Menya inkomoko y’izina ‘Mu Miko y’Abakobwa’

Imiko y’Abakobwa iherereye mu Ntara y’Iburengerazuba, Akarere ka Ngororero, Umurenge wa Kageyo, Akagari ka Mukore, Umudugudu wa Rusenyi. Iri ku musozi wa Kageyo hepfo y’ahahoze ingoro y’Umwami Kigeri IV Rwabugiri. Uturutse aho ku Mukore wa Rwabugiri ni muri kilometero imwe na metero 355 ukurikiye umuhanda werekeza ku biro by’Akarere ka Ngororero, kera hari mu Cyingogo.

Mu Miko y'Abakobwa
Mu Miko y’Abakobwa

Mu kiganiro Kigali Today yagiranye na André Ntagwabira, umushakashatsi ushinzwe Amateka ashingiye ku Bisigaratongo mu Nteko y’Umuco, yavuze ko Mu Miko y’Abakobwa ari ahantu ndangamurage h’amateka, kuko ari ho hiciwe umugabekazi n’abamikazi bose mu itanga ry’Umwami Ndahiro II Cyamatare, nk’uko byasobanuwe na Alexis Kagame mu 1959, mu gitabo ‘Inganji Karinga’ ku ipaji ya 160, yanditse asobanura amateka yaho.

Haragira hati “Mu ipfa rya Ndahiro II, umugabekazi Nyirandahiro II Nyirangabo afatanwa n’Abamikazi bose. Abanyabungo bababambira ahantu mu Cyingogo, hitwa mu Miko y’Abakobwa; ubundi hakitwa no ku Rwegekangabo”.

Uretse aya mateka yo ku ngoma ya Ndahiro II Cyamatare, abaturage benshi bagaragaza ko batazi neza, hari ibindi bisobanuro (legends/légendes) ku Miko y’Abakobwa usanga ari byo byabaye uruhererekane mu bahaturiye, kurusha amateka yaho nyakuri.

Ntagwabira agaruka ku bushakashatsi bakoze ku mateka y’u Rwanda n’ibisigaratongo, bahawe n’abaturage batandukanye.

Ati “Igisobanuro cya mbere twahawe n’uwitwa Makinalodi Théophile, avuga ko akomora ku mubyeyi we n’abari urungano rwa se, ni ikivuga ko ngo Umwami Kigeri IV Rwabugiri yaba yarahazanye abakobwa umunani, bose bizeye ko azabarongora. Nuko ahageze ngo ahitamo umwe aba ari we arongora, abandi barindwi ategeka ko babubakira hamwe. Abo barindwi ngo babonye ko atabarongoye, bariyahura, babashyingura ahaje kwitwa Mu Miko y’Abakobwa, banahatera umuko”.

Igisobanuro Inteko y’Umuco yahawe na Niyitegeka Alphonse, na we avuga ko yumvanye abantu benshi, ni ikivuga ko abakobwa bakundaga ‘kuhacira imyeyo’, bukeye baza kurigita; bivuze ko hashobora kuba harimo iriba! Aho hantu ubu harangwa n’agahuru, kera ngo habagamo umunyana, agasimba bivugwa ko iyo ukabonye ntugire uwo ubibwira, biguha kuramba!

Ntagwabira asobanura ko Umuko witiriwe aho hantu ubu utakigaragara, keretse ibishibuka byawo. Abahaturiye ariko bemeza ko bawusanze, igihe kiza kugera abantu bakavuga ko babona usa n’uwika, urigita. Hashize igihe ngo baza kuwubura burundu.

Ati “Kubera ko ari ahantu hakikijwe n’agahuru katinjirwagamo, ntibashoboraga gusobanukirwa neza iby’uwo Muko. Ubu kubona hari ibishibuka byawo birabatangaza. N’abahigi bo hambere bemeza ko ari imbwa zabo, ndetse n’inyamaswa bahigaga, byose byakikiraga ako gahuru ntihagire igihirahira ngo cyinjiremo”.

Agahuru ko mu Miko y'Abaobwa
Agahuru ko mu Miko y’Abaobwa

Ntagwabira akomeza avuga ko muri iki gihe bigaragara ko ako gahuru kagabanutse cyane, nubwo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bwatangiye kuhakoma no kuharinda ibihangiza.

Ubu aho mu Miko y’Abakobwa ni umurima wa mpande eshatu urimo agahuru gafite ubuso bwa are enye, kagizwe n’amoko atandukanye y’ibyatsi n’ibiti, harimo imihokoro, mana yeze. Imikeri, umuhanda (babohesha inkoko), isagara, umushishiro, icyatsi kivura amakore y’inka, urukarara, umukondogoro, umurara, umunkamba, umwungo (babazamo inanga), umukuzanyana, umutisyi, umubirizi, inturusu iteye ku Igongo n’imiko y’imishibuka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka