko.

Bageze mu Rwanda nta mwana n’umwe barabyara. Baje kubyara abana 10 hapfamo batatu, abana basigaye na bo ngo babyariye Kabemba abuzukuru ku buryo ubu afite umuryango w’abana 40.

Kabemba avuka mu gace kitwa Manono ko mu ntara ya Lubumbashi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Yaje mu Rwanda azanywe n’umuzungu witwa Dubois wari umuyobozi w’ikigo cyitwa JO Rwanda cyacukuraga amabuye y’agaciro mu birombe by’i Rwinkwavu.

Akiri muri Congo ngo yakoraga mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro, akaba yaraje mu Rwanda nyuma y’uko uwo muzungu witwa Dubois wayoboraga ikigo cya JO Rwanda amusabye mugenzi we wari ukuriye ikigo cya Manono, ari na ho Musafiri Kabemba yakoreraga imirimo y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Nshimye iyi nkuru, jye nize isomo ry’imibanire y’abantu muri rusange kandi nkunda gusoma amateka y’u Rwanda ndetse na Afrika, ku kibazo cya muzehe wavuze urupfu rwa MUTARA III RUDAHIGWA biriya ni ibitekerezo abantu batanga babeshyanya, kandi ntacyo bitwaye icy’ingezi ni uko uriya mwami yishwe, gusa ukuri ni uko yatewe uru shinge na Dr.J. Vinck ku ya 30Nyakanga 1959.
ikindi si we wa nyuma kuko ya simbuwe na KIGERI V NDAHINDURWA ku bindi bisobanuro mwasoma "Mort du mwami Mutara III Rudahigwa et avènement du mwami Kigeri V Ndahindurwa.
Filip Reyntjens, Pouvoir et Droit au Rwanda.
Droit public et Evolution Politique, 1916-1973
(Tervuren, Koninklijk Museum voor Midden Afrika, 1985: pp.239-251" etRapport confidentiel sur la mort du mwami Mutara III et l’avènement du mwami Kigeri V, note rédigée le 19/08/1959 pas A. Makuza, p. 5 (archives de l’auteur).

HARERIMANA Elias yanditse ku itariki ya: 16-06-2018  →  Musubize

Rubyiruko mukwiriye kwita kuri gahunda za leta y’ubumwe bw’abanyarwanda ndetse n’ibindi abanyarwanda twibonamo kugira ngo ni mugera muza bukuru muzavuge ibyo muzi neza. Murakoze.

SHYAKA SAM yanditse ku itariki ya: 23-07-2013  →  Musubize

Yes ,yazize urushinge igihe yari munama I Burundi ,yagiye kwivuza amenyo.

Koko yanditse ku itariki ya: 1-07-2013  →  Musubize

Ndi umushakashatsi ku mateka y,u Rwanda kandi niba mukunda gukurikira igitaramo kuri Radio Rwanda cg Ijwi rya Afrika, dukunze gusobanura ko umwami wa nyuma wayoboye u Rwanda ari KigeriV Ndahindurwa.Ikindi, Rudahigwa yazize urushinge yatewe9byemezwa na Guy Rogiest, Collette Braeckman, ndetse na Kagame A.), abakoloni bamaze kumenya ko ashaka kujya muri Amerika(UN)gusobanura neza ibibazo by,u Rwanda n’impamvu rukeneye ubwigenge. Ukeneye ibindi, yategereza igitabo nanditse nise ubukoloni n’amacakubiri mu Rwanda kiri hafi gusohoka.

Umushakashatsi NIZEYIMANA Innocent yanditse ku itariki ya: 27-06-2013  →  Musubize

Manono, si mu ntara ya lubumbashi ahubwo ni mu ntara ya Gatanga

jean yanditse ku itariki ya: 14-06-2013  →  Musubize

ariko se jyewe murantangaza ubu se inkuru ya muzehe musafiri ibaye ikibazo cy abami?????? ikyari kigamijwe kuri iyi nkuru ni uriya muzehe musafiri kabemba noneho bitewe nimyumvire mibi yabavandimwe umukongomani agiye kubarondogoza.

kamatari anouar ismael yanditse ku itariki ya: 12-06-2013  →  Musubize

Whatever! Message yahise kandi ni yo main topic.Twese ntawe utazi ko Kigeli V Ndahindurwa na we yarwigeze bakarumwaka.So...

Deogratias yanditse ku itariki ya: 26-04-2013  →  Musubize

duharanire kuzuza inshingano twihesha agaciro.

peter cephas yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ubutwari bwa rudahigwa bwagaragariye uwashoboye guhura nawe wese,kuo niba uyu musaza ari umu congoman ariko akaba yarashimiwe n’umwami w’urwanda kubera akaamaro yagiriye igihugu si henshi wabibona.

kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Iriya societe yacukuraga mabuye ntabwo yitwaga JO Rwanda ahubwo yitwaga GEORWANDA (Geologie au Rwanda cg se Geologie du Rwanda).

rukundo yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Guys,

Ntabwo Mutara wa III Rudahigwa ari we mwami wayoboye u Rwanda as you state at the very begining of your story. Pleas e consider his successor Kigali V Ndahindurwa, now exiled in the USA.

arnaud yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka