Menya inkomoko y’izina ‘Ku mukobwa mwiza’

Iyo uvuze Ku mukobwa mwiza, abantu benshi bahita bumva ikorosi rikunze kuberamo impanuka riherereye mu Mudugudu wa Mpinga, Akagari ka Gatobotobo, Umurenge wa Mbazi mu Karere ka Huye, ukomeza ugana ahitwa mu Rwabuye, ugiye kwinjira mu mujyi wa Huye.

Ku mukobwa mwiza haba ikorosi rikunda kugora abashoferi
Ku mukobwa mwiza haba ikorosi rikunda kugora abashoferi

Kigali Today yaganiriye n’abatuye hafi yo Ku mukobwa mwiza, bayitangariza amakuru arebana n’inkomoko y’iryo zina, bigaragara ko rikomoka ku mateka yabereye muri aka gace, bahita bahitirira umukobwa mwiza wahaguye akoze impanuka.

Buhake Athanase utuye mu Karere ka Huye, akaba ari umwe mu bashoferi batwara imodoka zinyura muri ako gace, avuga ko izina ‘Ku mukobwa mwiza’, ryaturutse ku mukobwa wajyaga ajya kuhareba Abashinwa bahakoraga umuhanda, aza kugwa mu mpanuka yabereye muri iryo korosi.

Nyuma yaho, aho hantu hagiye habera impanuka nyinshi, abatwaye ibinyabiziga bakavuga ko biterwa no kubona umuzimu w’uwo mukobwa, ngo wagaragaraga mu muhanda rwagati, imodoka ikanga kumugonga ikamukatira igahita ibirinduka, nuko iyo mpanuka ikitirirwa uwo mukobwa wahaguye, ngo ni umuzimu we uba uyiteje.

Buhake ati “Hari mugenzi wanjye witwa Hakizimana Theophile watwaraga minibisi, icyo gihe akoze impanuka naramubajije nti byagenze gute, ambwira ko yari abonye umuntu uhagaze hagati mu muhanda aramukatira nuko ahita akora impanuka”.

Buhake yongeraho ko bagenzi be bakunda kubiganiraho batebya, ko iyo ngo hagize ubona uwo mukobwa ahagaze mu muhanda rwagati ntamukatire ahubwo akamugonga, ngo adakora impanuka.

Izina Ku mukobwa mwiza ntirivugwaho rumwe, kuko hari abavuga ko izi mpanuka ziterwa n’iri korosi abashoferi bakatamo nabi.

Hakunda kubera impanuka
Hakunda kubera impanuka

Habimana Albert avuga ko mbere y’uko umuntu akata iri korosi ava za Kigali yerekeza mu mujyi wa Butare mu Karere ka Huye, abanza kugera ahantu hari akagina katagaragara neza, imodoka zigeraho zikisimbiza, nuko zaba zifite umuvuduko munini rimwe na rimwe zigata umuhanda.

Ati “Kuba hitirirwa uwo mukobwa mwiza numva bavuga wahaguye azize impanuka, bakavuga ko ariwe ukomeje guteza izindi mpanuka zihabera simbyemera, kuko ako gakorosi iyo ugakase utakitondeye niko gateza impanuka”.

Izina ‘Ku mukobwa mwiza’ na we avuga ko yasanze ari amateka avugwa, ariko ntibavuga igihe iyo mpanuka yabereye, gusa bavuga ko kwitwa gutyo bikomoka kuri uwo mukobwa mwiza wahakoreye impanuka akahasiga ubuzima, aje kuhareba abo Bashinwa bari inshuti ze bubakaga uwo muhanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni umuzimu wuwo mukobwa uteza impanuka kuko abamubonye barabihamya.

Nshimiyimana cyprien yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Nuwo muzimu uteza impanuka kuko nanjye naramubonye.

Nshimiyimana cyprien yanditse ku itariki ya: 28-03-2023  →  Musubize

Tujye twemera ko ABAZIMU babaho.Ni abadayimoni bakorana na Satan.Hamwe nawe,birukanywe mu ijuru.Nibo bateza ibibazo iyi si.Nibo bashyigikira abantu bose bakora ibyo imana itubuza.Abarwana,abiba,abasambana,abarya ruswa,etc...Nkuko ijambo ry’imana rivuga,imana izabarimbura baveho burundu igihe yashyizeho nikigera.

karara yanditse ku itariki ya: 27-03-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka